Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today
- AuthorPosts
- February 16, 2017 at 9:29 pm #28527
Nta mucapitalist w’umudemocrate ubaho.
Hillary na Obama si abademocrate kandi nabo bica abo batavuga rumwe. Ishyaka ni ku izina.
Abarepublicans na bo bafite ubukana burenze ubw’abami.
Ni ukuvuga politike n’ubukungu bya America bicungwa nabi bishoboka. System ni insazi. Irapfuye.
Uwo twita umuyobozi nta cyo aba yahindura. Abacuruzi ahubwo ni bo bapanga ibintu uko babishaka. Ngaho na we mbwira umucuruzi yivanze mu mikorere y’amashyaka! Hera ku mucuruzi muturanye urebe amanyanga afite.
Ishyaka rya politique rero ritegekerwa n’abacuruzi cg ricuruza riba ryabaye corrupt. Ntaho riba rigihuriye n’abaturage uretse mu guhangana.
February 16, 2017 at 9:30 pm #28528Abaturage iyo babuze uko bita ibintu barakekeranya.
Capitalism bayita ikuzimu. Abajijutseho gato bayita illuminati.
Iyo nk’umuntu yishe abantu muri Congo akabasahura agakira bitunguranye, abaturage bavugako yakuye ubutunzi ikuzimu. Byafata indi ntera bati ari muri illuminati.
Bati iby’ikuzimu ntibiramba. Ni byo kuko kwiba si ugukora.
February 16, 2017 at 11:26 pm #28529Abahoze ari abajura
Abahoze ari abajura biyitaga abamarine by’umwihariko urubyiruko rusaga 157 bakoraga ibyobikorwa by’urugomo mu mujyi wa Kigali Nyabugogo,nyuma bakaza kubivamo ubu bashyizeho ihuriro ryitwa “Hinduka uhindure abandi” ubu abo bibumbiye muri iryoshyirahamwe bariho barahiga bukware bagenzi babo basigaye muri uwo mwuga ugayitse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye Bizinde Jean Damascene mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo yavuze ko mu mwaka wa 2012 Nyabugogo kari agace k’umutekano muke kubera ibikorwa by’ubujura.
Bamwe mu bakoraga ibi bikorwa bibi ahanini bari biganje mu rubyiruko baje mu Mujyi wa Kigali baraturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu; aho bibwiraga ko mu Mujyi bahabona ubuzima bwiza.
Uru rubyiruko rwarangwaga rero no gushikuza abagore amaterefone, amasakoshi n’ibindi; hanyuma bagahita birukira mu gishanga cya Nyabugogo ku buryo kubakurikirana bitabaga byoroshye”.
Ariko kugeza ubu ako gace karimo umutekano usesuye. Yabivuze mu mwaka wa 2014, inama y’umutekano y’umurenge wa Gatsata yarateranye, maze ifata ingamba zirimo guha imbaraga irondo ry’umwuga, no gufata ingamba zihamye z’aho hantu havugwaga ibikorwa by’ubujura.
Naho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye yavuze kandi ko icyo gihe habayeho igitekerezo cyo guhamagara bamwe mu bakoraga ibyo bikorwa bibi by’ubujura biyitaga “abamarine” ndetse tubagira inama yo kubireka”
Umwe mu basore bahoze muri uwo mutwe wa bamarine waretse ubwo bujura witwa Uwihaye Pierrot ukomoka mu karere ka Rulindo yagize ati:” ubusanzwe harimo ibyiciro byinshi by’ubwo bujura mu mirenge ya Gatsata, Kimisagara na Muhima.
Hari abitwa abakanguzi bafungura imodoka badakoresheje imfunguzo zayo ahubwo bakoresha insinga n’ibindi byuma; harimo kandi abarigisi batwaza abagenzi imizigo hanyuma bakayibiba, abatobora amazu, abambura abantu ibyabo n’ibindi bikorwa bibi”. Yakomeje agira ati:” nyuma twagize amahirwe ubuyobozi buraduhamagara buduhuriza hamwe turabireka, ubu dusigaye tujya aho abandi bari nko mu nama, mu muganda n’ahandi”.
Kubera kugirwa inama no kuba ubuyobozi butuba hafi, iyo duketse ko hari umuntu wibwe, duhita duhamagara abanyamuryango bacu biyemeje kureka ubujura, hanyuma tugafatanya twese tukamenya aho ubujura bwabereye, tugakora urutonde rw’abanze kubireka dukurikije icyiciro cy’ubujura, tukabimenyesha Polisi y’u Rwanda noneho ukekwaho ubwo bujura umwe, babiri, batatu…… bagafatwa kugera tugeze ku mujura wibye ndetse n’ibyibwe tukabigaruza. Natanga ingero; twagaruje telefone igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 360, za mudasobwa 5 n’ibindi mu minsi yashize”.
