Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie

1 voice
235 replies
  • Author
    Posts
  • #27831

    Ambassadeur Albert Shingiro ahejeje kumaramarira a New York aho ngo yaraherutse kwizeza Nkurunziza ko ata resolution nimwe izigera yemezwa kubera chine na ba rusiya. None ibihejeje kubera new York biramuteranije na Nkurunziza ubutagisubirana. Uko vyagenze nuku : President Magufuri wa tanzaniya niwe yasavye aba chinois kutongera gushigikira uburundi muri ONU aba chinois nabo kubera inyungu nyinshi bafise muri tanzaniye baciye babikuriza. President Museveni nawe yasavye abarusiya kobatosubira guhirahira ngo bashigikire uburundi muri ONU , abarusiya nabo kubera ibigwanisho vyinshi vya rutura igihugu ca Uganda kigurira muburusiya, abarusiya baciye babikyrikiza. Uburero Albert Shingiro , ubu naho agiranye ikibazo na Nkurunziza kubera ububeshi. Leta y’Uburundi yahagurukiwe n’amakungu tenyenya gato aho bukera imyiyerekani ya police , igisirikare, n’imbonerakure iratangura vuba yokwiyamiriza Nkurunziza.

    #27832

    Sosiyete Sivile yahagurukiye ikibazo cyo kwihutira guta muri yombi abakurikiranyweho ibyaha biciriritse kandi baba umutwaro ku gihugu, ikaba yifuza kugira inama Leta icyo yakora ngo umubare abafungwa ugabanyuke.

    Impungenge zagaragajwe mu gihe mu Rwanda usanga umubare w’abafungwa ukunze kongerwa n’abafite ibyaha bakatiwe munsi y’imyaka ibiri y’igifungo kandi bakagombye gukurikiranwa bari hanze bagatanga agahenge ku muzigo wo kwita ku mfungwa muri rusange nk’uko bigenda mu bindi bihugu.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) Kananga Andrew, yasobanuye ko mu nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Mbere i Kigali, icyo baganiraho mbere ari ibihano bitari igifungo ku byaha bimwe na bimwe bidatuma umuntu ajya muri gereza agakurikiranwa ari hanze.

    Ibyo bihano birimo gusubika igihano, ibihano nsimburagifungo, imirimo isimbura igifungo n’ibindi. Yagize ati “Icyatumye tubitekereza ni uko burya gufunga ni umwihariko. Icya ngombwa ni uko umuntu akurikiranwa ari hanze ariko akenshi ubona ko abantu bafungwa cyane kurusha uko bahabwa ibihano nsimburagifungo wenda bagakurikiranwa bari hanze.”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yatangaje ko ubusanzwe igikwiye ari uguhana umuntu mu buryo butabangamira uburenganzira bwe, ariko ngo hari abadashobora kwisubiraho ’batambitswe amapingu.’

    Yagarutse ku mpamvu zituma hakiboneka abantu benshi bafungwa bakabaye bararekuwe by’agateganyo, ati “ Ubushinjacyaha n’abacamanza bazakubwira ko byibuze 80% by’abarekurwa by’agateganyo bafite urubanza mu nkiko batagaruka. Baragenda bakaburirwa irengero…”
    Byagaragaye kandi ko hari abakurikiranwa ku mazina babeshye ugasanga kubatahura mu gihugu hose bitoroshye. Hatanzwe urugero rw’abaza gukora mu mujyi wa Kigali bavuye mu ntara.

    Nk’umukozi wo mu rugo ngo ashobora gukora icyaha bakamufata bamurekura by’agateganyo kubera ko wenda iwabo ari i Rusizi akagenda bakamubura n’aho yakoraga batari basobanukiwe neza aho akomoka.

    Gusa ngo nubwo gufunga umuntu bihenze, hari ibyaha bimwe na bimwe bitashoboka kuko nk’umuntu wishe undi ntabwo wamurekura ngo agende azaburane ari hanze.

    Sosiyete Sivile yiteguye gukusanya ubunararibonye bw’ibindi bihugu mu kugabanya abafungirwa ibyaha byoroheje, bugashyikirizwa Minisiteri y’Ubutabera na yo ikabugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko.

