Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today

1 voice
112 replies
  • Author
    Posts
  • #28323

    Last year on several occasions, on Friends of reason forum, we had exchanges with the gentleman below where he vividly supported criminal Paul Kagame, praising his human right record and hailing him as a saviour. The man was always showering the criminal ruler with all sorts of praises which may only befit Jesus. Now, he is all out lamenting at how Kagame’s security apparatus is harassing him. As I always say, political criminals have no religion.
    👇 👇 👇 👇
    _________________________________________________________

    Mugabe Bob: “I am officially charged of committing Treason and threatening state security and spreading rumors with intent to undermine the state.
    Article 446 and 447 of penal code. Since Friday I am under intense interrogation daily. Everything am being asked is about the stories we publish and exchanges in my phone with Sources. You remember how they got my phone?”

    #28325

    Ibyo mugatsiko kagizwe n’amabandi n’akumiro. Ibaze gupfunga umuntu kubera yanze kugenda kuri yamafunzo yubujiji, ubujajwa, ubugome, ubugambanyi n’ubwicanyi ya Boniface Rucagu na Brig. Emmanuel Bayingana.

    Ubu Dr. Uwayezu Deogratias, umuganga mu bitaro bya Ruhengeri wakoraga muri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa (stomatologie), yatawe muri yombi ndetse yamaze no gushyikirizwa ubushinjacyaha, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwanga kwitabira gahunda z’itorero ry’igihugu no kuzangisha abandi bigateza imvururu n’imidugararo…….kurikira 👇 👇 👇 👇 👇
    ———————————————————————————————
    Umuganga mu bitaro bya Ruhengeri afunzwe azira kurwanya gahunda z’itorero ry’igihugu.

    Hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko ubwo abandi bakorana n’uyu muganga bari bagiye mu itorero, we yavuze ko adashobora kwambara imyenda ya gisirikare kandi akagerekaho n’andi magambo yabwiye abaturage akabatezamo imvururu abibangisha.

    Uyu muganga yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze, hari tariki 20 Ukuboza 2016, ahita afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigombe. Nyuma Polisi yahise imukorera dosiye imushyikiriza Parike ya Musanze ari nayo imufite kugeza ubu.

    Mu kiganiro umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, yaduhamirije iby’aya makuru, anasobanura icyaha uyu muganga akurikiranyweho. Yagize ati: “Icyaha tumukekako ni icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda… Turacyabikurikirana kuko hari amagambo yavuze, turacyabisesengura ngo turebe, turacyakora iperereza ngo turebe ko ibyo yakoze bigize icyaha tumukekaho.”

    Faustin Nkusi kandi avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2016, Dr. Uwayezu Deogratias yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha akabazwa kuri ibi byaha akurikiranyweho ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, iperereza ry’ubushinjacyaha rikaba rikomeje kunononsora neza ibyaha ashinjwa

    #28326

    Uyu wambikwa amaranki yitwa Gasongo akaba yabarizwaga muri “Republican Guard”, yahoze ari Escort wa Afandi Kayumba Nyamwasa! Afandi amaze guhunga, Gasongo bashatse uko yazajya kwigira umutoni kuri Kayumba ngo azabashe kumwivugana ku buryo bworoshye! Bamugeneye Amadolari yangombwa atega indege ariko ageze Zambia asabwa gusubira mu Rwanda! Ntawamenye icyatumye asubira mu gihugu ataranagera iyo yari agiye mu butumwa “buhotozi”! Uyu muDasso ntawe utabona akazi agiye gukora ko guhotora abanyarwanda! Amaraso arasama! 👇👇👇

    #28328

    Nkuko nabibabwiye ejo, iyi minsi iheza umwaka niho abicanyi ba Kagame – DMI yongera inguvu mumigambi y’ububisha……..mukurikire Rnc france kuri facebook page.

    Fnc France ati: “Amakuru yizewe duhabwa nabashinzwe umutekano wa perezida Kagame nuko muriyiminsi isoza umwaka atagoheka kuburyo uyu mugabo ashobora kuba ari mugutegura imigambi mibisha.Guhera ejo kuwa kabiri hashize perezida hamwe na Mushikiwabo biriwe bikingiranye mucyumba cyagenewe perezida muri Hôtel ya Marriott Kigali.
    Icyicyumba cyaje kuzamo na Kabarebe kuburyo uwaduhaye aya makuru yagize ati mwitege ikigiye gukurikiraho.