Niyonzima Jean Damascene ukomoka mu karere ka Nyaruguru, nawe yahoze ari muri ibyo bikorwa bibi by’ubujura. Yagize ati:” nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge birimo arukoro(alcohol), essence, urumogi n’ibindi; twapandaga imodoka, tugakata imifuka, tukambura abagore amaterefone n’amasakosi tukajya mu mazi bakatubura.
Nakomeje muri ubwo buzima bubi ariko ku bw’amahirwe, ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata, na Polisi y’u Rwanda batugiriye inama maze niyemeza kubireka. Nta kintu cyiza nakuyemo uretse gukubitwa, gufungwa, uburwayi, kurara hanze n’ibindi”.
Aba, hamwe na bagenzi babo bahoze bakora ibikorwa by’ubujura bwavuzwe hejuru no gukoresha ibiyobyabwenge, basabye abakiri muri ubwo bujura kubureka bakaza gufatanya kubaka igihugu. Cyakora basabye ko inzego z’ibanze ko zakomeza kubaba hafi zigakomeza kubagira inama no kubafasha mu mishinga yo kwiteza imbere bazigejejeho irimo kububakira ikinamba cyo koza imodoka, ikibuga cyo kubumbiramo amatafari ya sima yo kubakisha n’ibindi.
Naho Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga yavuze ko uru rubyiruko rwaretse ibi bikorwa bibi by’ubujura kubera ibiganiro bagiye bahabwa byabasabaga kureka ibyo bikorwa bibi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers RutikangaYakomeje avuga ko kuba Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze zarakomeje kubegera no kubagira inama,byatanze umusaruro ugaragara kuko ubwabo batanga umusanzu wo kwerekana abagikora ubujura bityo bagafatwa n’ibyibwe bikagaruzwa.
ACP Rutikanga yahamagariye abagikora ubujura kubureka bakibumbira mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere kuko inzego zitandukanye ziteguye kubafasha, ariko aburira abanze kureka ubwo bujura ko Polisi y’u Rwanda izabafata, kugira ngo bagarurwe mu murongo mwiza.
February 16, 2017 at 11:38 pm #28530ibendera ry’ u Rwanda
Minisitiri w’inganda n’ibikorwa by’umuryango wa EAC Francois Kanimba
Mu gihe hirya hino mu gihugu ku biro by’Akarere ndetse no ku mirenge usanga hari ibendera ry’umuryango w’Afirika y’uburasirazuba, hari bamwe mu baturage bavuga ko badasobanukiwe niryobendera kuko ntabisobanuro bahawe n’abayobozi babo bakabifata nk’urujijo kuri bo, naho minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ibyo bazi ari ibendera ry’igihugu gusa.
Iyo ugeze ku Karere cyangwa Ku murenge uhasanga ibendera ry’ u Rwanda ndetse n’ibendera ry’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba (EAC). Ariko iyo uganiriye na bamwe mu baturage bakubwira ko bazi ibendera ry’u Rwanda gusa kuko ariryo bafitiye ibisobanuro bahawe n’abayobozi babo.
Naho iryo bendera rindi ngo baribona kuriya gusa kuko ntabisobanuro bahawe, bamwe mu baturage umunyamakuru yasanze ku biro by’umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, bavuze ko ibendera bazi ari iry’ u Rwanda gusa.
Umwe yagize ati” mu byukuri natwe tubibona gutya ntabwo tuzi impamvu riri hano”.
Twashatse kumenya icyo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibivugaho maze tuvugana n’umuvugizi wayo Ladislas Ngendahimana avuga ko ibibareba ari ibya Minaloc gusa naho ibindi byabazwa Miniacom.
Yagize ati” mu byukuri ririya bendera riri ku Karere cyangwa n’ahandi ku Mirenge natwe ntitubizi kuko biriya ari ibya minisiteri y’umuryango w’Afirika y’iburasirazuba twebe ibitureba ni ibyaminisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu”.