    #27834

    Abaturage bo mudugudu wa Kinkware, mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba bakatwa amafaranga bagenerwa muri gahunda y’ubudehe, amafaranga abayobozi b’umudugudu bita ‘umusaya wa Mudugudu’.

    Ababangamiwe cyane n’iki kibazo ni abo mu mudugudu wa Kinkware, akagari ka Bikara.Ubuyobozi bw’umurenge bwo buratangaza ko iki kibazo bukizi kandi bugiye kugikurikirana.

    Aba baturage bavuga ko ngo bagendaga basinyishwa n’uwahoze ari Umukuru w’umudugu wa Kinkware Singirankabo, maze buri wese akagenda amukuraho amafaranga ibihumbi 10.

    Mukaneza Marie Jeannette, yagize ati:“Abayobozi bamwe bajijisha bagenzi babo babakuriye, nk’ubu ndi umuntu utishoboye urabona inzu igiye kungwaho, ariko kubona Perezida wa Repubulika ashyiraho gahunda y’ubudehe abayobozi bakayirira.

    Ariko noneho twarumiwe aho na Mudugudu asigaye akwibwirira imbonankubone ngo muhe ‘umusaya’, kuko adahembwa”.

    Mukaneza ni umwe mu baturage batishoboye bakaswe amafaranga adasobanukiwe (Foto Ngaboyabahizi P)
    Uyu mugore akomeza avuga ko yasinyiye amafaranga ibihumbi 26, bakamuha 16.

    Yagize ati: “Nibura se nibampe ayo 16 bayandekere barongeye bakuraho 2 ubwo nsigarana 14000, na bwo banzaniramo akagurube kadafatika, rwose uyu musaya wa Mudugudu ubuyobozi bukwiye kuwuhagurukira kandi ni hafi ya hose muri aka karere.

    Umukene agiye kuzapfa, njye mbabajwe no kuba barampaye ingurube imwe idafashije bakaba barambwiye ko nzishyura izigera kuri 3”.

    Uyu muturage kimwe na bagenzi be baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko umuturage utemeye gutanga uyu musaya wa Mudugudu ahita akurwa ku rutonde rw’abagenerwa amafaranga y’ubudehe, agasimbuzwa ushoboye kuyantanga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, Munyamahoro Alexis, yemeza ko iki kibazo cyamaze kugera ku buyobozi bw’umurenge, ubu bakaba baratangiye kugikurikirana.

    Yagize ati:“Ni byo koko iki kibazo twaracyumvise, aho ngo uwahoze ari umukuru w’umudugu wa Kinkware yaba yarakoze amakosa yo gusinyisha abaturage amafaranga ariko akaza kujya abaha make, ibi rero tugiye kubikemura mu nama rusange y’uyu mudugudu nidusanga ahamwa n’icyaha ndetse na komite ye azabihanirwa”.

    Muri uyu mudugudu wa Kinkware ngo mu mafaranga y’ubudehe ibihumbi 600 yari agenewe iyi gahunda ngo haguzwemo ingurube zigera kuri 12.

    Bikaba kandi bivugwa ko hari abari k’urutonde rw’abayahawe ariko batabizi, bakaza kubyumvana abandi, ndetse aba bakaba bagaragara no k’urutonde rw’abazihawe, ubu rubitswe n’ubuyobozi bw’umudugu wa Kinkware.

    #27836

    Bosco Twagirayezu, umunyamakuru uhagarariye radiyo flash fm, yashyizweho iterabwoba n’umuyobozi wa kaminuza y’ Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba UTAB.

    Uyu munyamakuru washyizweho iterabwoba ubwo yakurikiranaga inkuru y’abanyeshuri barihirirwa n’ikigega cya FARG barimo kwishyuzwa amafaranga yo kwiyandikisha mu gihe cy’imyaka irenga itatu.

    Ubusanzwe amafaranga yo kwiyandikisha (Registration fees) ku banyeshuri bafashwa n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, ntibayishyura.

