Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie

1 voice
235 replies
  • Author
    Posts
  • #27725

    Umugore wawe si intungane , mubabarire ,


    Umugore wawe ni impano , mwishimire , Umugore wawe niwe nshuti yawe magara ikurutira bose ,
    mubere inshuti,
    * Umugore wawe si umwanzi wawe , muhumurize ,
    mwegere ,
    * Umugore wawe si rusange , wimugereranya n’abandi ,
    * Umugore wawe si indwanyi , ntukarwane nawe ,
    * Umugore wawe ni umwizerwa , ntukamukoreho igenzura ,
    ntukamushinje ibitamuhama ,
    * Umugore wawe ni inshingano yawe , mumenyere ibyo
    akeneye ,
    * Umugore wawe akeneye ubufasha , mufashe ,
    * Umugore wawe akeneye kwitabwaho , wimusimbuza TV,
    Facebook , whatsapp cg Twitter ,
    * Umugore wawe ni uw’agaciro , mwongerere agaciro ,
    * Uzabazwa umugore wawe , mwiteho!Niba bugukoze kumutima bisangize nabandi bagabo

    #27727

    NJYE ND’UMUKRISTO

    Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri suede. Ubwo yarari
    mukigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami
    nk’umugore wa gatatu.

    Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje
    kandi yar’arangije amasomo bigaga icyo gihe. Umwami rero yaje
    kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico
    n’uburere ntawundi umukwiye atari umwami nyir’igihugu.
    Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none
    arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi. Inkuru yamugezeho
    yicaranye n’ababyeyi bahise bavuza impundu barishima cyane.
    Ababaye cyane imbere y’ababyeyi be nibwo yateruye amagambo
    y’igitero cyambere abwira kandi atuma k’umwami.
    ☆★ 1.Njye nd’umukrsto: nzahora ndiwe mubintu byose,ngeze
    kugupfa.
    Njye nd’umukrsto:Mpora mbihamya nahw’ igihugo cyose
    cyanseka.
    Njye nd’umukrsto wo mumutima kuk’ubu nsigaye nkunda krsto.
    Icyatumy’apfa yazize njyewe
    Nabuzwa n’ iki kujya mukunda.
    *Ababyeyi be bamuguye nabi cyane batumiza imiryango n’inshuti
    zabo ndetse n’ize bamukubitira muri urwo ruhame. Ndetse
    bamufatira ibihano bikaze ko atazongera kujya mw’iteraniro
    ry’abera na rimwe bifuza kumukura muri ubwo bukrsto.
    Nibwo bagiye gutandukana bamusabye kugira icyo avuga imbere
    y’iyo mbaga aterura amagambo y’igitero cyakabili ati:
    ☆★2. Njye nd’umukrsto umv’ubwo buntu
    Narakijijwe nkurwa mubyaha.
    Njye nd’umukrsto naho naterwa n’ibyago nkaba no kurugamba.
    Njye nd’umukrsto nd’umutabazi muntambara ndasana n’ibyaha.
    Mfite umugaba n’umwami yesu
    Nituba hamwe nzahora nesha.
    *Ababyeyi n’izo nshuti n’imiryango bahise bazabiranywa
    n’uburakari babonye ko inkoni nibindi byose bitamuhinduye
    bamuca murugo ngo ajye kwangara azagwe iyo mubukrsto bwe.
    Asohoka munzu n’igitabo cya bibiliya gusa muntoki yateruye
    amagambo y’igitero cya gatatu ati:
    ☆★ 3. Njye nd’umukrsto nd’umwimukira ndakomeje murugendo
    rwanjye
    Ibyino mwisi ndabihinyuye nsigaye nifuz’ ibyo mw’ijuru.
    Njye nd’umukrsto gakondo yacu iri mwijuru kumana yacu.
    Ntanzar’ibayo ntanimituho abaho bose baguwe neza.
    *Ageze mw’ ijoro mumbeho n’inzara byo hanze aho yari
    abundabunze. Nibwo yaririmbye igitero cya kane Ati:
    ☆★4. Njye nd’umukrsto icyo n’ikintu
    Gihumuriz’ umutima wanjye.
    Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami yesu.
    Njye nd’umukrsto uko ndi kose.
    Maze nintumirwa ngiye gupfa
    Nzagir’ibyishimo bitavugwa
    Nzabona ihirwe,ngeze mw’ijuru.
    AMEN!
    Gusa amateka avugako atahise apfa ubwo. Kuko yariribye n’ibindi
    bice byinshi uko yakomezaga kugeragezwa ariko byubakiye kuri
    iryo jambo NDI UMUKRISTO. hari rero uwamwumvise aririmba.
    Wamugiriye impuhwe amujyana kumuha icumbi. Nyuma yaje
    kwicwa n’uburwayi.
    Kandi ababyeyi baje kuba abakrsto bakomeye nyuma y’uko babuze
    irengero rye. Imana izamuhoza amarira mubwami bwayo.

