Rwanda › Forums › Rwanda Today › Rwanda Paparazzi on the Move
- AuthorPosts
- January 11, 2017 at 8:22 pm #28503
ITORERO INDEMYABIGWI RYATANGIYE
Tariki 5 Mutarama 2017, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ndetse n’izindi nzego za Leta , batangije ku mugaragaro Itorero INDEMYABIGWI. Ni itorero ry’abarezi bagera ku 63,617 baturutse mu Turere twose tw’Igihugu bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yigisha ubumenyi rusange ndetse n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro, yaba aya Leta, afashwa na Leta ndetse n’ayigenga .
Iri torero rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti : Uruhare rw’Umurezi mu kubaka u Rwanda”
Iri torero rije gushyigikira ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ubwo yatangizaga itorero ku rwego rw’igihugu tariki 16/11/2007, aho yagize ati : “Itorero ryari ishuri ryo gutoza no kwigisha Abanyarwanda gukunda igihugu, kukiyobora neza, guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo, kwirinda ubutsimbanyi, n’ibindi”.
Amateka agaragaza ko Abakoloni bageze mu Rwanda bakabona itorero ribabangamiye ku ntego yabo yo gutanya Abanyarwanda, bahitamo kurisenya barisimbuza ishuri.
Ubwo habaga itorero ry’abarezi muri 2008, hari imihigo aba barezi biyemeje imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika . Iri torero INDEMYABIGWI ni umwanya wo kureba niba iyo mihigo bahize yaragezweho, ndetse bagahiga n’indi mishya .
Mu mushyikirano uheruka abawitabiriye bagaragaje ko kugirango icyerekezo 2050 kigerweho , bizaterwa n’uburezi abana b’u Rwanda bahabwa. Iri torero INDEMYABIGWI rije kugirango ritange igisubizo kiganisha kuri icyo gitekerezo cyatanzwe mu mushyikirano , bityo abarezi basobanukirwe neza u Rwanda twifuza, baharanire kubigeraho.
Mu butumwa bwari bugenewe abitabiriye iri torero INDEMYABIGWi, Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba yagize ati: “Ishuri uko ryatangiye ryagiye ritorezwamo amacakubiri, nyuma yo gutangirwamo ubumenyi bwifuzwa n’abazungu. Amahirwe igihugu gifite ni uko Leta y’ubumwe yongeye kurigarura ku murongo, hatorezwamo ubumenyi, amateka n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda”.
Aba barezi 63,617 bazatorezwa ku ma sites 131 atandukanye ari mu Turere 30 twose tw’igihugu. Mu masomo bazahabwa hazaba harimo uburere mboneragihugu, indangagaciro na kirazira , imikoro ngiro itandukanye , imyitozo ngororamubiri ,kwiyereka ndetse no gutarama no guhiga.
Itorero ryatangijwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’izindi nzego bireba, tariki 20/02/2014, naho mu mashuri makuru na Kaminuza ritangizwa tariki 04/03/2014.
Itorero INDEMYABIGWI ryabanjirijwe n’itorero ry’abatoza tariki 3-4 Mutarama 2017, rikaba rizasozwa ku mugaragaro tariki 12 Mutarama 2017.
January 11, 2017 at 8:51 pm #28507Twahujwe n’umupira arawutera niko kazi ke nange ndawuvuga nibyo nahisemo gusa ngo turasa nibyose?
NDAYISHIMIYE Antoine Dominique @Police Fc
January 11, 2017 at 8:56 pm #28508If you live for people’s acceptance, you’ll die from their rejection.
January 11, 2017 at 9:00 pm #28509Niwakunda umuntu ntagukunde canke akaguhemukira ntibizogutesh’umutwe kuko harigihe ataco yokumariye.
January 11, 2017 at 9:02 pm #28510You can’t hear the shepherd’s voice if you’re always following the wrong sheep.
May 7, 2017 at 10:22 pm #28545Indaya bati:”Kuki uri gusenya ingo z’abandi?”, nawe ati:”Mba nubahiriza gahunda ya leta yo gusenya INGO ZUBATSE MU MANEGEKA!!!