    Agerageza gukurikirana iyi nkuru, ku murongo wa telefoni Prof Dr Faustin Nyombayire, umuyobozi wa UTAB, yabwiye umunyamakuru ati “Niwongera kuvuga ibitagenda neza muri kaminuza uzabona…..kandi na radiyo ushobora kuyikururira amakuba.”

    Prof Dr Nyombayire avuga ko ukuri guhari ku kibazo kivugwa muri iyi kaminuza ariko ntiyashatse kukubwira umunyamakuru cyane ko ari ko yari akeneye kugira ngo yuzuze inkuru.

    Uyu mupadiri yakomeje abwira umunyamakuru amagambo akarishye aho yamubwiye ati “Ariko nudahindura, nukomeza kugendera ku byawe na benewanyu ntabwo bizakugeza heza […].”

    Nubwo mu Rwanda hasa n’ahari hamaze gukemuka ikibazo cyo guhabwa amakuru, biracyagoranye kubona amakuru mu bigo bimwe na bimwe aho biba bishaka ko hari amakuru atabisohokamo.

    #27838

    Ikibazo cyabacururiza ku mihanda bagendana ibicuruzwa bazwi kwizina ryabazunguzayi  mu gihugu cy’uRwanda cyimaze kuba bimwe mu bibazo byingutu .iminsi ishize herekanwe inzu bazajya bakoreramo abiyemeje kuva mu muhanda, ibijyanye nimisoro bigatangwa umwaka urangiye. ariko nabyo ntibyashobotse ngo ikibazo cyabo cyirangire.

    ubuyobozi bwasohoye itegeko rihana umuntu ugurana naba bitwa abazunguzayi, ko azajya atanga ibihumbi icumi ariko nabyo ntibikurahoko bava mu muhanda.

    ibivugwa naba bacururiza mu mihanda bavugako ikibazo nyamukuru cyitaba turukaho kuko bo ngo baba bashaka ubuzima bituma barya, bishyurira abana amashuli, bakanishyura ubwisungane mukwivuza, bikanatuma batiba. ikibazo bo bavugako bahawe inzu bakoreramo ariko ngo zajyiwemo nabo bo bita abifite, bazwi

    .uwitwa Ntigurirwa alphonse yatangarije ibiyagabigari.rw ko kubwe abonye aho akorera yava mu muhanda kuko byonyine kwirirwa akwepana nabashinzwe umutekano we abyita gushoberwa. ngo yatangiye aka kazi 2009 akibura amafaranga y’ishuli.

    Twaganiriye  nabaturajye bari aho muri gare ya nyabugogo abenshi bavugako ibyiza aruko abafite munshingano gutanga ariya mazu akorerwamo nabahoze ari abazunguzayi bashiramo ubushishozi bakajya bayiha uwubikwiye.

    abajyenzi nyabugogo batugaragarije ukob abyumva

    Ntitwashoboye kubona uwushinzwe iki kibazo mu karere   ka nyarugenge, abari bahari batubwiyeko batemerewe kugira icyo bavuga batabifite munshingano, gusa nabo nubwo batashatse kwandikwa bavuzeko amakuru bafite nuko harabahabwa aho bakorera bakahava bavugako hatari abakiriya.

    #27840

    Mu Rwanda hari gahunda yo gushyira abantu mu byiciro byubudehe nukuvuga gupangwa hakurikijwe imitungo yumuntu. ibyo byiciro bikaba aribyo bigenderwaho muri  gahunda zinyuranye nko kurihirira abanyeshuri muri za kaminuza, ubwisungane mukwivuza (mituelle de santé) .

    ibiyagabigari.rw byanyarukiye  mu karere ka muhanga umurenge wa nyamabuye akagari ka gitarama uganira nabagenerwabikorwa aribo abahatuye ,bagarazako bo batishimiye uburyo bashyizwe muribyo byiciro kuko ngo usanga hari abari mu kiciro cyabakire kandi arabakene cyangwa bagashyirwa mu cyabakene ari abakire nanone ugasanga barakubaruraho uwo utabyaye afite uwamubyaye.

