Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today

1 voice
112 replies
  • Author
    Posts
  • #28096

    Ntuzongere kumvugisha

    GIRLFRIEND: bite chr? (sent)
    BOYFRIEND: ni byiza mukundwa wowe c???? (Sending failed)
    GIRLFRIEND: ntabwo ikinkunda ko utansubiza?? (Sent)
    BOYFRIEND: ndagukunda cyane chr!(sending failed)
    GIRLFRIEND: niba unkunda subiza msg zanjye kndi niba utankunda ubireke (Sent)
    BOYFRIEND: chr ndimo gusubiza ariko bikanga (Sending failed)
    GIRLFRIEND: sha urumugome mubi kumbe warambeshye gusa urakoze (Sent)
    BOYFRIEND; chr nukuri nyumve, nanjye sinjye ni network zanze(sending failed)
    GIRLFRIEND: egoko? Urankunda cyangwa (sent)
    BOYFRIEND: ndagukunda nukuri chr (sending failed)
    GIRLFRIEND: Ntuzongere kumvugisha guhera uyu munsi(sent)
    BOYFRIEND: hmmmm babe ndagukunda, ntunyizera (sending failed)
    GIRLFRIEND:ushaka ko turangiza ibyacu akakanya? (sent)
    BOYFRIEND: Askyiweeee…!!! Ibi ndabirambiwe!!!!! askyigariwe puu!!! ((message sent))
    GIRL FRIEND: ok urakoze (sent)

    #28098

    Marry Because you want to Fulfil DESTINY

    MARRIAGE!!!!!Don’t Marry Because of SEX,Don’t Marry because you are getting OLD,Don’t Marry because you are of AGE,Don’t Marry because you are LONELY,Don’t Marry because you Need someone to Support you FINANCIALLY. Don’t Marry because you Mistakenly Got PREGNANT for Him, Don’t Marry because you don’t want to LOSE the PERSON, Don’t Marry because of Family PRESSURES,Don’t Marry because you Like the IDEA OfMarriage, Don’t Marry because of PITY or Out of PITY, Don’t Marry because of TRIBE, Don’t Marry because you Admire of WEDDING GOWN you See,Don’t Marry because you Love KIDS,Don’t Marry because all your Friends aregetting Married, Don’t Marry because of Physical/Academic Qualifications. But Marry Because you want to Fulfil DESTINY. I pray to God almighty to give the Best Life Partner to as many who Truly Desire to Marry with the Right Motives in God

    #28100

    IYI NKURU N’IYO WABA UYIZI, ONGERA UYISOME NK’UKO IMANA IHORA YONGERA IBYIZA IDUKORERA:
    Ubwo Michelle Obama yigaga mu mashuri yisumbuye, yigaga mu kigo cyari kirimo
    abanyeshuri benshi b’abazungu n’abirabura bacye. Umwe mu bakobwa b’abazungu wiganana na Michelle kandi ari n’inshuti ye, maze mama w’uwo mukobwa amubwira ko atagomba kugira inshuti y’umwiraburakazi, umukobwa we aranga maze nyina ararakara ndetse ahimbira Michelle ibinyoma bituma yirukanwa ku kigo yigagaho ajya ahandi, nyamara icyo uzaba ntaho kizajya byrangiye Michelle abaye umufasha wa Perezida Barack Obama.
    Mu gitabo giherutse kwandikwa ku mateka y’ubuzima bwa Michelle Obama, hagaragayemo ubuhamya bwa wa mugore asaba imbabazi Michelle Obama ukuntu yamwanze atanamuzi ndetse akamuhimbira ibinyoma ngo akunde yirukanwe ku kigo, nyamara ibyo yitaga ibyago bya Michelle niyo yaje kuba inzira y’umugisha we.
    Nawe usoma ibi ndagusabiye imbere y’Imana ishobora byose, Imana itegeka bikaba yavuga bigakoreka, uzakwanga akuziza ubusa nakwifuriza nabi Imana izabiguhinduriremo umugisha, ugusuzugura ubu kubera uwo uriwe Imana iziheshe icyubahiro mu gihe runaka azisange warageze ku rundi rwego kandi uko uri kose ikubere byose muri byose imbere hawe hazabe ah’amahirwe n’umugisha.
    ANDIKA AMENA NIBA WAKIRIYE IRI SENGESHO, KORA SHARE NIBA WIFUZA GUSANGIRA N’ABANDI IBITANGAZA BY’IMANA BANAKANDE LIKE KURI Utuntu Tudasanzwe Muri Showbiz, GUSA BYIHORERE NIBA WUMVA NTACYO BIKUBWIYE.