Mu kiganiro umunyamakuru yagiranye na Minisitiri w’inganda n’ibikorwa by’umuryango wa EAC Francois Kanimba yavuze ko mu gihe cyavuba bagiye gukora ubukangurambaga mu turere kugirango basobanurire abaturage kubijyanye n’ibendera ry’umuryango w’Afirika y’iburasirazuba ryagiye rishyirwa ku biro by’uturere ndetse no ku mirenge hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati” Muby’ukuri murakoze kuri ubwo busezenguzi mwakoze tugiye gutegura uburyo hashyirwaho ubukangurambaga mu gihugu hose kugirango basobanurire abaturage ibijyanye na ririya bendera ndetse n’ibijyanye n’amabara arigize hamwe n’ubusobanuro bwabyo ndetse tukanabasobanurira ko hari n’indirimbo yubahiriza umuryango w’Afirika y’iburasirazuba.”
Mu mabwiriza agaragara kuri murandasi y’umuryango w’Afirika y’uburasirazuba avuga ko mu gihe hari ibirori byabaye muri bimwe mu gihugu ku gize EAC icyo gihugu kigomba kuririmba indirimbo yubahiriza icyo gihugu ndetse hagakurikiraho n’indirimbo ya EAC.
Yagize ati” Muby’ukuri murakoze kuri ubwo busezenguzi mwakoze tugiye gutegura uburyo hashyirwaho ubukangurambaga mu gihugu hose kugirango basobanurire abaturage ibijyanye na ririya bendera ndetse n’ibijyanye n’amabara arigize hamwe n’ubusobanuro bwabyo ndetse tukanabasobanurira ko hari n’indirimbo yubahiriza umuryango w’Afirika y’iburasirazuba.”
Mu mabwiriza agaragara kuri murandasi y’umuryango w’Afirika y’uburasirazuba avuga ko mu gihe hari ibirori byabaye muri bimwe mu gihugu ku gize EAC icyo gihugu kigomba kuririmba indirimbo yubahiriza icyo gihugu ndetse hagakurikiraho n’indirimbo ya EAC.
Aya niyo mabendera y’ibihugu 6 bya EAC
Ikindi ni uko mu ibendera ry’umuryango wa EAC Hagaragaramo ibara rimwe mu mabara agize amabendera agize ibyo bihugu uko ari 6 bigize uwo mryango.
February 16, 2017 at 11:50 pm #28531Evode Imena arakekwaho gutonesha abagore b’abagabo
Evode Imena arakekwaho gutonesha abagore b’abagabo bakoranaga muri MINERENA
Uwahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere (MINERENA), Evode Imena kuri uyu wa 15 Gashyantare 2017 n’abo baregwa mu rubanza rumwe, bagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Aba bagabo bose bakaba bashinjwa itoneshwa ryo gutanga amasoko mu buryo butemewe n’amategeko
Abagejejwe imbere y’ubutabera ni Evode Imena, Kayumba Francis na Kagabo Jacques. Aba bagabo bose bakaba barakoranaga muri MINERENA.
Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, bukomeje gusobanurira urukiko uko ngo aba bagabo batatu bakoranaga muri MINIRENA, bakoze ibyaha by’itonesha hirya no hino mu gihugu.
Rumwe mu ngero ubushinjacyaha bumaze gutanga, ni nk’aho ngo Kagabo yagiye i Nduba mu Karere ka Gasabo akahasanga ahantu hashobora gucukurwa, akora raporo, abwira umugore we n’umugore wa mugenzi we Kayumba ko bashobora gushinga kampani igahabwa isoko ryo kuhacukura.
Abo bagore (Jovian a Diane) ngo baje gushinga iyo kampani bayita JDJ (Jovia+Diane+Kagabo), ubundi ngo Evode Imena asinya iteka riyemerera iryo soko abizi neza ko ari kampani y’abagore b’abagabo bakorana.
Ubushinjacyaha buvuga ko Kayumba nk’umuntu wari ukuriye komite yemeza iby’itangwa ry’amasoko, yumvishije bagenzi be ko JDJ ari yo kampani igomba guhabwa iryo soko, iremezwa.
Evode ashinjwa ko yanasinye iryo teka mu gihe nka minisitiri atari agifite ububasha
Ubushinjacyaha buvuga ko umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) yandikiye Evode amumenyesha ko iyo kampani yahawe isoko mu buryo budakurikije amategeko, aramusuzugura.Min evode yandikiwe n’umuyobozi wa RNRA amubwira ko icyo cyemezo kidakurikije amategeko. Ya kampani ngo ntiyari igamije ubucukuzi ahubwo baje kuyigurisha KNM (yiywata (JDJ joseph kagabo, iyigura ibihumbi 20 by’amadolari.
Kuko ngo iyo kampani itari igamije ubucukuzi, nyuma yo guhabwa isoko ryo gucukura icyo kirombe beneyo bahise bayigurisha, bayigurisha kampani yitwa KNM ku madolari ibihumbi 20, barayagabana.