    ubundi ibyiciro by’ubudehe birimo ibice bine:1/icyabatindi  2/icyabakene  3/icyabakene bitari cyane 4/ icyabakire  nukuvuga icyiciro 1 bakwishyurira urafashwa byose harimo n’ubwisungane naho icya2/3 wiyishyurira ubwisungane ariko amafaranga 3000 hanyuma icyakane cyabakire wishyura ibihumbi birindwi (7000). abo baturage ntibabyishimiye bavugako binabahangayikishije kuko bishobora kubashyira mubuzima batifuza.

    twaganiriye nuwushinzwe imibereho yabaturage mu kagari ka gitarama kumurongo wa telephone atubwirako habayeho kwibeshya ariko ngo bizakosorwa mu gihe gito.

    ibiyagabigari byakomereje mu kagari ka nyarutarama umurenge wa remera naho ibibazo byubudehe birahari usanga Atari ikibazo cyahantu hamwe gusa .

    #27841

    Ibihugu bigize  Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba biri mu nama  yo gusuzuma  inyigo  y’Ikigo gishinzwe intwaro nto(RECSA) igaragaza aho ibyaha bikoreshwamo intwaro bihagaze mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzaniya na Uganda.

    Iyo raporo yiswe”Analysis of Armed Crime Rate yashyizwe ahagaragara ku italiki 25 Nyakanga I Kigali, yakozwe hagati ya 2010 na Werurwe 2016 , ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(BAD).
    Umuyobozi mukuru wa  Polisi y’u Rwanda IGP) Emmanuel K Gasana, ayobora umuhango wo gutangiza iyo nama, yibanze ku ngamba zafashwe n’u Rwanda mu gukumira no kugenzura ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, zirimo amategeko no kwigisha abaturage hamwe no kuzandikaho.

    IGP Gasana yagize ati:”Kwandika izi ntwaro mu ikoranabuhanga byaradufashije mu gutunga urutonde rwazo kandi rubitse neza, bikadufasha mu kugabanya cyane ikoreshwa nabi ryazo, bikaba kandi byaragize impinduka ku igabanuka ry’ibyaha zikoreshwamo.”

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere byavuguruye amategeko yabyo agenga intwaro nto bijyanye n’ibyo amahanga n’ibihugu byo mu karere byasabaga.

    IGP Gasana yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zitandukanye  zirimo amahugurwa n’iterambere, ubukangurambaga buciye kuri kominiti polisingi, iperereza n’ikoranabuhanga mu gukorana n’abaturage, kwandika ku ntwaro ndetse no gukusanya  no kwangiza izitagikoreshwa  n’izitemewe.”

    Hagati ya 2010 na Werurwe 2016, iyi raporo yerekana ko u Rwanda rwagize ibyaha 421 bifite aho bihuriye n’intwaro, rukaba ari rwo rufite bike  muri afurika y’Iburasirazuba ugereranyije n’ibihugu bine bigenzi byarwo.

    Iyi raporo ivuga ko Tanzaniya yagize ibyaha 9, 646, Kenya igira 12,877, u Burubdu bugira 26,041 mu gihe Uganda yagize ibigera kuri 34,512.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RCSA, Theoneste Mutsindashyaka yashimye umuhate u Rwanda rwashizeho mu gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse.

    Yavuze ko amakimbirane akoreshwamo intwaro akomeje guhitana ubuzima bw’abantu.

    Ikwirakwizwa ry’intwaro nto ni kimwe mu bihungabanya umutekano kuri ubu ibihugu byo mu karere bihanganye nacyo.

    Mutsindashyaka  yagize ati:” Ukuboneka kw’izi ntwaro, gutuma habaho umutekano muke, kandi bikadindiza n’iterambere. Ikwirakwiza ry’izi ntwaro ririmo kugira uruhare mu byaka bikomeye, haba mu byaro no mu mijyi, ubujura bw’amatungo mu turere tw’ubworozi.”

    Mutsindashyaka yavuze ko intwaro nto ari zo ntwaro zikunda kwifashishwa mu bugizi bwa nabi.