    #28102

    DORE INKURU UDAKWIYE KWIRENGAGIZA

    Umwarimu yatemberanaga n’umunyeshuri we mu nzira baza guhura n’urukweto rushaje cyane
    byagaragaraga ko ari urw’umukene !
    Umunyeshuri abwira mwalimu we ati urabona gute dukinishije nyir’urukweto, tugahisha runo
    rukweto , natwe tukihisha , yaza tukareba icyo akora kugira ngo tumuseke ?
    Umwarimu aramusubiza ati : ” Ntitwemerewe kwishimisha tubabaza abandi “. Ariko kuko wowe
    wifite ushobora gukora ikintu kikagushimisha kikanashimisha nyir’urukweto !
    Gute ? Aho guhisha ruriya rukweto , warurekera hariya ahubwo ukarushyiramo amafaranga , hanyuma twihishe tuze kureba ikiri bube ??!!
    Umunyeshuri yishimira igitekerezo cy’umwarimu we , akora nk’uko yabibwiwe , hanyuma we n’umwarimu we bihisha inyuma y’igiti !
    Hashize akanya wa mukene aragaruka aje gufata urukweto rwe , no gutangara cyaane asangamo amafaranga ! Ayakuramo arayabika arangije apfukama hasi atangira gusaba Imana ari kurira
    cyaane : ” Mana ndagushimira cyaaane , wowe wamenye ko umugore wanjye arwaye , umwana wanjye
    ashonje cyaaane yabuze umugati , ukaba undokoye njye na famille yanjye ” !!
    Wa munyeshuri nawe yisanze ari kurira kubera ibibaye ! Mwalimu we aramubwira ati : ntubona ubu ko wishimye kurusha uko wari kwishimira ibyo washakaga gukora kare ?
    Umunyeshuri aramusubiza ati : ” nize isomo ntazibagirwa igihe cyose nzaba ndiho , nize ko iyo utanze wishima cyane kurusha uko wakwanga gutanga” !
    Umwarimu aramubwira ati nimba ari ibyo , ni kuri wowe kumenya ko gutanga biri mu buryo bwinshi :
    * Kubabarira umuntu wari ufite ubushobozi bwo kumuhana nabyo ni UGUTANGA
    * Gusabira umuvandimwe wawe ku Mana nawe atabizi , nabyo ni UGUTANGA
    * Kudakekera mugenzi wawe nabi nabyo ni UGUTANGA
    * Kurinda icyubahiro cya mugenzi wawe adahari nabyo ni UGUTANGA !!
    Wowe gutanga ubyumva gute????
    Nakahe kamaro iyi post igize cg se igiye kugira mu buzima bwawe bwa buri munsi????

    #28104

    UMUTIMA W’UMUGORE Episode 2

    Nyuma yo kwandika ibaruwa asezera kukazi arataha agera murugo bimugaragaraho ko yahindutse, umugore we (aline) yari ahagaze kumuryango asa n’uwarambiwe urugo agisohoka mumdoka aline ahita aramubwira :”mbe mugabo mwiza byakugendekeye bite ko wababaye?” Fiston: “hm byanyobeye, yankuru yabaye impamo campany igiye kwimuka” Aline: “nizere ko wabahakaniye ibyo kujyana nabo, niyo nanjye baba barampa akazi ni ukuri sinajya kuba muri congo”

    Fiston: “nabahakaniye ariko ndi kwicuza icyatumye nandika nsezera ubu c kweri tuzabaho gute?”

    Aline: “chr wivuga gutyo niyo wabura akandi kazi ayo mpembwa arahagije yatubeshyaho, kdi damian bro wanjye ndabizi arabigufashamo urahita ubona akazi hariya abereye umuyobozi”

    Fiston :”reka winsetsa urumva c barirukana abakozi kugira nkunde mbone akazi”

    Aline: “ndabizi ariko harimo imyanya, aherutse kumbaza niba wakwemera guhindura akazi ngo bakeneye aba engineer bo gukora ibijyanye na networking kdi nibyo wize, reka tumuhamagare ahubwo numve uko ambwira” ahita amuhamagara amubwira ukuntu byagenze, Damian amusubiza ko igihe cyo gutanga amabaruwa asaba akazi gisa naho cyarangiye ariko anababwira ko mugitondo yapfa kuyizana kuko aribyo akoramo ko azakora ibishoboka akayishira muyandi kwa jeux.

    Aline ahita abwira fiston:

    “humura chr only God know our destiny, muri uku kwezi kwa buki tuzihangana ujye ufata amasaha make ujye mubyo gushaka akazi, kuva ufite experience nizeye ko kutazarangira utarakabona” Fiston: “yup ntakundi gusa bro wawe ari helpful byahatari, iyo atahaba c n’aka ndetse sinzi uko mba narakabonye” Aline: “gusa bigiye kutuzambiriza, sinatekerezaga ko muri iyi minsi twagira ibibazo bigeze aha”

    Fiston: “arega ibintu buri gìhe ntibigenda uko uba wabyifuje”

    Aline: “let’s move on, nari ngiye kwicwa n’irungu chr” fiston: “hm ujya unshimisha iyo uri kwiteteshwa mubibazo”

    Aline: “ibyo bibazo c twabivugaho kugeza ryari?” ahita amusimbukira batangira gukina biyibagiza ibyo bibazo basomana basangira twose, nyuma yo gufata ibyasasita bajya muri douche nk’umugore n’umugabo bahakinira pokopoko, barangije bajya muburiri barasinzira. Nimugoroba bakangutse aline ajya gutegura ibyanimugoroba mugihe fiston yahise ajya muri salon atangira kwandika amalettre n’amaCV asaba akazi. Nyuma yo kurya bareba udufilm romantic iryo joro ntakidasanzwe cyabaye uretse iby’abagore n’abagabo. Mugitondo fiston aritegura byose, amaze gufata breakfast asezera kumugore we arangije yinjira mumodoka afata urugendo. **** munzira agenda arimo yumva uturirimbo twa celine dion, trafic ziza kumuhagarika, zimusaba ibyangombwa arabibaha bariherera akanya akajya yumva bavugana “ngo nuriya ariko” undi “reba neza niba praque batuabwiye ari ziriya” nyuma y’akanya baganira fiston byamucanze, baba baragarutse barakaye umwe ahita aramubwira :”sohoka mumodoka vuba”

    fiston:”bigenze bite? Hari amakosa nakoze c?”