Mu masaha ya saa yine z’iki gitondo ubushinjacyaha bwarimo gusobanura iby’andi masoko y’ubucukuzi nayo yatanzwe mu buriganya, ubu hagezweho ayo mu karere ka Nyaruguru.
Evode arunganirwa n’aba avoka babiri. Yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017.
February 16, 2017 at 11:57 pm #28532Abashumba Bari Kwiba Ibigori
Abashumba b’amatungo na bamwe mu bagore batandukanye bava mu karere ka Burera bakajya kwiba ibigori mu karere bihana imbibe ka Musanze.
Abashumba b’amatungo na bamwe mu bagore batandukanye bava mu karere ka Burera bakajya kwiba ibigori mu karere bihana imbibe ka Musanze.
Aba bagore biba ibigori ngo usanga bitwaje udufuka bitwaje ko ngo bashaka akazi, naho abashumba bo ngo iyo babyibye bajya kubyokereza mu nzuri aho baragiye yewe bakanabitekerayo.
Umurenge wa Cyuve muri Musanze, ni hamwe mu hagaragaye icyo kibazo,aho abo bajura bitwikira amanywa n’ijoro bavuye mu murenge wa Gahunga ubundi si ukubacucura bakivayo.
Ahanini ikibitera ngo n’uko kuri ubu akarere ka Musanze kagize umusaruro w’ibigori by’umwihariko uwo murenge wa Cyuve, naho muri Burera umusaruro wabyo ukaba ari muke bityo bigatuma abo bagore n’abashumba babyigabiza amanywa n’ijoro.
Umwe mu bagore bitabaye ngombwa ko amazina ye atangazwa wafatiwe mu cyuho yiba ibigori,avuga ko iyo bamaze kubyiba bajya ku muhanda bakabyotsa bagakuramo amafaranga bakoresha mu buzima bwa buri munsi.
Ngamije Eliab umwe mu bahinzi b’ibigori wo muri Cyuve baganiriye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize avuga ko abahinzi bo muri uyu murenge bari bari bamaze kubona umusaruro ushimishije ariko bakaba hangayikishijwe n’abajura babyiba bakajya kubyokereza ku mihanda.
Yagize ati « Muri iki gihe twari dufite umusaruro ushimishije ariko nanone tubangamiwe n’abagore bava mu murenge wa Gahunga bakaza gusarura ibigori byacu, tekereza na we umugore kuzindukira mu murima atahinze, aba bagore bo muri uyu murenge baza bitwaje ko baje gushaka akazi ariko bagamije kwiba kuko baba bitwaje udufuka bo bakubwira ngo barashyiramo ibirayi nyuma yo gukora ikiraka.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve buherutse gutangaza ko kuri buri site hafashwe ingamba ko abahinzi bajya bashaka abazamu barinda imirima yabo haba ku manywa ndetse na nijoro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Nsengiyumva Télésphore yunze mu ry’abahinzi avuga ko muri iki gihe abahinzi b’ibigori bakoresheje ifumbire beza ibigori byinshi ariko ikibazo kiriho ubu ngubu ni abajura baza kubyiba.
Gusa akomeza avuga ko kuri ubu hafashwe ingamba abahinzi bakajya birindira imirima.
Ati”Ubu kuri buri site y’ubuhinzi, dushishikariza abahinzi gushaka abazamu barinda imirima yabo buri gihe mu rwego rwo kurwanya abo bajura, kuko uyu muco wo kwangiza imirima y’ibigori ni igikorwa kigayitse gihombya abahinzi kandi kikabaca intege ».
Mu mwaka washize nibwo muri iyi ntara higeze kuvugwa ko abajura bigabizaga imirima ihinzemo ibirayi bakabikuramo bakabijyana ku masoko banyirabyo bakongera bakabigura.
February 17, 2017 at 12:05 am #28533haguye imvura ivanze n’umuyaga
zimwe mu nyubako zasenywe n’ibiza
Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu ijoro ryakeye haguye imvura ivanze n’umuyaga mwinshi ihitana ubuzima bw’umukecuru witwa Felecita Nyirarubona w’imyaka 83, naho undi mukecuru witwa Nyiramisigaro yakomeretse ahita atwarwa mu bitaro nkuko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa imirasire.com
Ibi byabereye mu murenge wa Bugarama aho imvura nyinshi irimo n’umuyaga yaraye isenye amazu 26 mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira uri mu mudugudu wa Gombaniro mu kagari ka Ryankana.
Umukecuru yitwa Felecita Nyirarubona w’imyaka 83 inzu ye yamuguyeho ahasiga ubuzima, undi mukecuru witwa Nyiramisigaro we yakomeretse ahita atwarwa mu bitaro.
