Rwanda Forums Rwanda Activism The Rwanda Liberation

1 voice
20 replies
  • Author
    Posts
  • #28426

    Nabonye umunyeshuri wiga i Butare asoma inyandiko ntazi ariko ubusobanuro bw’ibyo atari azi bwose bwatanzwe na Banki y’isi.

    Umukozi wo mu biro wagiye mu mwanya atanze ruswa atawushoboye ni we usobanura ibintu cg umuphilosophe nka Socrates ni we ubisobanura!?

    Banki y’isi n’ibindi bigo nkayo ntimukabigirire ikizere na gike.

    Ahantu muzabona handitse ngo DUTERIMBERE -IMF, mujye mubicurika muti dutere inyuma IMF.

    Ibigo n’amashyirahamwe birimo ukuboko kw’abanyamerika mujye mubigendera kure.

    Abanyeshuri b’abanyamerika, nka Hitler, Kagame, Mussolini, Bin Laden, OBama, ntimugahe agaciro ibitekerezo byabo.

    Ni bo Bibiliya yita abanyabyaha. Ubwo ubarwanya rero ni we mukiranutsi.

    Abapasiteri na ba papa barabarwanya cg barakorana?

    #28427

    Ariko iri raswa rimaze iminsi mu Rwanda rirahanura iki? Ngaho ngo umunyururu arasiwe kurukiko rwa Nyamirambo, umunyamategeko arasiwe mumuhanda kuri KCC, umukoziwa mtn na we ahise aharasirwa, umusore mu Ruragwe rwa Rubengera ararashwe ngo yibye ihene, umucuruzikazi i Nyamata, none ngo uyu na we yarasiwe kuruzitiro rw’i Kanombe ahabikwa kajugujugu za gisirikari! Uyu se we yaba yari agiye kwiba kajugujugu mama!? Riberakurora ni umwana w’umunyarwanda!

    #28498

    Ku kibazo cy’umwami MRND na FPR byifatanya mu kumwamagana. Byikundira republika ariko nabyo bikarwana ngo kimwe kitagundira ubutegetsi n’ubukungu bwa mpatsibihugu!

    #28499

    Ndabona abami batatu mugihugu ko ntabona uyoboye imihango umukurungombwa aravahe?

    #28546

    Nzinduwe no guhamya ko DIANE RWIGARA ataguzwe n’inkotanyi kuko nabyihagarariyeho.Muti”Kagire inkuru”!
    Ejo hashize nari mfitanye gahunda n’umuntu ukomeye muri RPF nishakira akazi ka muramu wanjye,dore ko tumaze kumenyera ko udapfukamye nta kintu wakibonara.Twaganiriye bigeze hagati baramuhamagara maze bamubwira ko bafite inama isaa saba z’ijoro(01:00AM).Mbona akubise telephone ye hasi ariruhutsa maze aravuga ati”AMATEKA YISUBIYEMO”.Ndijijisha ariko nza kumubaza nti ese habaye iki?Arambwira ati”Diane Rwigara akoreye Kagame nk’ibyo Agathe yakoreye HABYARIMANA”.

    Twaganiriye ibyacu,ngeze aho ndijijisha nanone ndarikocora nti”Kariya kana ntaho katunyura rwose!”,yandebya mu maso maze arambaza ati”Uba hehe?”;nanjye nti”ko mba mu Rwanda?” arahigima arangije arambwira ati”uyu mwana w’umukobwa arashyigikiwe bikomeye kuko ibi yakoze ni byo byendaga gukorwa na KIZITO MIHIGO bimenyekana ntaho aragera kdi biri gukorwa n’abayobozi bakuru b’icyama batagishaka Kagame ariko kdi batinya agafuni ke.

    Twarangije ibyacu ariko mbona atari mu mwanya ku buryo n’ifi yari yatse yamunaniye.Dusezeranyeho yambwiye ati”Nabonye ushobora gusenga,reka turebe aho tujya unsengere kuko iyi nama iricirwamo benshi”.Twagiye mu cyumba cya Hotel kitarimo abantu maze ndasenga rwose ndetse aranihana rwose numva aranejeje.Dusohotse ndamubwira nti”Niba wumva udatuje se wakwihungiye?”.Yansabye inama zo guhunga ndamufasha ariko wabonaga yadagazwe.