    #27729

    muraho Bakunzi Ba Biracika nanjye nkeneye inama zanyu mbona muzigira nabandi, ndi umukobwa winkumi mfite 19ans niga s6 ako harumungu ubana na grand frere we baba mumazu yacu ariko dusangiye igipangu ye kubera ko iwacu ahisanzura dukunda kuba turikumwe tureba ama movies ariko ubu ndababwiza ukuri ko aho bigeze no kujya kwiga ntamubonye mba numva ntameze neza kdi ikibazo mama ampoza kunkeke ambwira kowe na papa baramutse banamenye ko haribindi tuvugana bananyiyicira none nabuze uko mbyitwaramo kuko nanananiwe kumubwira ko mukunda kubera ukuntu kwirirwana n’ababyeyi bamumbuza kdi nukuri ndamukunda bidasanzwe, icyanshajije rero ejo bundi n’umukobwa waje kunsura aramubona ambwira ko amukunze cyane kdi ko ashaka ko mbahuza none mungire inama nkore iki? konumva byandenze murakoze.

    #27731

    Ndi umusore w’imyaka 27 ,namenyanye n’umukobwa duhuriye kuri phone tukajya tuganira akajwi ke keza kakandyohera numva ndamukunze ariko ntamuzi, twarakomeje anyoherereza amafoto nanjye mwoherereza ayanjye hagati yacu urukundo rwo kuri phone rurakomera pe!

    Twapanze igihe cyo kubonana kigera nari mfite gahunda yo kuva mu Rwanda byabaye nk’ibintunguye ngenda ntamubwiye nashoboraga kunyura iwabo arko mbona byakwangiza byinshi mpitamo kutahanyura.
    Hagataho we yaranyiteguye uwo munsi nagiye nibwo nari bugere iwabo,namuhamagaye mu masaha akuze mubwirako ntakije kubwa gahunda nagize itunguranye kubyakira byaramugoye ahita akuraho phone
    kumusobanurira ntibyankundira.
    Naragiye mara amezi atandatu tutavugana, ntazi amakuru ye nawe atazi ayanjye,ubu maze imyaka ibiri n’igice hanze ariko twaje kongera kuvugana kuri social media nkanyuzamo nkanamuhamagara akambwira ko akinkunda kandi ko antegereje.
    Ikibazo mfite sinteganya kugaruka mu Rwanda vuba, namubwira kunsanga akambwirako
    bitamushobokera kdi ko ntagomba kumuhemukira kuko akinkunda,kdi nanjye numva yaranze kumvamo arko aho ndi inkumi ziba zimereye nabi ikindi kdi ndakuze nkeneye kubaka. Ndibaza ese nifatire abo turi kumwe nkongera nkibaza ese nahemukira umuntu wanyizeye atanzi? Nkongera nkibaza ese umukobwa w’uburanga nkubwo afite abereye aho ntawundi musore afite? Kuko pe ni mwiza noherejeyo umusore w’inshuti yanjye aramushima kdi azi umukobwa nkunda ibyo aba yujuje. Nkeneye inama zanyu.Murakoze!”