    Aha yagize ati:”Ibyinshi mu byaha bw’izi ntwaro byari ubujura, ubushimusi, ubujura by’imodoka n’iterabwoba,… biracyari ikibazo igihe ibihugu 8 muri 15 bigize RECSA bikirangwamo amakimbirane ahabwa ingufu n’izi ntwaro.”

    Agaragaza ibibazo biterwa n’izi ntwaro ,Mutsindashyaka yavuze ko ubushobozi ku rwego rw’ibihugu ari imwe mu mbogamizi yo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto.

    Yagize ati:”Kuba nta gihugu cyagenzura buri metero y’umupaka wacyo, nabyo biri mu biha imbaraga ikwirakwizwa ryazo.”

    Inyigo igamije kubara no gusesengura ibyaha bikoreshejwe intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba , igaragaza uruhare rwazo muri ibi bihugu kandi igashyiraho n’uburyo bwo kugabanya icyo kibazo.

    Dr Somorin Alufunso, impuguke yaturutse muri BAD, yagaragaje isano hagati y’umutekano n’iterambere agira ati:” Kugira ngo igihugu cyose gitere imbere, kigomba kugira umutekano kuko aho uri baba bakeneye iterambere rirambye.”

    Hagati aho, muri iki cyumweru RACSA yatanze amahugurwa ku bantu 30 barimo ingabo , abapolisi n’abakora mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa  ku kwita no kubika  ku ntwaro  nto.

    Hakaba hazabaho kandi igikorwa cyo gusenya toni 49 z’ibiturika n’intwaro zatemewe cyangwa zafashwe zitemewe n’amategeko.

    #27843

    Muri iri joro ryakeye ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, abagizi ba nabi bataramenyekana batwitse urutoki rw’ umuturage nkuko bitangazwa n’ababonye aya mahano.

    Melanie Mugabekazi yabwiye ibiyagabigari ko umuturanyi wabo witwa Leonard kugeza ubu tutaramenya andi mazina ye, ko ari we watwikiwe urutoki.

    Akomeza avuga ko ibi byabereye mu mudugudu wa Kanyinya, akagali ka Taba, mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo.

    Kugeza ubu abari inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ntibaramenyekana, tukaba dukomeje kugerageza kuvugana n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba.

    #27845

    Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu “Human Righht Watch”, kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2016 wasohoye raporo ishinja u Rwanda gufunga abakene bakanahohoterwa bikabije.

    Iyi raporo ivuga ko ibi bibera mu bigo ngororamuco birimo icy’i Gikondo mu mujyi wa Kigali, icyo mu karere ka Muhanga, icya Mbazi mu karere ka Huye ndetse n’icya Mudende mu karere ka Rubavu.

    Ku rundi ruhande, leta y’u Rwanda ariko ifata ibi nk’uburyo bwo gushaka amaramuko no guharabika u Rwanda.

    Iyi raporo ya Human Rights Watch igaragaza ko uburyo abajya gufungirwa muri ibi bigo bafatwa, bibangamira cyane uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

    Igaragaza ko abafatwa ari abakene batagira aho baba, abacuruza mu mihanda, abana b’inzererezi n’abandi bakennye, bafatwa bakajya gufungirwa muri ibi bigo ngororamuco bakamaramo igihe kirekire bafatwa nabi.

    Uyu muryango uvuga ko abafatwa batagaburirwa uko bikwiye, aho bahabwa agakombe k’impungure ku munsi, bakaba badahabwa amazi yo kunywa, batemererwa kwiyuhagira no kujya mu bwiherero kandi bakaba nta n’ubuvuzi bagenerwa, ikirenze kuri ibyo bakaba bakubitwa cyane.

    Uyu muryango kandi uvuga ko abigeze gufatwa bagafungirwa muri ibi bigo, bavuga ko nta cyaha gifatika bigeze bashinjwa mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba batarigeze banagezwa imbere y’ubutabera mu gihe cyose bari bafunzwe.

    Daniel Bekele uhagarariye Human Rights Watch ku mugabane wa Afurika, asaba ko Guverinoma y’u Rwanda yafunga ibi bigo, ahubwo igashakira abo bafatwa uburyo bwo kubahugura mu myuga, kubagenera inkunga no kubitaho by’umwihariko nk’abatishoboye.