    Twabibutsa ko muri Marriott muriyiminsi niho hategurirwa imigambi yo guhitana abakire n’abatavuga rumwe na Leta ya Paul.
    Abanyemari muri mu Rwanda mwitondere rendez-vous muhabwa zo guhurira muriyo Hôtel.

    #28329

    URUPFU RUKOMEJE GUSHINGA IBIRINDIRO MU RWANDA. KURASWA, GUHOTORWA, KWICISHWA INZARA, GUSHIMUTWA, KUBURIRWA IRENGERO….. HANYUMA NGO KAGAME YAZANYE AMAJYAMBERE???? YAZANYE URUPFU YO GATWARWA NARWO UYU MUNSI. APUUU FPR IRAGAHERA.

    #28330

    Umva basangirangendo rwose politiki wakora iyo ari yose uruhande wajyaho n uburenganzira bwawe. Ariko mujye munibuka ko mufite abana, mwibuke amateka ibyo yadusigiye n ubu akitwigisha. Kubona Umuntu nka Alphonse Bizimana cg Richard Gisagara bishora mu migambi mibisha ya Dan Munyuza yo kuroga abantu bakoresheje utuzi twa Munyuza, kubera gusa ko batavuga rumwe nabo biteye agahinda. Bari hano kigali narabiboneye si inkuru. Ubaye uri inshuti yabo ukomeze simbujije ariko mujye mumenya uko mwitwara isi yameze amenyo. Impfu zitunguranye mwumva nawe rutazakugeraho ndakuburiye.

    #28331

    When Kagame met members of the diaspora, he talks about the poisoning, of the murder and death of those who oppose him in the diaspora. His tongue is full of hatred, division and exclusion.
    But when his counterpart in burundi meets members of the Burundi Diaspora, unity and solidarity are at the center of the discussion. No one can point a single burundians who was injured in diaspora for criticizing p. N!! They will criticize it, and the next day they will visit their country without a single repercussion… in the land of Kagame, it’s an impossible scenario
    Below, photos of president nkurunziza receiving members of the Burundi Diaspora who are in burundi for the Christmas Holidays.

    #28332

    UTUZI TWA MUNYUZA. INSIGAMIGANI NYARWANDA

    Kuva kera mu Rwanda rwo hambere, hagiye haba insigamigani zagiye zivuka kubera amateka mabi cyangwa meza yabaga yabaye ku bantu basanzwe, abatware ndetse n’Abami. Nyuma y’imyaka myinshi nta Nsigamugani nshya ibayeho, abanyarwanda ubu bamaze kubona indi yitwa “UTUZI TWA MUNYUZA”. Iyi nsigamigani ikaba iva ku bikorwa bibi bisa n’iby’URUTARE RWA KAMEGERI. Twibukiranije Kamegeri yari umutware ku ngoma ya Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura ( Uyu mwami yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Ibyo byatumyebamuhimba igisingizo bamwita “Rugabishabirenge”.

    Akaba yari azwiho no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiye umuntu). Uyu Kamegeri yatwikiwe kuri uru rutare nyuma y’aho asabiye ko abari bagize nabi barujugunywa ho rumaze gucanirwa. Urwo rutare ruherereye mu karere ka Ruhango. Iyi nsigamugani nshya rero “UTUZI TWA MUNYUZA” yaturutse k’Umugaragu MUNYUZA DANI utunganya Uburozi bwica akanabuha abatavuga rumwe na Shebuja Utegeka u Rwanda kuva muri 1994 KAGAME KA RUTAGAMBWA, Umwana w’Umwega w’Umwakagara, akaba n’umwishywa w’Umugabekazi KANJOGERA (Nawe wasize amateka akomeye mu bugome, dore ko yagize uruhare rukomeye guhirika Ingoma Nyiginya, ndetse uretse n’abaturage yishe, yanageze aho ategeka ko bavanamo amaso Umutware KAYIJUKA ngo kuko yari amubonye yiyuhagira yambaye ubusa).