    polisi: “ntabwo ndi kujya impaka nawe sohoka kdi umanitse amaboko”

    fiston arasohoka atangira kumusaka hose, undi nawe ahita atangira gusaka mumodoka ati:”afande ntakintu ndi kubona” undi:”jya gusaka n’inyuma muri boot” ajyayo bagiye kumva bumva ariyamiriye ati:”afande agafuka kose?” ahita akazana imbere ati:”dore yari atwaye agafuka kuzuye urumogi inyuma” fiston ati:”urumogi? Njye ntakintu nari mfite inyuma rwose” afande: “ushatse kuvuga ko ari twe tubishizemo c? Eh ibyo urabyiregura ugeze kuri police”

    ahita atangira kumwambika amapingu…..

    #28106

    UMUTIMA W’UMUGORE

    Nyuma y’icyumweru Fiston na Aline bakoze mariage, bakiri mukwezi kwa buki bari bariyemeje kutajya hanze murwego rwo kwanga guspending. Umunsi umwe ari mugitondo fiston akangurwa na phone ye, atungurwa no kubona ari boss we umuhamagaye ataramufata aline ahita aramubwira :”chr iki gitondo ninde uguhamagaye?”
    fiston :”ndabona ari boss t!”
    Aline:”ayobewe c ko uri muri conge? Buriya c aragushakira iki?”
    Fiston: “reka numve b’by wasanga wenda hari ikidasanzwe cyabaye muri campany”
    Boss :”waramutse ute c fiston?”
    Fiston :”naramutse neza cyane, namwe c ni amahoro?”
    Boss :”ni amahoro, gusa nari ngukeneye cyane kubiro, niba uri bubone akanya wihangane uhagere ni isaha imwe yonyine”
    Fiston: “hm komunteye ubwoba, hari rapport c naba naragiye muri conge ntaratanga?
    Boss: “oya ntugire ubwoba t, nibintu byihutirwa nshaka ko tuvuganaho ntugire ubwoba urabimenya uhageze” ahita akupa.
    Akirangiza kumuvugisha aline ahita amubaza:”ko mbona uhindutse ra?”
    Fiston: “ngo boss arankeneye kukazi sinzi ibyo akeneye kumbwira”
    Aline: “iyo umubwira c ko ntakanya uri bubone? Buriya we arumva waböneka n’ibi bihe turimo?”
    fiston: “akupye ntaramwemerera cg ngo muhakanire wasanga ari ikibazo gikomeye tu, ntamahitamo mfite ngomba kuhagera”
    aline: “chr ubu ndirirwa aha njyenyine, urumva irungu ritaranyica kweri?”
    fistön: “bajyaga bavuga ngo abagore murateta ngapinga none ndabibönye (aseka)” aline yahise yirakaza amukubita agashyi kuitama na fiston asa numwishura batangira gukina, urukundo rwari rwose muri uwo muryango mushya, fiston amufata munda aba aramusomye ahita aramubwira, :”chr twakomeje gukina twibagirwa icyo bari bampamagariye, byuka untegurire udushoboka nanjye ngiye muri douche ngire njye kumureba”
    aline:”se ubundi wabiretse chr?”
    fiston: “oya sha byaba ari ukumusuzugura reka njyeyo numve ibyo ambwira ngo sindibutindeyo ni agasaha kamwe gusa”
    aline nawe yahise abyuka amutegurira imyenda, fistön nawe ajya muri douche arangije kwitegura byose afata breakfast aganira na aline we, barangije afata imfuguzo z’imodoka aline aramuherekeza mpaka ayinjiyemo agiye kugenda amuha akabzu ati:”ntutume nicwa n’irungu chr”
    Fiston: “humura sindibutinde”
    ahita yatsa imodoka aragenda.
    ****
    Fiston akigera aho campany yabo yakoreraga yinjira mubiro bya boss we, wari umutegereje ahita aramubwira ati:”fiston numvaga utaribuze kbsa”
    fiston: “(amusuhuza) ntibyari gushoboka, isaha imwe ntiyari gutuma mera nkaho mbasuzuguye”
    Boss: “ubu c umugore ntusanga yishwe n’irungu? By the way, congratulation”
    Fiston: “murakoze cyane”
    Boss: “rero icyo nari nguhamagariye, uribuka ko iyi campany yari ifite gahunda yo kugurisha ikirombe twagize amahirwe rero tubona umukiriya vuba, unaribuka ko twari dufite gahunda yo kwimukira muri congo bisa naho byose byarangiye turagenda uku kwezi kutararangira, sinzi niba turi bujyane niba wumva ntakibazo twagiraga tubikumenyeshe ukweza kwabuki kurangiye ukazadusangayo”
    Fiston: “nasengaga ngo ntibizakunde, nyine nigeze kubiganiraho n’umugore ambwira ko bidashoboka ntiyasiga akazi ke kdi muri congo byamugora kubona akandi keza kuruta uko njye naguma ino ndi gushaka akandi, urumva nawe ko ntashobora kumusiga”
    Boss: “ndabyumva kdi naho natwe twakongeza ntibyagera kumushahara umugore wawe ahembwa, ubundi iyo saha wari kuyimara ari uko wemeye ko turi bujyane, ubu wakwandika ibaruwa isezera kugira ibintu bice mumuco ndumva ntakindi!
    Fiston afita bic n’urupapuro atangira kwandika, ariko atekereza ukuntu ibibazo bitangiye kuza mugihe yumvaga ko aribwo ubuzima bugiye kuryoha, atekereza uburyo agiye gushomera na depanse zose z’umuryango…..
    Iri ni itangiriro munyereke ko muhari dukomeze n’igice cya Kabiri????