    Avuga ko gufunga abantu b’abakene, kubakubita no kubatoteza atari byo byarangiza ubwo bukene bwabo, ahubwo bikaba ari ukutubahiriza amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.

    Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko ibi ari ibinyoma bigamije guharabika Leta y’u Rwanda no kwishakira amaramuko, kandi ibi bikaba atari ubwa mbere bibayeho kuko na mbere hose nta na rimwe bigeze bavuga neza u Rwanda.

    Ashimangira ko u Rwanda rufite gahunda nyinshi zita zikanateza imbere imibereho y’abatishoboye, bityo ibyo kuvuga ko abakene batitabwaho bikaba ari ibinyoma byambaye ubusa.

    Ku bijyanye no kuba abafungirwa muri ibi bigo bakubitwa, nabyo arabihakana akavuga ko hari amategeko ahana abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano mu gihe baba bakoze amakosa nk’ayo, ikirenze kuri ibyo uyu muryango ukaba waragiye usabwa gutanga ingero z’umwe mu bakoze ibyo wo ukavuga ko ari ibanga.

    #27846

    Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragagara yagaragaje ko kugira ngo iyi nama yahuzaga abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’abandi bari batumuwe nk’indorerezi, byasabaga ingufu z’abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano zose mu gihugu.

    Na none kandi uruhare rw’abaturage rwari rukenewe mu guhanahana amakuru ngo muri iki gihe hagaragare umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Twahirwa Celestin yatangaje ko ubwo inama yabaga, abatuye mu Mujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagize uruhare rugaragara mu kugira ngo iyo nama ibe mu mutekano usesuye.

    Yakomeje agira ati “Abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga bakurikije inama bagiriwe ku mikoreshereze yawo, kandi uwakeneraga kumenya amakuru arambuye ku ikoreshwa ry’imihanda yahabwaga ibisobanuro, ibyo bikaba byaratumye ikoreshwa neza. Uyu muco ukomeje kuranga umuryango nyarwanda utanga icyizere ko n’izindi nama mpuzamahanga zizakorwa mu mutekano usesuye.”

    Polisi y’u Rwanda itangaje ibi mu gihe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr. Dlamini Zuma ashimye bikomeye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kuba barateguye neza iyi nama.

    Yagize ati “Iyi nama ni iya mbere igenze neza mu zabaye zose, tugomba gukomeza muri uwo murongo, duharanira kugera ku byiza byinshi.”

    Abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyacubahiro bitabiriye iyi mama bagiye birahira imitegurire yayo ndetse n’uburyo u Rwanda rugaragaza iterambere mu nzego zitandukanye harimo n’iry’umujyi wa Kigali.

    Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 31 n’abandi bahagarariye guverinoma zabo yibanze cyane ku burenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’umugore. Yanagarutse kandi ku bibazo by’umutekano muke wabaye karande muri bimwe mu bihugu bya Afurika.

    #27848

    Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu “Human Righht Watch”, kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2016 wasohoye raporo ishinja u Rwanda gufunga abakene bakanahohoterwa bikabije.

    Iyi raporo ivuga ko ibi bibera mu bigo ngororamuco birimo icy’i Gikondo mu mujyi wa Kigali, icyo mu karere ka Muhanga, icya Mbazi mu karere ka Huye ndetse n’icya Mudende mu karere ka Rubavu.

    Ku rundi ruhande, leta y’u Rwanda ariko ifata ibi nk’uburyo bwo gushaka amaramuko no guharabika u Rwanda.

    Iyi raporo ya Human Rights Watch igaragaza ko uburyo abajya gufungirwa muri ibi bigo bafatwa, bibangamira cyane uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

    Igaragaza ko abafatwa ari abakene batagira aho baba, abacuruza mu mihanda, abana b’inzererezi n’abandi bakennye, bafatwa bakajya gufungirwa muri ibi bigo ngororamuco bakamaramo igihe kirekire bafatwa nabi.