July 18, 2019 at 11:17 am #28757MULTI MACA NIKI?
Ni ingaburo yagaruye
Umunezero mu miryango ,cane cane mungo z’abubatse
*Ubushakashatsi bwemeza ko Multi -maca yakoreshwejwe mumyaka 5000 yahise n’abantu bomubihugu vy’Amerika y’epfo .icobayikundira ni uko yatumye baryoherwa mu kurangura amabanga y’abubatse Ingo mukugumana canke kugarukana (plaisir sexuel)
*Irimwo vitamine B1,B2 na C
*Irimwo ivyo bita fructose bitanga inguvu
*Ifise n’ico bita Alcaloyide naco gitanga inguvu haba kumugore canke kumugabo mugihe bahaye barangura amabanga y’abubatse
*Iratunze ivyunyunyu kama bitaribike (sels minéraux) kuko Irimwo :calcium, magnésium, potassium, fer, zinc,cuivre,manganèse, iode,sodium,
Vyunvikana ko ikemura ibibazo vyinshi vy’umubiri
&REKA TURABE IVYO MULTI-MACA IDUFASHA:
👉Irafasha cane cane abantu badashobora kurangura amabanga y’abubatse neza(combat l’impuissance sexuel)
👉Ituma umugore agira amazi mugihe c’imibonano mpuzabitsina
👉Yongera inguvu umugabo n’umugore mugihe barangura amabanga y’abubatse (Endurance sexuel)
👉Ifasha umugabo kudasohora intanga vuba (Éjaculation précoce)
👉Ifasha umugore gusama atakibazo (fertilité)
👉Ituma imikorere y’umubiri ikora neza(Équilibre les hormones)
👉Ifasha abahangayitse n’abafise agahinda (Aide dans le traitement du stress)
👉Ifasha abadamu bageze muri ménopause mugutuma impinduka z’umubiri yabo idatera ibibazo
👉Irafasha abadamu n’abakobwa mu kubarinda kubabara bari mumihango
👉Irwanya kwuma mugitsina gore (combat la frigidité)
👉Ituma umugabo canke umugore agira ubushake bwo kurangura amabanga y’abubatse (stimule le désir sexuelJuly 18, 2019 at 11:26 am #28758Urukundo rwanyarwo
Hari igihe Umuntu aba agiye kubaka Urukundo rwanyarwo ,Umusenzi agaturuka hirya akakwiba umucanga na cement.
July 18, 2019 at 11:35 am #28759Umukobwa yabanaga na uncle we
Umukobwa yabanaga na uncle we kuberako ababyeyi be bari barishwe na SIDA, niwe mwana wenyine bari barabyaye.
Yarihirirwaga amashuri na uncle we guhera muri maternelle maze igihe yarageze mu mwaka wa 4 primaire uncle we atangira kumwifuza.
Nuko ijoro rimwe, amusanga mu cyumba maze amusaba ko baryamana anamubwira ko nabyanga ari bumwirukane akanahagarika kumwishyurira.
Umukobwa yagerageje kumuririra ariko uncle we yanga kubyumva.
Nuko umukobwa ahitamo kwigendera ajya kuba ku muhanda aho yahoraga arira, ashonje, afite agahinda maze yarangiza agapfukama agasenga Imana ngo isubize amasengesho ye.
Umunsi umwe ari gusenga, haza umugore mwiza atwaye imodoka, amubonye arahagarara maze amusaba kwinjira mu modoka bakajyana iwe mu rugo.
Bagezeyo umukobwa amubwira ubuzima bwe bwose maze wa mugore yemera kumubera umubyeyi, amusubiza mu ishuri, amugurira ibintu byose nk’umukobwa we.
Ubu tuvugana umukobwa yarangije kaminuza muri China ni umu Engineer wubaka imihanda.
Nawe Imana yasubiza amasengesho yawe.
Ndahanura ngo Imana ihe umugisha umuntu uri busome ubu buhamya agakora SHARE muri group 5 zitandukanye… - AuthorPosts
You must be logged in to reply to this topic.
RELATED PUBLICATIONS:
No related publications.