    #28108

    Umugabo yararimo ahanagura imodoka ye nshyashya yaramaze


    kwoza, umwana we w’imyaka 6, atoragura ibuye hasi ashishimura umurongo kurundi ruhande rw’imodoka ya se. Umugabo abibonye n’umujinya mwinshi afata intoki z’umwana we atangira kuzikubita bikabije,Ariko se w’umwana ntiyamenya ko umwana yashiahimuye imodoka akoresheje ikara, yibwiraga ko yakoresheje ibuye. Amugejeje kwa muganga, bati uyu mwana tugomba kumukata izi ntoki kuko yangiritse cyane bikabije. Ubwo ari nako factures ziyongera. Umwana yirebye ku ntoki n’amarira menshi n’ububabare bivanze yegura umutwe areba se mu maso aramubaza ati… “PAPA, UBU INTOKI ZANJYE ZIZONGERA GUKURA RYARI ? ” umugabo abyumvise yumva
    arababaye cyane, abura nicyo asubiza umwana, aragenda y’icara kuruhande rw’imodoka ye, amarira atemba agwa munda anabona hahandi wamwana yashishimuye handitse ngo” NDAGUKUNDA PAPA”
    amarira ariyongera, ku munsi ukurikiye wa mugabo ariyahura.
    UMUJINYA n’URUKUNDO nta Limits bigira.

    #28110

    INKURU MFASHABUGINGO


    Umunsi umwe umugabo yihaye gahunda yo gutemberana n’inshuti ze mu bwato Bagaze hagati, ubwato butangira kurohama buri wese ashaka kwikiza ariko bigoranye bose bararohama uretse wa Mugabo kuko hari akantu yafasheho karerembaga Kubera inkubi y’umuyaga ikaze, ka kantu kajya kure cyane kagana Ku kirwa kidatuwe n’abantu cg inyamaswa habe n’udukoko duto (imibu cg utundi) Bimugoye yagerageje kwiyubakira akazu mu mikenke Ahamara iminsi myinshi atungwa n’imbuto zaho Atangira kwimenyereza ubuzima bwaho bw’umuhangayiko (Nubwo nta kabi kamenyerwa) Kuko yumvaga afite ibyiringiro byo kuzongera kubona umuryango we Buri mugoroba yacanaga umuriro imbere y’inzu
    akota.
    Umunsi umwe acana umuriro nk’ibisanzwe ahamara umwanya agatotsi karamutwara. Hagati mu ijoro, akangurwa n’inkongi y’umuriro yatwitse ka kazu Ararira atangira kuvuma Imana asakuza ngo:
    “Mana ni iki nakoze kibi gituma ngeragezwa ntya?
    Wantandukanije n’umuryango unzana aha Ku kirwa kitagira abantu Utuma inshuti zanjye zishirira mu nyanja none unemeye ko akazu kanjye gashya. Kuki uri Imana y’ingome?
    Gupfa bindutiye kubaho Ndambiwe kubaho ngeragezwa” Mu gitondo karekare, ubwato buza bwerekeye
    kuri cya kirwa. Bugeze Ku nkombe nawe agenda yerekeye Umusare aramubaza atangaye cyane ngo
    “mugeze hano mute??
    Nta bwato bwagera hano butibuze…” Umusare aramusubiza ati “mu ijoro twabonye umuriro mwinshi. twacyetse ko hari ubwato buhiye kuba tutahagereye igihe twabiboneye nuko urugendo rwari rurerure kandi rukomeye.
    Ushimire Imana yawe yakoresheje umuriro ngo tukubone.” Mu marira menshi, Wa mugabo arapfukama
    asaba Imana imbabazi kubyo yaraye ayivumyemo.
    Yurira ubwato ataha iwe

    ISOMO: Imana ifite inzira nyinshi ikemuramo ibibazo byacu Ushobora kubura akazi utekereza ko Uwiteka yakuretse ahubwo ari kugushakira akeza kurutaho Inshuti zishobora kuguhaana wikwibwira ko
    Uwiteka yagutaye ahubwo agutandukanije n’inshuti mbi Ushobora kubura umufasha wawe cg umugabo
    wawe mwakundanye Ukibwira ko Imana yakuretse ahubwo Imana yifuzaga kuguha ugukwiye kurutaho
    Ntukavuge Imana nabi mu bigeragezo guma mu kwizera. Irimo ibitunganya Yakobo1:2.Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,
    3.mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
    4.Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
    12.Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. Niba iyi nkuru igufashije uyisangize abandi, Imana izaguha umugisha

    #28112

    Nuko umukwe n’ umugeni bajya gusezerana kwa pasteur ,barimo gusezera pasteur abaza abari mwiteraniro ati: ese hari ufite impamvu yatuma tudasezeranya aba bageni .nuko umugore azamura akaboko ahaguruka arakaye cyane afata abana babiri bimpanga nakandi kamurira imyuma aza asanga pasteur abantu bose bagwa mukantu umugeni yikubita hasi agwa igihumure nuko wamugore abwira pasteur ati inyuma ntabwo turimo kumva mwakongera ijwi natwe tukumva.