    Kubera iyi nsigamigani rero, ubu abantu benshi bakaba basigaye bikangana kubera UBUROZI butangwa mu byo kunywa cyangwa kurya (UTUZI TWA MUNYUZA) bwamaze gukwirakwira hose, dore ko bwatangiwe guhera mu ntambara Inkotanyi zarwanaga n’Inzirabwoba yo mu 1990. “Utuzi twa Munyuza” tukaba tumaze kubaka amateka mu Rwanda aho tumaze guhabwa benshi bagapfa baduhawe n’abitwaga inshuti za hafi baba batumwe ku gahato; ubundi bikitwa ko bazize umwijima cyangwa udutsi two mu mutwe twacitse; mu ngero nke cyane dore abantu “Utuzi twa Munyuza” tumaze guhitana: Inkotanyi cyane nka KAYITARE INTARE BATINYA, NDUGUTEYE KALISOLISO, NGOGA, RWEGO JYEMUSI, DUSAIDI, BAHUNDE, INYUMBA, BAGABE, BIHOZAGARA… Abanyemari nka MAKUZA, BYEMAYIRE… Abihayimana nka KAREKEZI, MUSADA… ndetse “Utuzi twa Munyuza” tukaba twarananditse amateka mu Kwivugana abanyarwanda bari mu mahanga cyane cyane abari Inkotanyi bamaze kwitandukanya n’amafuti y’ubuyobozi bwazo, twavugamo nka: KIMENYI, RUZIBIZA…

    Abagaragu b’Umwakagara Kagame aribo DAN MUNYUZA ndetse na JACK NZIZA bakaba bamaze rero kwandika amateka akomeye muri ibyo bikorwa by’urukozasoni bica abo bava inda imwe kugira ngo bakomeze gushimisha Intore Izirusha Intambwe! Ntitwarangiza tutihanganishije Imiryango imaze kubura abayo twavuze n’abo tutavuze kubera “Utuzi twa Munyuza”, tunaburira abanyarwanda n’inshuti zabo ko bagomba kwitondera ubu bugizi bwa nabi, bumaze kwandika amateka mabi mu gihugu cyacu. Turasaba kandi INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO, ikuriwe na Bwana VUNINGOMA, ko bazicara bakandikisha iyi Nsigamugani nshya (UTUZI TWA MUNYUZA) mu rwego rwo kwagura no gusigasira Ubuvanganzo n’Umuco by’abanyarwanda. Umushyikirano wari Mwiza twawishimiye ariko mureke tuvuge ukuri nyako naho ubundi iyi Nsigamugani iraturangiza, inarangize igihugu cyacu dukunda!!

    #28334

    A very Happy New Year to All Rwandans!! As we begin 2017, The Rwandan Political groups are not yet clear to where they stand in terms of ideology. This New year will have so many things happening and we don’t want Banyarwanda to continue just following individuals that have No clear Political ideology. We are prepared to fight anyone that keeps fooling the masses that they’re politicians, but are just a waste of space. Yes, we shall fight them!!!

    #28336

    Minisitiri Evode yabajije Musenyeri Nzakamwita uko amenya ibibazo by’ingo nta rugo agira.

    Minisitiri Evode yabajije Musenyeri Nzakamwita uko amenya ibibazo by’ingo nta rugo agira
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana yashatse gutesha agaciro igitekerezo cyari gitanzwe na Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Nzakamwita Servilie ncy’uko hakitabwaho umutekano wo mu ngo, amubaza uko amenya ibibazo byo mu ngo kandi nta rugo agira, ariko ibyo Evode Uwizeyimana yakoze ntibyakiriwe neza.

    Ibi byabaye ubwo Musenyeri Nzakamwita yasabaga ijambo mu nama y’Umushyikirano, maze agatanga igitekerezo cy’uko Leta yashakira umuti amakimbirane n’ibindi bibazo bikunze kugaragara hirya no hino mu ngo aho yagaragazaga ko bimaze gufata indi ntera.

    Musenyeri nzakamwita yagize ati: “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu, umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere kugera ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari mucye kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge.”

    Aha Musenyeri yagarutse ku babyeyi bagenda bihekura, abana bica ababyeyi babo, ababyeyi bicana ubwabo, ubutane bw’abashakanye bugenda bwiyongera n’andi mahano agenda yiyongera mu ngo bityo aboneraho gusaba ko umuryango wakegerwa.

    Musenyeri Nzakamwita akimara gutanga igitekerezo cye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yahise asaba ijambo aho yagaragaje kudashyigikira na gato igitekerezo cye .

    Minisitiri Evode Uwizeyimana yahise yihutira kubaza Musenyeri Nzakamwita ukuntu amenya ibibazo byo mu ngo kandi nta rugo agira, anagaragaza kumunenga kuko ngo nta muti wacyo atanze.