    Nshuti,bavandimwe;

    Mumenye ngo mudahagurutse vuba na bwangu abanyiginya barashira kuko Kagame dossier ya Diane iri gutuma aticara ubusa adafite imbunda mu ntoki kuko we azi ko ari abanyiginya benda kumuhirika.Ubwo rero abasetaga ibirenge,mbamaze impungenge ko DIANE RWIGARA ari we wa nyawe twari dukeneye.Ikindi uwo muntu yambwiye ni uko Pierre Damien,Gatsinzi Marcel, RUSAGARA, BYABAGAMBA, RUGIGANANGABO, RUCAGU, MUREKEZI Anastase, MAKUZA Bernard, RWARAKABIJE, TITO RUTAREMARA, KIZITO n’abandi ntibuka bagomba gupfa vuba cyane nyuma gatoya y’igitero k’inkotanyi kigiye guturuka RDC kitirirwa FDLR kugira ngo abone uko yica abantu ari nabwo ahita atera mu Burundi.

    Ngayo, nguko. Uwashobora guhunga yagenda kuko guhunga si ububwa.

    #28547

    Diane Rwigara abaye umukandida

    Diane Shima Rwigara avuga ko kuba yariyemeje kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda yabitewe n’impamvu zitandukanye bityo akaba avuga ko yiyemeje guhindura imibereho y’abanyarwanda n’ibibazo byugarije umuryago nyarwanda.


    Shima Rwigara avuga ko abanyarwanda baciye mu mateka mabi yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ngo kuva Leta ya FPR yafata ubutegetsi ntiyashoboye nubwo yagerageje gukemura ibibazo byinshi byugarije abanyarwanda mu byiciro bitandukanye.

    Zimwe mu mpamvu nyamuru zatumye Diane Shima Rwigara ashaka kuyobora u Rwanda :

    1.Ubukene

    Shima Rwigara avuga ko mu bice byinshi by’uRwanda aho abantu bicwa n’Inzara aho abantu bategekwa icyo bahinga. Ugasanga umuturage ategetwse guhinga kandi ntabyo akeneye. Nta musaruro azabikuramo

    Akomeza avuga ko aho kugira ngo amafaranga y’igihugu yibande mu guteza abaturage imbere mu mibereho yabo, usanga ashirira mu mishanga idafitiye akamaro rubanda ahubwo ifitiye inyungu agatsiko k’abantu bacye.

    Ati’’Ako gatsiko akaba ariko kikubiye amasoko, n’imitungo yose y’igihugu. Kugeza aho abantu bahunze bakajya gushaka utuzi n’imibereho hanze y’igihugu’’

    2.Akarengane

    Shima Rwigara avuga ko mu byiciro byinshi by’abanyarwanda baba abaturage basanzwe, baba abakorera Leta, baba abikorera, (abacuruzi, abanyamakuru….)cyane cyane mu itangazamakuru usanga nta bwisanzure burimo aho usanga abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya Leta batabona aho babitambukiriza n’abagerageje kubitambutsa, bimwa amasoko ya Leta ibyo bigakururira bamwe ubukene mu bitangazamakuru . Hari n’igihe bimwe mu binyamakuru bifungwa.

    Ati’’Abagize ubutwali bwo gutangaza ibitekerezo binyuranye nibya Leta, baratotezwa.
    Ibyo kandi bigira ingaruka mbi ku baturage kuko itangazamakuri niryo jwi rya rubanda’’

    3.Umutekano

    Shima Rwigara ku bijyanye n’umutekano aviga ko ibibazo bizwi na bose ariko bitavugwaho kuko nta burenganzira n’ubwisanzure abanyarwanda bafite bwo kuvuga ibibazo bikomeye biri mu gihugu cyabo.

    Ati’’Nta burenganzira abanyarwanda bafite mu kugaragaza ibitekerezo byabo nta bwisanzure abanyarwanda bafite mu bikorwa byabo.’’

    Shima Rwigara ashimngira ko izi ari zimwe mu mpamvu zatumye yiyemeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuko ari umwe mu banyarwanda bafite ubushake n’ubushobozi bwo guhindura imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mu myaka 58 ishize.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017 ,Shima Rwigara yavuze ko mu byatumye afata icyemezo cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu harimo n’urupfu rw’umubyeyi we, Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, witabye Imana azize impanuka y’imodoka yabaye tariki 4 Gashyantare 2015 ariko nyuma ntivugweho rumwe.

    Nyuma y’urupfu rwa se nibwo uyu mukobwa yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru.

    Diane Rwigara abaye umukandida wa gatandatu uvuze ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Viewing 6 posts - 16 through 21 (of 21 total)
Topic tags

You must be logged in to reply to this topic.