    #27733

    #27735

    1.Burya Ubaho Kugirango Ugire Icyo Umarira Abandi Ntago Ubaho Kugirango Ugire Icyo Wimarira.
    2.Burya Gufasha Ntibisaba Gutunga Ibyamirenge Ibyo Waba Ufite Byose Wagira Uwo Ufasha.
    3.Burya Uzite Cyane Kuwakomerekejwe Umutima Kuruta Uwakomeretse Umutwe Kko Uwakomerekejwe Umutima Byakoroha Gukomeretsa Abandi.
    4.Akenshi Ibyo Umuntu Yifuza Sibyo Abona Arko Burya Ibyo Ubona Nibyo Bigukwiye Bityo Ntugacibwe Intege Nibyo Ubona Bitagenda Mubuzima.
    5.Imbaraga Zibitekerezo Byawe Nizo Woe Bityo Umuntu Nakwivangira Mubitekerezo Uzamenyeko Agiye Kukwangiriza Ubuzima.
    Umugoroba Mwiza Kd Imana Ibuzuze Ubwenge Numunezero

    #27737

    Muraho nanone uyu atwandikiye agira ati”Njye mfite ikibazo kimbangamiye ndi Umukobwa muri make ntacyo mbaye ariko ikibazo mfite nuko Umusore antereta tugakundana ariko mugihe gito nkumva ndamuzinutswe neza neza nkumva sinkikeneye no kumubona mumaso yanjye kandi nta nicyo dupfuye none ubu nagirango mungire inama yicyo nakora ngonjye ndambana nuwo dukundana murakoze.

    #27739

    Muraho, nanjye nifuje inama zanyu ndi Umukobwa w’inkumi mfite Umusore dukundana yaje kuntera Inda ndabimubwira arabyemera gusa kuva nabimubwira nsigaye mbona buri kanya ampamagaye ngo ninze tubiganireho nahagera nkabona ararashaka koturyamana nta kindi naba nanze Ubwo akirakaza ntanagire icyo ambwira cga nabwo naba nemeye bikarangira ntacyo abimbwiyeho nanamubwira ibyo kujya kumfasha agahora abyigiza inyuma none byaranyobeye ibye kuko anyereka ko yishimiye ko ntwite ariko akihunza inshingano ze akumva twaryamana gusa kdi ntanambwira ibyo kubana none rwose mumfashe mumbwire icyo nakora muraba mukoze.

    #27741

    Mwiriwe Bavandimwe atwandikiye agira ati”ndi Umudamu ufite Abana babiri ariko base batandukanye uwambere yanteye inda nkiri umunyeshuri muri secondaire turera umwana ndangiza kwiga ankunda cyane ntacyo nigeze muburana nakimwe gusa yaje kumbwira ko ankunda cyane kdi yifuza ko twazabana nyuma ya 6ans yabonye ubushobozi bwokubeshaho umuryango we neza ako akajya acishamo akambwira ko ndamutse ntemera ibyambwira nkabona undongora nakwigendera nta kibazo, ubu umwana wacu mama niwe umurera ariko abimufashamo, naje guhura n’umugabo arandongora cyane ko numvaga 6ans nshobora kuzaba nka mukamusoni. none uwo mugabo tubana twabyaranye umwana afite 10mois ako umugabo wanjye ntajya amvugisha narimwe niyo avuze avuga nabi yanze kugera iwacu yewe niwabo yanze kunjyanayo aba ambwira ngo azanyobore nijyaneyo ndetse namabukwe aramwinginga ngo tujyane umwana yaranze, kdi nanone wa mugabo wambere ahora ambwira ko ankunda niyo njyize ikibazo niwe ukinkemurira,yanze gushaka ngo ninjye azashaka nubu azi neza ko mfite umugabo ntajya atuza kumpamagara none byanyobeye nabuze icyo gukora ndibaza nti ese ngume kumugabo mbayeho nabi nta buzima nta nurukundo? ese mute nsange unyereka urukundo twabyaranye nkore iki? mumfashe nkeneye inama zanyu ariko amazina muyagire ibanga murakoze”
    Ngaho mugire unama kdi nawe ushaka kugisha inama nubundi bufasha murukundo tubwire.