    #28114

    MUGIHE URIMO KURAMBAGIZA UZIRINDE IBI


    1.. Uzirinde Kwereka Uwo Urimo Kurambagiza Ko Wamupfiriye, Kandi Mutaranamenyana, Wakagombye Kubanza Kumugira Inshuti Bisanzwe Mukamenyana , Kuburyo Nawe Abanza Akabona ko Umwitayeho.
    2.. Uzajye Wirinda Kumuganiriza K’urukundo Mugihe Utari Wamenya Uko Ateye…Hari Igihe Byaba Bitaramuzamo , Cg Atabishaka.
    3.. Uzirinde Kumubaza Ku Abo Bakundanye Mbere , Ibi Bituma Yumvako Ushaka Kumwinjirira Mubuzima , Cg Ushaka Kumugenzura Cyane… Nabyo Byatuma Agutera Icyizere… Uramureka Akabikwibwirira.
    4.. Igihe Atarakwemerera Ko Mukundana Uzirinde Kumwita. Chr,chouchou,honey,bae, N’ayandi Nk’ayo Kuko Abibona Nk’uburyarya.
    5.. Igihe Ukimutereta Uzirinde Kumufataho Uko Wiboneye, Kumusuhuza Ukamusoma, Ibi Abifata Nkaho Umusuzuguye , Cg Amaraha… Uzabikore Ari Uko Yakwemereye Urukundo.

    #28116

    INKURU YUKURI PART1

    Habaye Umubire(umusuma)Apanga Inzu Aja Kwibamwo Nuko Ahengera Butarira Cyane Yirotsa Muriyanzu Yurira Kwidari Arinyegeza Nuko Umugore Arugara Aramwugarana Nuko Wamusuma Ahari Kwidari Yarareb Ibint Vyose Umugore Agira Nuko Abona Umugore Ateguy Imfungugwa Zumugabo We Ashira Mumasorori Atereka Kumeza Nuko Arangije Aca Ashiramwo Isumu Ishano Wamugabo Arataha Umugore Yoo Chr Karibu Chr Wanj Kumeza Nuko Wamusuma Arabibona Arizi Nivyo Umugore Yashize Muriza Ndya Wamusuma Niko Kwibwira Ati Mbega Bansha Ko Naje Kwiba Ntaje Kwica Kandi Ntaj Nokubna Abicwa Ndabigenze Gute?

    Nuko Afata Umugambi Wogutibukira Hasi Ati Akimara Gtibuka Umugore Numugabo Bafata Impiri..Urashaka Kumenya Ingene Vyagenze Mugutabara Uwo Mugabo..Fyonda J’aime Hama Wandike Bandanya.

    #28118

    IMYIZERERE y’abanyarwanda bo hambere yatangiye ari iy’ukuri kandi nta bangikanyamana cyangwa ubuyobe birimo. Bishimangirwa n’uko BARI BAZI KO IMANA ARI IMWE kandi isengerwa ahantu hari isuku nkuko bigaragazwa n’umugani ngo “(IMANA) UYAMBARIZA KU ISHYIGA IKAGUSIIGA IVU”. Ibi kandi ndabishingira ku bindi bintu bibiri bitazwi cyangwa bizwi ariko birenzwa ingohe: Icya mbere ni uko U RWANDA RURI MU GACE IMANA YAREMEYEMO IKIREMWAMUNTU, icya kabiri ni IBARUWA UMWAMI ALBERT W”U BUBIKIGI YANDIKIYE ABAMISIYONERI BARI MURI AFURIKA MU MIZO YA MBERE Y’UBUKOLONI AHO YABABWIRAGA ATI <<MUMENYE KO MUTAGIYE KUBIGISHA IMANA BATAZI, BARAYIZI BAYITA “MUNGU”, “NZAMBE” N’AYANDI, MUGOMBA KUBIGISHA IBITUMA BAYOBOKA KANDI BAKAGANDUKIRA UBUTEGETSI BWACU KANDI BAGAKUNDA NDETSE BAKANYURWA NO KUBAHO BAKENNYE>>
    .
    Ese ayo madini yatumye tuyoboka kandi tukagandukira ubukoloni ndetse nanubu tukaba tukigandukira ubwo mu ishusho yihindurije bwa NEOCOLONIALISME atuganisha ku Muremyi wa byose cyangwa atuganisha ku kuryoherwa na bwa bukene nyine?