Mu nzu 26 zasenyutse 10 zaguye zijya hasi burundu. Ni mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira ugizwe n’ingo 334. Mu mudugudu harimo inzu zubakishije rukarakara kandi zituzuye neza, Umurenge wari ukiri gushaka uko zisanwa zikaba inzu zikomeye kuko ziri mu mudugudu w’ikitegererezo.
Aya makuru y’ibi biza yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusiszi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel nkuko yabitangarije umunyamakuru wa imirasire kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017.
Yagize ati” Nibyo koko imvura nyishi ivanze n’umuyaga yahitanye ubuzima bw’umukecuru witwa Felecita Nyirarubona ufite imyaka 83 ndetse inakomeretsa undi mu kecuru Nyiramisigaro wahise ajyanwa mu bitaro”.
Nsigaye Emmanuel Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ Akarere icyo bugiye gukora ari ugushakira amacumbi abo baturage basenyewe ndetse kubufatanye na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza bahita baha ibikoresho by’ibanze kuko ibyinshi byangirikiye muri iyo mvura.
Aha kandi Emmanuel akaba yavuze ko kubufatanye n’abaturage bazakora umuganda wo kubakira izo ngo zasenyewe n’ibyo biza.
Usibye kandi inzu zangiritse hari ni imyaka yabaturage yari mu mirima yangiritse kubera iyo mvura yari ivanze n’umuyaga mwinshi.
Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize 2016 nanone imvura n’umuyaga mwinshi byasenye inzu ebyiri muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira
May 7, 2017 at 10:15 pm #28544IBI BINTU 15 NI INGENZI, SI IBYO GUSOMA GUSA, AHUBWO BISOME UBISAKAZE BIKWIRE HOSE:
1. Ubuzima ntibuhora ari ntamakemwa ariko kubaho bihora ari byiza, jya wishimira ko uriho unashime Imana uko uri!
2. Nugera mu gihirahiro wabuze amahitamo, jya ugerageza gutera intambwe nto ugana imbere aho guhagarara cg gusubira inyuma.
3. Ubuzima ni buto! Bwishimemo kandi ugerageze no kububanamo neza n’abandi burya gushimwa ni iby’igiciro!
4. Amafaranga, akazi n’imitungo ni byiza, ariko ntukabihe agaciro kurusha inshuti n’umuryango wawe kuko nibo bazakuba hafi mu gihe gikwiye, mu gihe uzabona ko ibyo byose ari ubusa, kandi ko bishira mu kanya nk’ako guhumbya!
5. Ntukumve ko buri gihe ibyo upanga n’ibyo ukora bigomba kugenda uko ubyifuza, ariko jya uhorana ikizere n’ibyiringiro by’ahazaza, buri ntambwe uteye uyishimire kandi nibitagenda uko ushaka ushyiremo imbaraga ugana imbere ibyiza burya biba bigutegereje!
6. Kwihagararaho mu kuri no kwigirira icyizere ni ubutwari, ariko niwihagararaho mu mafuti ubizi, uzazirikane ko ari ububwa kandi uzashyira ukabona ko wibeshye!
7. Ntugakabye kugira inzika z’uwaguhemukiye, ariko ntukanibagirwe ko byabayeho. Jya ubabarira ariko binaguhe isomo ry’ahazaza, umenye uko witwara kandi nyine bitume uca akenge we kuba umwana!
8. Ntukagereranye ubuzima bwawe n’ubwa mugenzi wawe! Buri wese afite agasaraba ke n’imitwaro yikoreye utapfa kubonesha amaso, wasanga umwe ureba ukibaza icyo wowe Imana yaguhoye, we yaragowe kukurusha!
9. Uko ikigeragezo cg ikibazo kirushaho kuba gikaze ni nako kizagusiga ukomeye kandi kikagusigira isomo rifatika ry’ahazaza. Ubundi nucunga neza uzasanga ibibazo n’ibigeragezo n’uburyo bwo kubyitwaramo aribyo byerekana ubukure bw’ibitekerezo by’umuntu!
10. Ibyo Imana idukorera si uko turi beza ahubwo ni uko yo ari nziza, uzakubwira ko akize kuko asenga uzamuseke umubwire ko Imana idahemba iby’isi, kandi ibitanga ititaye ku mirimo yacu, kuko yita kuri ibyo abakize mu byisi ninabo baba basenga kurusha abandi!
11. Umuntu ufi
- AuthorPosts
You must be logged in to reply to this topic.
RELATED PUBLICATIONS:
No related publications.