    #27743

    muraho uyu Atwandikiye agira ati”ndi umusore ufite Fiance twitegura kuzabana tudafitanye ikibazo na kimwe ariko ejobundi umukobwa yaransuye tutari inshuti bikomeye angusha mumutego turaryamana, hashize icyumweru ambwira ko akeka ko namuteye inda, ndabyemera ariko ngirango nimikino, nyuma azakumbwira ko yavuye kwamuganga agasanga naramuteye inda, none ubu ntiyarara atampamagaye byibuze3 kdi usanga ambwira ibyumwana gusa no kubana(njye simukunda sinanigeze kumukunda gusa nakomeje koroshya ibintu ngo atanteza quartier nkanashwana na fiance wanjye none mbone yarabikomeje.,none rwose mumfashe mumbwire nkore iki? kobindenze.

    #27745

    Umunsi umwe umwana w’umuhungu yumvaga amaze gukura bihagije atagishaka gufasha nyina
    mu murimo yo muraho maze afata icyemezo asanga nyina mu gikoni arimo ateka amafunguro yabo ya nimugoroba, nuko amuzanira agapapuro yari amaze iminsi yandikaho ibintu arakamuha. Nyina yihanagura intoki aragafata atangira kugasoma, asanga handitseho ibi bikurikira:

    ~Gutema ubwatsi bwa jaride: 5,000Rwf
    ~Kwikoropera icyumba iki cyumweru: 1,000Rwf
    ~Kuntuma kukugurira ibyo ushaka mw’iduka: 5,000Rwf
    ~Kurera murumuna wanjye muto igihe uba wagiye guhaha: 25,000Rwf
    ~Gutwara imyanda: 10,000Rwf
    ~Kubona amanota meza mw’ishuri: 5,000Rwf
    ~Gutunganya imbuga: 10,000Rwf
    BYOSE HAMWE(TOTAL): 61,000RWF

    Nuko amaze kubisoma yitegereza umuhungu we cyane, umuhungu amurebye abona ibitekerezo bimubanye byinshi nk’umuntu uri kwibuka byinshi. Nuko wa mugore afata ikaramu ahindukiza rwa rupapuro nawe atangira
    kwandika inyuma ku rundi ruhande. Arandika ati:
    .
    ~Ku mezi icyenda nagutwise mu nda yanjye: 0RWF
    ~Ku majoro yose naraye ntasinziriye kugirango wishime uri muto: 0RWf
    ~Igihe cyose namaze nkusengera ngo hatagira ikikubabaza: 0RWF
    ~Ku bihe byose bigoye, n’amarira wanteye mu myaka ishize yose: 0RWF
    ~Ku majoro yose nararaga nkuhangayikiye nibaza uko uzabaho mu myaka izaza: 0RWF
    ~Ku bipupe, ibiryo, imyenda, ndetse no kugupfuna buri gihe: 0RWF.
    .
    Mwana wanjye ibyo byose ubiteranije ikiguzi cy’urukundo rwanjye kuri wowe ni: TOTAL: 0RWF!!!!!!!
    Umwana amaze gusoma ibyo byose nyina yari yanditse, amarira amwuzura mu maso, nuko yitegereza nyina ati:
    “Mama, NDAGUKUNDA.” Nuko afata ikaramu arongera yandika hahandi yari yanditse mbere,
    yandikaho ati “BYOSE BYARISHYUWE NEZA!”

    Abantu benshi ntibamenya agaciro k’ababyeyi babo kugeza babaye ababyeyi ubwabo. Jya uba
    umuntu utanga, ntukabe umuntu usaba cg wishyuza, cyane cyane ku babyeyi bawe. Hari
    byinshi twatanga bifite agaciro kanini cyane kurusha amafaranga, ICYUBAHIRO, buri gihe ujye wubaha ababyeyi bawe kuko urukundo rwinshi baguha, baruguha nta kiguzi.