    #28120

    Nange nkagiranti; Imana y’abanyarwanda bohambere rutindi rutuku n’umunyakaragwe ryangombe batarinjira muRwanda yitwaga Imana Rurema, kd icari gishimishije ntibayizereraga mukubatsindira abanzi, ahubwo bayizereraga ubugwaneza no guhumuriza. Ba Habarurema, Bikorimana, ntabanganyimana, est……

    #28121

    Icyo turacyemeranya rwose 100% . Mbere ya Lyangombe (nawe waje nk’abazungu, gusa nkukosoyeho gato ntiyakomotse Karagwe ahubwo ni mu majyaruguru mu gice cya Uganda y’iki gihe) hamwe na Nyabyinshi umukobwa wa Ndahiro Cyamatare akaba na mushiki wa Ruganzu Ndoli waje guhungira i Karagwe akagaruka yishyira hejuru ngo aturwe amaturo kandi aramywe akiriho na nyuma yo gupfa kwe akabwira abantu ko izina rye Nyabyinshi risobanura ko ariwe ukomokwaho n’ibyo bakeneye byose kandi abitanga ku bwinshi, ubwo bagatangira kureka kwambaza Imana bya nyabyo bakayoboka Nyabyinshi wari warahinduye izina akarishira mu ndimi z’iyo hirya rikaba Nyabingi..Bivuze ngo abanyarwanda bo hambere bari abemeramana badafite ibangikanyamanya czangwa ubuhakanamana. Kuyo kwabo barakuzaniwe.