    Nyuma yo kumva ibyo Minisitiri Evode yari amaze gusubiza Musenyeri Nzakamwita, Perezida wa Sena, Hon. Bernard Makuza yahise amusubiza ko Musenyeri yatanze igitekerezo cyiza, maze ahita aboneraho no gusaba urwego rubishinzwe ko rugomba gushaka igisubizo cy’icyo kibazo.

    Yagize ati: “Mu gihe dushyize urubyiruko imbere, mu gihe dushyize abana imbere, dukomeze no kwita ku burere duhereye ku miryango baturukamo.”

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, yavuze ko umuryango utibagiranye kuko n’itegeko nshinga rivuga ko umuryango ari ishingiro ry’iterambere. Aha Minisitiri Esperance na we yaboneyeho gusaba ubufatanye inzego zitandukanye kugira ngo ibibazo byugarije umuryango bikemuke.

    #28368

    umugogo w’umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa uzatabarizwa I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe mu Rwanda.

    Inkuru yabaye impamo umugogo w’umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa uzatabarizwa I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe mu Rwanda.

    Ibi n’inyuma yuko umucamanza mu rukiko rwo muri leta ya Virginiya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ategetse ko umugogo w’umwami Kigeli woherezwa mu Rwanda akaba ariho azatabarizwa.

    Uwo mwanzuro umucamanza yawufashe nyuma y’iminsi ibiri yumva ubuhamya bw’abagize umuryango w’umwami bafashe icyemezo cyo kwitabaza inkiko, nyuma yuko bananiwe kumvikana aho umugogo w’umwami watabarizwa.

    Muri bo hagaragaye abari bashyigikiye ko umugogo w’umwami utabarizwa mu Rwanda n’abatabishyigikiye bifuza ko yatabarizwa mu mahanga.

    Impaka muri urwo rubanza ahanini zavutse nyuma yuko nta kimenyetso na kimwe umwami yasize cyangwa urwandiko rugaragaza aho yifuzaga ko yatabarizwa.

    Umunsi wa mbere w’urubanza wahariwe ahanini kumviriza abashyigikiye ko umugogo w’umwami wazatabarizwa mu Rwanda.

    Bafashijwe n’ababunganira bose bashimangiye ko icyifuzo cy’umwami cyar’uko umunsi umwe yazataha mu gihugu cyamwibarutse.

    Basobanuriye urukiko ko, kuba umwami atarigeze afata ubundi bwenegihugu ari ikimenyetso simusiga ko yakundaga igihugu cye, ko byaba byiza ari naho atabarijwe.

    Christine Mukabayojo, Umwami Kigeli abereye se wabo, yishimiye ko bahawe uburenganzira bwo gutahana umugogo w’umwami mu Rwanda.

    Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo, yasabye urukiko guha agaciro icyifuzo cya nyirasenge Speciosa Mukabayojo, wasabye ko musaza we yatabarizwa mu Rwanda.

    Christine yabwiye urukiko ko Speciosa ari we wenyine usigaye mu bavukanaga n’umwami Kigeli.

    Uruhande rwabifuza ko Kigeli yatabarizwa mu mahanga rwo rwasabye urukiko kudaha agaciro icyo cyifuzo bagaragaza ko kuba umwami yaratanze hashyize imyaka 55 atarakandagiza ikirenge mu gihugu cye, ari ikimenyetso cy’uko atari yiteguye gutaha mu Rwanda.
    Bagaragaje ko umwami yasabwe kenshi gutaha ariko agashimangira ko atiteguye gusubira mu Rwanda nk’umuntu usanzwe ko ahubwo agomba gutahana icyubahiro cy’umwami.

    Emmanuel Bushayija, umwami Kigeli abereye se wabo, yabwiye urukiko ko kuba u Rwanda rutarigeze rwifuza ko umwami ataha nk’umwami ari impamvu ihagije yo gutuma adasubizwa mu Rwanda nyuma yo gutanga.

    Nyuma yo kumviriza impande zombi, umucamanza yahaye agaciro icyifuzo cy’abagaragaje ubusabe bwa mushiki w’umwami kuko ari we ufitanye isano ya hafi cyane n’umwami Kigeli.

    Umucamanza yahise ategeka ko umugogo umwami bawurekura ukoherezwa mu Rwanda.

    Christine Mukabayojo, wari uhagarariye nyirasenge yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bashimishijwe cyane n’icyo cyemezo cy’urukiko. Yavuze ko bagiye gutangira gahunda zo gutahana umugogo w’umwami byihutirwa.

    Uruhande rw’abifuzaga ko umwami atabarizwa muri Amerika bo ntibifuje kugira icyo batangaza.