    #27747

    Ndumukobwa mfita 19 ans muvyukuri nahagaritse kwiga ngeze 3ème icatumwe mpeba amashure nuko nabuze ikimfasha nta papa nta mamanm ntanumuryango numwe muvyukuri mfita maman mugupfa ntabwo yari bwambwire numusumwe aho papa yabaga nn ntanumuntu numwe uhazi yapfuma ahanjana ubu mbaye mu famille imwe naho ikibazo bambwiye kunsubiza kwishure mukwicenda ariko badutunze nuwundi mukobwa ariko uwo mukobwa ahamaze imwakine agaca aguma anteranya nabo bagaca bandeba nabi muvyukuri umuntu wese ubona iyi publication afite ubufasha amfashe murakoze!!

    #27748

    Kambabwire ibyambayeho none nabyutse numva ntameze neza mfata icyemezo cyo kujya kwa muganga, ngezeyo mpahurira n’umukobwa mwiza kbsa utagirukwasa nifuza no kumuvugisha gusa ngo nabandi babone ko tuziranye kuko ibindi numvaga bitashoboka, Ubwo ndamwegera ndamuganiriza biratinda na Ampa na numero yewe kuko ntuye hafi twemeranya ko aribunyure home nkahamwereka. Nicinyicyara Mukanya agiye kwishyura Amafranga yishyuye barayanga ngo aracitse nditambika 5000frw ndazitanga baba arinawe bagarurira ubwo bamufata ibizamini byamaraso nanjye bamfata ibyanjye tujya hafi aho muri Restaurant agashahara turakataka hafi gushira tugaruka kureba ibizamini aba arinjiye asohoka induru irikumunwa ngo ntibishoboka ko byaba POSITIVE kandi 2013byariNEGATIVE ubwo abankumusazi induru ziravuga uwo bari kumwe arihe ngo bose baranteranira ngo nishyure taxi voiture mbuze ukongira ndayishyura none ndabara 5000 namwishyuriye 8200bya restaurant 6000taxi voiture ubu ubu koko nkoriki mumfashe mumbwire byandenze.

    #27750

    1. *Amahirwe*: kugira amahirwe ni igihe uri umutype ugahura n’umwana mwiza sana mukaganira akakubwira ko yitwa Solange akagukubita aka number nyuma y’iminsi itatu akagusura… ukabanza gukeka ko ubwo mumaze igihe gito mumenyanye ntacyo yakumarira ariko bikarangira aguhaye ndetse wanabura condom ntabyange ukamurira aho…

    2. *ibyishimo*: ni igihe ugiye kubona ukabona Cyntia umukobwa mwaherukanaga kera araguhamagaye wenda yari yaragiye nk’ahantu kure… akakubwira ko yaje hafi yaho utuye kandi ko ashaka kugusura.

    3. *igitangaza*: nigihe uwo mukobwa wo mungingo ibanziriza iyi(Cyntia) akubwiye ko wamugomesheje ugatuma atinda, ko ubwo bibaye ngombwa ko arara akazataha ejo…
    .
    4. *kubeshya*: ni igihe girl friend wawe ahise aguhamagara akubwira ko agukumbuye ashaka kukubona akakubaza niba uri murugo… ariko kuko uri kumwe na Cyntia ugiye kukuraza ugahita umubwira ko wagiye ahantu kure cyane utari bugaruke…

    5. *kwizihirwa*: nigihe uraranye na Cyntia noneho condom ebyiri warufite zikagushirana…ubwo ukamubwira ko zigushiranye ukamubaza niba mwakorera aho akakwemerera…

    6. *Kwiyongeza*: nigihe Cyntia agiye kugenda ukamubwira uti “dore wandyohereje mpa akanyuma” akakaguha agusezera…

    7. *gukabya*: nigihe Cyntia agiye ugahita uhamagara Samantha akaza nawe kugirango umurye…

    8. *Gushyokerwa*: nigihe nawe uhise umurira aho…

    9. *umugisha*: nigihe wamu girlfriend wawe wabeshye ko uri ahantu kure aguhamagaye akakubwira ati “chr sha ntukomeze guhangayika uyu munsi nagiye mu mihango”