    #28122

    Dr.Rudasingwa muvandimwe wanjye

    Nifuza ko unyemerera ugasoma ibikubiye muri iyi barwa nakwandikiye, kuko bifite ingaruka ku mikorere n’imitekerereze yawe mu nzira ndende ya politique ufite ubu, niyo uzagira ubutaha.
    Ntutanganzwe nuko nkwandikiye iyi barwa mugihe warimo usubiza ibibazo nagusabye ko wasubiza Abanyarwanda bagukurikira, n’abazagukurikira, iyi barwa ije yo ifite umwihariko wayo.
    Ndunva byaba byiza noneho nongeye ku kwibwira muri macye, kuko mu buryo burambuye byo na kwibwiye muri iyo barwa navuze nakubajijemo ibyo bibazo abanyarwanda bagutekerejeho ibisubizo.
    1. Nijye ubaza abantu bose bakora politique irebana n’abanyarwanda, kimwe n’abandi bose bafite aho bahurira n’ubuzima bw’abaturage b’aba nya Rwanda., ntabwo uri uwambere mbajije kandi nturi uwanyuma.
    2. Ninjye muntu wanditse ku Rwanda kurusha abandi, igihe kirekire kuko dufashe umunsi ku wundi natangiye kwandika muli 1982 kugeza uyu munsi, nkuko nabikubwiye mu munshamacye ikubiyemo ibyo bibazo nakubajike ukaba urimo ubisubiza.
    3. Uhereye muri 1982 Naditse mu binyamakuru byinshi kandi bitandukanye, maze kwandika ibitabo bisaga 18 , kandi ndacyakomeza.
    4. Ninjye muntu wanditse kuri FPr kurusha abandi bose, no ku marorerwa yose yakozwe na FPR, ninjye urusha abandi kuba narayanditseho ubutitsa uhereye 1990 kugeza aka kanya turimo tuvugana 2016.
    5. Ninjye wamenye bwa mbere umugambi wa Paul Kagame wo kurasa indege, mba n’uwambere mu bamubujije gushyira mu bikorwa uwo mugambi kubera ingorane nari nzi bizagira ku buzima bw’abanyarwanda.
    6. Ninjye washyize hanze mu nyandiko no mu biganiro ko Paul Kagame agiye kuzica Habyarimana kugira ngo arohe igihugu mu ntambara y’amoko, maze bimuviremo gufata ubutegetsi ku ngufu.
    7. Ni nanjye wafashe amafoto menshi y’ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda mu gihe cya genocide, nkayohereza kwisi hose ngira ngo amahanga atabare abanyarwanda, ariko biranga biba ibyubusa, habura uha agaciro ingorane abanyawanda barimo.
    8. Ninjye wabwiye abategekaga u Rwanda muri genocide ko byanze bikunze nyuma y’intamabara ko bose bazafatwa , bakabazwa uruhari rwabo mu bwicanyi bwarimo buba.
    9. Ninye wavuze ko ubutegetsi bwariho bwaguye mu mutego wa FPR, yo yifuzaga ko nyuma yiraswa ry’indege ubwicanyi hagati y’abanyarwada buhita butangira kugira ngo FPR ifate igihugu bitayigoye ;
    10. Ninjye washyize hanze uruhari umuryango wabibumbye wari ufite , mu gushyigikira FPR mu bikorwa bwo gushaka gufata ubutegetsi kungufu, harimo kurasa indege, ibyo nkaba narabishinjaga n’ingabo z’ababirigi bari mu Rwanda.
    11. Nta gutindiye wowe nkumuntu wabaye umunyamabanga wa FPR ukaba n’umuyobozi w’ibiro bya Paul kagame byanze bikunze warusanzwe unzi , njye Mwalimu, nk’umuntu utavuga rumwe na FPR ndetse wanga FPR urunuka.
    Nkaba mboneyeko kugusaba kujya muri Bibliothèque du congres iri aho I washinton Dc – uhite usaba kureba muri desk y’u Rwanda, uzahasanga ibintu byose nanditse nibyo nkomeea kwandika.
    Bivuze yuko ibibazo byose mbaza abantu n’izindi nyandiko zose nanditse n’ibitabo byanjye byose uri bubisange muri Biblotheque du Congres.
    Sinabura kukwibutsa ko ukimara guhunga, ndi umwe mu bantu wowe wahise wihutira gushaka ukambwira ko ubwicanyi bwose njye nshinja FPR aribwo, ko nawe ubyemeza ndetse ukansaba gukomeza no kudacika indege.
    Ndagira kandi ngo nibutse ko ndi umwe mu bantu bacye cyane bakurikiye, kandi batunze amakuru yose yerekeranye n’imanza zaciwe n’urukiko mpuzamahanga ku rwanda rumwe rwashyizwe Arusha,TPIR /ICTR.
    Amadossier yose ari mu bubiko bw’urwo rukiko amenshi ndayafite niba atari yose, bivuze yuko nzi amabanga menshi y’abantu bagiye bashyirwa mu majwi bose,. Harimo n’ibintu byose bagiye baregwa cyangwa bivugwa kuri FPR n’ingabo zayo zose .
    Muri macye wunve yuko urimo wandikirwa iyi barwa n’umuntu utunze amakuru menshi ku rwanda.
    Ntabwo ndi umunyepolitique, nta shyaka rya Politique ndimo, nta niryo nzajyamo, nta mwanya uwariwo wose nifuza kujyamo cyangwa kugira uwo nsaba umwanya. Ta nicyo ntinya cyagwa undi muntu ntinya :
    Njye ndi umwanditsi, nkaba umushakashatsi, nkaba umunyabitekerezo wigenga, abantu bose mbavuga uko mbabona nuko mbumva nta tinye ibyubahiro byabo , ningufu zabo bamfiteho.
    Dore rero icyo nifuzaga kukubwira muri iyi barwa :
    1. Ngushimiye kuba waranditse irya barwa uvuga ko ushyira hanze genocide abahutu bakorewe ikozwe na FPR.
    2. Njye nemera ko genocide y’abatutsi yabayeho kandi ko yakozwe n’interahamwe z’abahutu, ariko icyo ntemera ni ibivugwa kw’itegurwa ryayo, nishyirwa mu bikorwa byayo. Ariko kuba abatutsi barakorewe genocide, nibyo koko byarabaye. Gusa hasigaye kureba ibyayiteje byose, uwayitekereje, impanvu yayitekereje, n’uburyo yari yarateganyije ko izakorwamo, ndavuga genocide y’akorewe abatutsi.
    3. Nemera kandi ko abahutu nabo bakorewe genocide ndetse hakicwa abahutu bikubye kure inshuro 6 abatusti bishwe.
    4. Nemera ko abatutsi kubera impanvu za Politique , bo genocide yabo yemewe ndetse ikanaburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga rukayemeza, ariko rukabura ibimenyetso by’umugambi witegurwa ryayo.
    5. Nemera ko abategetsi benshi b’abahutu, barimo aba ministre n’abasirikare bakuru babahutu baje kurekurwa kubera kubaburaho itegura mugambo wa genocide yakorewe abatutsi. Ariko har abafashwe n’ibyaba byo kwica abatutsi cyangwa kwicisha abatutsi, abo barahanwe
    6. Nemera kandi nabonye yuko hari abantu benshi bafunzwe kubera ko ibyaha byabafashe bigaragaza ibyaha bakoze ari ibyaba bya genocide.
    Dr. Rudasingwa biryabintu wasohoye ejo bundi mw’itangazo ryawe, nta kintu na kimwe gishya wakoze. Byose byari byaravuzwe ahubwo nuko udakurikira.
    Nagira ngo nkwibutse yuko usibye wowe wabishyize mw’itangazo, mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha hajemo abatutsi bari mu buyobozi bw’inkotanyi, harimo nabarindaga Paul kagame babibwiye abacamanza birandikwa.
    Ubuhamya bwinshi bwemeza genocide yakorewe abahutu, bwatanzwe ku mugaragaro , ubishatse wese yabisoma mu bibiko bw’amadosiye y’urukiko.
    Iyo ushaka kuba intwari nkuk ubyifuza, burya ubwo wahungaga wari kuvuga yuko uhunze ubutegetsi bwa Kagame bwakoreye genocide abahutu, naho ubundi ubu hari ababibonamo amaco yinda, cyangwa izindi nyungu urimo ubona imbere yawe, ugomba guheshwa byanze bikunze nuko uvuga ko abahutu bakorewe genocide.

    Inama nkugiriye cyangwa icyo ngusaba :
    Yaba wowe cyangwa undi wese, mwishakira inyungu mu maraso y’abanyarwanda.
    Mwifata ko genocide yaba iyakorewe abahutu cyangwa iyakorewe abatutsi, ko ariyo mugomba gukoresha kugira ngo mugere kunyungu zanyu, zitandukanye , harimo inyungu za politique, cyangwa andi maronko.