    Boniface Benzinge wabaye umukarani w’umwami yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ntacyo yavuga arisaba kuvugana n’umwunganira.

    Pasteur Ezra Mpyisi
    Pasiteri Ezra Mpyisi, wabanye n’umwami Kigeli yabwiye Ijwi ry’Amerika ko agiye kugerageza guhuza abavandimwe bari bamaze gucikamo ibice.

    Yagize ati “Ngomba kwicarana n’umuryango w’Abahindiro nkabasaba kwicarana bagakura umuvumo uri mu muryango wabo.”

    Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva mu kwezi kwa karindwi 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi mu kwezi kwa mbere umwaka 1961.

    #28480

    Rwanda farmers continue to record Poor yields

    Do you love tomato soup? You might also like the vegetable as salad. Well, you will have to dig deeper into your pockets to enjoy that tomato soup or salads after the wholesale price of tomatoes rose by Rwf2,000 to Rwf8,000 per basin in various city markets, from Rwf6,000 a week ago. They go for Rwf800 a kilo, from Rwf500 previously. Most Rwandan homes and restaurants use tomatoes as soup or source, so the increase is not good news for many people.

    Traders attributed the rise to low supply, adding that farmers recorded poor yields. They also noted that the prices have been going up over the past few weeks.

    According to market survey by Business Times, banana prices have also gone up by Rwf30 to Rwf380 per kilogramme in Kimironko Market last week, from Rwf350 a kilo, while that of yams rose to Rwf400, from Rwf360.

    The price of fruits has also increased, with the price of oranges now at between Rwf1,200 and Rwf1,400 per kilogramme, that of mangoes ranges from Rwf1,400 to Rwf1,600 per kilogramme, while passion fruits cost up to Rwf1,400 per kilo from Rwf1,200 in Nyarugenge Market.

    Meanwhile, beef was unchanged at between Rwf2,200 and Rwf2,400 a kilo in Kimironko, Nyabugogo, Batsinda and Gakinjiro markets, but goes for Rwf2,500 in Nyarugenge Market. The rice from Pakistan costs between Rwf800 and Rwf900 a kilo, while that from Thailand ranges from Rwf1,000 to Rwf1,100 per kilo gramme. Avocado is at between Rwf100 and Rwf200 (depending on size), carrots cost Rwf600 per kilo gramme, salt goes for Rwf400, while cassava flour ranges from Rwf350 to Rwf500 per kilo.

    Sugar is between Rwf1,000 and Rwf1,100 a kilo, the price of milk ranges from Rwf400 to Rwf500 per liter across the city and suburbs.

    #28481

    Rwanda Poor Public Service

    Jeanne Mukashema’s SIM card suddenly stopped functioning early last year, prompting her to visit the area representative of her service provider. The resident of Rubavu District was, however, informed that her SIM card had been “swapped” by someone.

    The mobile money services provider Mukashema lost over Rwf1 million which was on her mobile wallet. Judith Uwimana also lost Rwf1 million in a similar manner. The acts were attributed to fraudsters, who connived with some unscrupulous staff of telecom companies to falsify the SIM cards information and claimed ownership of the phone numbers. Thereafter, the cheats made card replacements, rendering the old cards of their targets invalid before withdrawing all the money on the victims’ mobile wallets (accounts).

    However, the two businesswomen were, later, compensated by the telecoms after they petitioned Rwanda Utilities Regulatory Agency (RURA) that compelled the service providers to refund the money.

    Mukashema and Uwimana’s petitions were among the 4,000 complaints received by RURA between July 2015 and December 2016 against various service providers in all the sectors regulated by RURA, according to Tony Kulamba, the utilities watchdog. More than 80 per cent of these were amicably handled.

    Kulamba said the majority of consumer complaints, mainly against transporters, telecoms and the water utility, were of theft, and negligence, leading to loss of property.

    “We receive complaints through various communication channels… Over the reporting period, we were able to resolve more than 80 per cent of the total complaints received, reflecting the importance of the consumer’s protection unit,” said Kulamba last week.

    Most of the complaints against public transporters were received during inspections conducted by the agency in Kigali, Northern and Southern provinces to monitor the compliance with regulations.

    The RURA consumer unity receives consumer complaints via various channels such as its telephone hotlines, social networks, e-mails, and letters. Kulamba said all complaints are resolved by engaging all concerned parties.