    10. *Guta umutwe*: nyuma y’ukwezi wa mukobwa mwahuye bwambere (Solange) aguhamagaye akakubwira ko atwite inda yawe… mu gihe utarabyumva neza nyuma yamasaha atatu wawundi waje akakuraza (Cyntia) nawe akaguhamagara akubwira ko ashobora kuba atwite… ukajya kubiganiriza umudjama wawe mu gihe uriyo Samantha nawe akakubwira ko igihe yajyaga agira muvmihango cyarenze akaba yabuze imihango…
    .
    11. *Gusara*: nigihe nyuma yibyo byose uhise ufata umwanzuro wo gutaha agahita upakira ibintu ukazinduka wimuka ugacika abo bakobwa bose… ugataha ugatangira gupakira mu gihe ukuruye akabati ukabona yo akandiko kaguyeyo ukagafata ukabona kanditswe nawa mu baby wakuraje (Cyntia) kagira kati “Nukuri wihangane nanjye siko nari nabipanze byose byatewe n’umubiri sinigeze mbigambirira gusa ndakeka ko nakwanduje SIDA kuko ndayirwaye kdi igihe twakoreraga aho twembi uribuka ko wakomerekeje…

    #27752

    NI UMUSORE WABAZAGA WE ATI

    IYI NKURU NAHOZE NYISOMA MU GITABO CY’ICYONGEREZA ARIKO NAGERAGEJE KUYISHYIRA MU KINYARWANDA.

    PAPA NYIGISHA KU BAGORE
    Urashaka nkwigishe iki mwana wanjye ku bagore ? Dore papa wawe ndashaje , mfite ugusobanukirwa gucye , dore wowe umaze gukura , urashaka nkubwire iki , wenda
    nkubwire ibi :
    1. IBYEREKEYE IRALI RYABO : umugore uwo ari we wese ashobora kukwifuza uretse Mama
    wawe !
    2. IBYEREKEYE IBIBARIMO : abagore bose berekana urukundo rwabo ku mugaragaro ,
    keretse ba bandi bahemukiwe !
    3. IBYEREKEYE GUTANDUKANA : umugabo kureka umugore akunda ni nk’intare kureka kurya Inyamaswa yitwa Twiga , naho umugore kureka umugabo byoroshye nk’uko Twiga ikwepa , ihunga intare ishaje !
    .
    4. IBYEREKEYE IMICO YABO : jya wirinda amagambo avugwa na bose ngo abagore bose ni kimwe , siko bimeze , ariko uzibuke ko nta mugore utari umugore !!

    5. IBYEREKEYE UMUKUNZI WA KERA : kwibagirwa umugore wigeze gukunda ni nko kwibuka umuntu utigeze umenya , birakomeye !

    6. IBYEREKEYE KURONGORA : birakomeye kumenya umugore mwiza utaramurongora , kuko barishushanya , gusa nubona umugore mwiza uzabaho neza mu byishimo , nurongora umugore mubi uzaba umufilozofe !

    7. IBYEREKEYE GUHEMUKIRWA : ni byiza ko witegura ko wahemukirwa , nutabyitegura ushobora kuzica umuntu cg ukiyica. Niwica umuntu , ubuzima bwawe bwose ntuzongera kwishima , niwiyica , abaguhemukiye
    bazabaho neza kurusha uko babagaho ukiriho !

    8. IBYEREKEYE AMAFARANGA N’URUKUNDO : urukundo rutagira amafaranga rubaho , ariko birakomeye kurubona , gusa iringire Imana !

    9. IBYEREKEYE KUBESHYA : biravugwa ngo ukuri kuraryana , ariko nanjye ndakubwiye ngo Ikinyoma

    kirica !!

    10. KUMENYA ABAGORE : kumenya umugore ntibyoroshye , ntuzahangayike usoma ibitabo byinshi cg se ureba film nyinshi , icyo ugomba kumenya , ni uko ugomba guharanira kuba wowe mwiza , hanyuma nawe uzabona umwiza.

Viewing 15 posts - 61 through 75 (of 236 total)
Topic tags

You must be logged in to reply to this topic.