    Njye mwalimu mbona Nta gitangaza wakoze, ahubwo washubije ibintu ibubisi.
    Niba uri intwari dore icyo wagombaga gukora :
    1. Kwandikira umunyamabanaga mukuru wa l’ONU cyangwa Perezida w’urukiko mpuzamahanga , ukamubwira ko ubabajwe no kuba ubitse amakuru akuremerera ku mutima yerekeranye na genocide yakorewe abahutu.
    Wagombaga kwandika ibarwa, isaba yuko bagushakira urukiko, cyangwa abacamanza baza gufata ubuhamya bwawe, bakakunva, ukababwira uruhari rwawe, ukababwira yuko ku bwakazi kawe, ko kuba umunyamabanga mukuru wa FPR, no kuba umuyobozi w’ibiro bya Paul Kagame, ukanaba umusirikare mu kuru w’inkotanyi, ko mwakoreye genocide abahutu, none ukaba wifuza ko ibyo bintu bigira aho byandikwa k’uburyo bwamategeko ;
    Saba kwishyikiriza ubutabera, andika ibarwa uyandikire umunyamabanga mukuru wa LONU, umubwire ibyo uzi byose umusabe ko yagufasha kugushyikiriza urukiko rwabigenewe,
    Icyo gihe uzaba ukoze akazi gakomeye, uzaba ubaye intwari ikomeye mu mateka y’urwanda.
    Dr. Rudasingwa irinde kwikirigita ngo unisekeshe ? tegereza ubone abagukirigita maze ubashe guseka.
    Mbese ko rirya tangazo ryawe nta radio n’imwe kwisi yigeze irivuga haba mu gifaransa cyangwa mu cyongereza, ubitekerezaho iki ? usibye BBC y’ikinyarwanda gusa ; kuko utabashije kubona nibura radio imwe kwisi iguha ikiganiro mu cyongereza cyangwa mu gifaransa ngo usobanure birya bikubiye mu tangazo ryawe ; nibura abazungu cyangwa abandi banyamahanga babyunve muri izo ndimi ?
    Burya BBC kinyarwanda ni iyabanyarwanda n’abarundi gusa nta handi igera.
    Mbese kuki BBC utayisabye kubivuga mu cyongereza waribagiwe ? cyangwa yarakangiye.
    Kuba rero birya bintu nta rundi rurimi byasohitsemo ku maradio cyanwga ku matelevision , byagombye kukubera isomo rituma wibaza.
    Birya uvuga ko wanditse, rirya tangazo ryawe , abandi batutsi baragutanze cyera, ahubwo ushobora kuba udakurikira.
    Njye ndi bukohereze dépêche diplomatique ikwereka ko ibiro by’ubutazi byeamerika bishyira izina ryawe kurutonde rw’abantu 34 bambere bashinjwa gukorera genocide abahutu , ndacyeka biri bugire ikindi bikwibutsa.
    Dr. Iyo wandika wemera ibyaha, ukabisabira imbabazi byari kuguhesha agaciro kurushaho.
    Kwandika ushinja abandi batutsi, wowe usa nkaho wivanamo, ntacyo bimaze.
    Ntabwo nagambiriye kuguca intege, ariko nifuje ko iyo barwa , ikubuza wowe cyangwa undi wese , kwitwaza inyungu za Politique, cyangwa kwifuza kumenyekana, no kugira abayoboke benshi, cyangwa guhabwa inzindi nyungu, binyuze mu maraso y’abahutu bakorewe genocide cyangwa abatutsi bakorewe genocide.
    Mbese aho nti waba warasohoye rirya tangazo kugira ngo ubashe kubona abahutu bava ku ruhande rwa kayumba Nyamwasa wasigaye muri RNC original ? maze bakagukurikira ? byaba ari ishyano rikomeye warashyize rirya tangazo hanze ugambiriye kwibonera abayoboke b’abahutu , byaba binateye isoni.

    Dr. Usibye ko abo mwakoranye mu gisirikare cya FPR badashobora kugira icyo bavuga , naho ubundi uwabaha umwanya nabo bakakuvuga bakwereka ko ibyo byose ubashinja bya genocide ko ahubwo ari wowe wari mu bambere bifuzaga ko abahutu bashira.
    Mbese aho ujya wibuka invugo wavugiye mu Rwanda ko nta muhutu wifuza gukorana nawe mu biro byawe ?, ko abahutu bakunukira.
    Dr. Umbarire , nanditse menshi ariko byari ngombwa. Usome ibikubiye muri ibi barwa byose, nizeye ko hari byinshi bizakugirira akamaro.
    Reka nongere nkwibutse uwo wariwe muri FPR.
    1. Rudasingwa ni Umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi.
    2. Rudasingwa ni umututsi wakuriye mu buhungiro kimwe n’abandi benshi babayeho mu buzima bumwe.
    3. Rudasingwa yabaye umusirikare mu kuru mu ngabo za FPR ziyobowe na Paul Kagame.
    4. Rudasingwa yafashije inkotanyi gutera u Rwanda kugeza aho zifatiye ubutegetsi.
    5. Rudasingwa yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya FPR.
    6. Rudasingwa yayoboye ibiro bya Perezida Paul kagame .
    7. Rudasingwa niwe wahagarariye ubutegetsi bwa Kagame muri Amerika, mu rwego rwa Ambassadeur.
    8. Rudasingwa niwe washinze icyitwa Brigande avance zirimo abasirikare b’inkotanyi bagombaga kwihisha mu nzego z’abaturage hose mu gihugu zitgura iyicwa ryabahutu benshi.

    9. Rudasingwa yabaye umujyanama wihariye wa Perezida Kagame.

    Yari Mwalimu.

Viewing 15 posts - 46 through 60 (of 113 total)
Topic tags

You must be logged in to reply to this topic.