    The huge number of complaints has since forced the utilities regulatory body to swing into action to help address the identified lapses on the part of service providers to protect consumers.

    Transport sector trails

    According to the report released last week, the highest number of complaints was from users of transport services at 63 per cent out of the complaints lodged between July, 2015 and June, 2016. The sector also attracted 632 grievances between July and December 2016, with 169 cases filed against ICT-related service providers, Energy sector, 15, water, two and eight complaints on poor sanitation service.

    The information and communication technology (ICT) sector attracted 21 per cent, water and sanitation services received the least complaint, and 4 per cent of the grievances were from unsatisfied energy sector clients.

    RURA officials said the complaints were mainly on the quality of service, especially dropping-off passengers before they reached their destination, as well increase in fares and lost luggage, among others.

    Players speak out

    Emmanuel Musoni, a transport operator in Northern Province, says sector players are currently working hard to ensure they satisfy customer needs.

    He, however, faults passengers who often don’t want to co-operate with operators whenever they implement new innovations and changes. Musoni says, “For instance, we still have passengers in Kigali who don’t want to embrace the new innovation of using ‘Tap and Go’ cards, or those who refuse to pay whenever transport fares are revised.”

    ICT-related complaints

    Kulamba said many of the ICT-related complaints were on poor quality service, billing, and fraud via telecom banking systems. Unsolicited SMS, misleading information in some promotions, and customer service centres not responding well to client queries.

    “New applications, like e-banking and telecom banking systems have created a big challenge for consumers in the ICT sector, particularly in a situation where clients lose money, but operators deny responsibility even when there is tangible proof. However, we make sure that the victims are compensated,” Kulamba noted.

    Recently, the Rwanda National Police (RNP) and Tigo Rwanda signed an agreement establishing joint mechanisms on crime detection and prevention, including fighting corruption. Philip Amoateng, the Tigo chief executive officer, said the move would, not only boost consumer protection, but also enhance service delivery.

    Meanwhile, most of the complaints against the sanitation sector concerned breach of contract terms, especially in collection and transportation of solid waste.

    In the water sector, over 80 per cent of the complaints were about water shortage, while the remaining 20 per cent were related to the billing system.

    According to James Sano, the Water and Sanitation Corporation (WASAC) chief executive, the utility is working to ensure affordable and sustainable services. The report indicates that the energy sector complaints were mainly on power outages and unreliable power supply. Recently, the Energy Utility Corporation Limited (EUCL) unveiled a new drive that seeks to increase access to electricity, as well as boost efficiency and improve revenue collection.

    The utility also seeks to become a “highly efficient and customer-centred” organisation, according to Jean Bosco Mugiraneza, the Rwanda Energy Group (REG) chief executive. Mugiraneza said the programme will help boost performance and promote best practices and a ‘culture of excellence.’

     About consumer affairs unit

    The main programme of the consumer affairs unit is to educate consumers about their rights. RURA says they employ various approaches and strategies to sensitise consumers on why and how they can hold service providers in the country accountable. It runs an outreach programme on consumer rights in schools to help create public and industry awareness as well as improve the quality of service offered by sectors under its docket.

    “We invite, and collect public views on consumer matters besides providing a channel to address consumer problems and resolve disputes,” officials said.

    Challenge

    Kalumba said consumers are not yet well-organised to become vigilant to demand quality services, which he said is a big challenge. “Consumers must value their money and demand for quality services,” he said.

    #28489

    Njyewe nkunda republika kurusha ubwami ariko iyo umudemocrate/umurepublike abaye umucapitalist mu bukungu aba arutwa n’umwami cg umunyagitugu w’umusosiyalist.

    Ikindi ni uko nabonye igitugu mukivuga ku bayobozi babi n’abeza mukavanga.

    Ubwo twavugako umunyagitugu ari ukoresha imbaraga n’igitsure. Ibyo rero byo ntibyabura. Ariko tukareba uri mu kuri.

    #28490

    Guhera mu 1800s ubu turi kugendera ku kuri kubatswe n’abantu ariko gufite aho guhuriye na kumwe kwa Yesu. Ubu ukuri gushoboka hano mu isi ni socialism. Ikinyoma ni capitalism. Niba ibyo byose Nkurunziza akora abikorera muri system ya gicapitalist, ari mu kinyoma. Niba Kagame ibyo akora byose abikora ngo arwanye capitalism ni aho dupimira ukuri.

Viewing 15 posts - 76 through 90 (of 113 total)
Topic tags

You must be logged in to reply to this topic.