    Uyu muryango uvuga ko abafatwa batagaburirwa uko bikwiye, aho bahabwa agakombe k’impungure ku munsi, bakaba badahabwa amazi yo kunywa, batemererwa kwiyuhagira no kujya mu bwiherero kandi bakaba nta n’ubuvuzi bagenerwa, ikirenze kuri ibyo bakaba bakubitwa cyane.

    Uyu muryango kandi uvuga ko abigeze gufatwa bagafungirwa muri ibi bigo, bavuga ko nta cyaha gifatika bigeze bashinjwa mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba batarigeze banagezwa imbere y’ubutabera mu gihe cyose bari bafunzwe.

    Daniel Bekele uhagarariye Human Rights Watch ku mugabane wa Afurika, asaba ko Guverinoma y’u Rwanda yafunga ibi bigo, ahubwo igashakira abo bafatwa uburyo bwo kubahugura mu myuga, kubagenera inkunga no kubitaho by’umwihariko nk’abatishoboye.

    Avuga ko gufunga abantu b’abakene, kubakubita no kubatoteza atari byo byarangiza ubwo bukene bwabo, ahubwo bikaba ari ukutubahiriza amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.

    Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko ibi ari ibinyoma bigamije guharabika Leta y’u Rwanda no kwishakira amaramuko, kandi ibi bikaba atari ubwa mbere bibayeho kuko na mbere hose nta na rimwe bigeze bavuga neza u Rwanda.

    Ashimangira ko u Rwanda rufite gahunda nyinshi zita zikanateza imbere imibereho y’abatishoboye, bityo ibyo kuvuga ko abakene batitabwaho bikaba ari ibinyoma byambaye ubusa.

    Ku bijyanye no kuba abafungirwa muri ibi bigo bakubitwa, nabyo arabihakana akavuga ko hari amategeko ahana abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano mu gihe baba bakoze amakosa nk’ayo, ikirenze kuri ibyo uyu muryango ukaba waragiye usabwa gutanga ingero z’umwe mu bakoze ibyo wo ukavuga ko ari ibanga.

    #27850

    UMUGAMBWE CNDD-FDD URAGIYE AMAZIMAYONGO NK’IFU Y’IMIJIRA! 28/07/2016

    Mu rukurikirane rwa ‪#‎nyamugigima‬ isenyura inzego iriko irazungagiza ibintu n’abantu mu mugambwe ‪‎Cndd_Fdd‬,twarababwiye ibihangange bihanganye amaso nk’impfizi z’intama zigira zitane mu mitwe!

    Inyuma y’aho abarongoye umugambwe mu gisagra ca ‪‎Bujumbura‬,bakoreye inama yo gutegura amatora yo ku mitumba n’amakaritiye,hakaza itegeko ry’umukuru w’igisagara ryo kubashwiragiza hakoreshejwe uwurongoye igiporisi mu gisagara,bakabirukankana batanasezeranye,
    Abo barongoye umugambwe bagatabaza ‪#‎umukuru_w_inararibonye‬ ariwe ‪‎Nkurunziza‬,bagataka n’umukuru w’umugambwe ‪Pascal_Nyabenda‬ bikaba impfagusa,ubu icuka gisa n’icunyutse!

    Uwu musi wa kane,28/07/2016 ,hari hategekanyijwe integuro y’amatora y’abarongoye amakomine,ariko kubera induru zigisekera mu yabaye ku mitumba n’abamakaritiye,abarongoye umugambwe mu gisagara eka n’ahandi mu zindi ntara bariko basa n’abasokora muri iryo tunganywa ry’amatora mu makomine kuko hashobora n’ukubamwo uguseseka kw’amaraso!

    Ababaye aba mbere muri ukwo guhagarika iyo nteguro y’amatora bakaba babaye abanyagisagara ca Bujumbura,aho mu rwandiko bandikiye Nkurunziza na Nyabenda babamenyesheje ko ku mvo:

    1.Ukutubahiriza amategeko vyatse indaro mu mugambwe Cndd-Fdd,

    2.Amategeko asigaye azanana mu binywabi,akaba ariyo akurikizwa,bigatuma inzego zihari zijuragirika,zigasuzugurika imbere y’abo zirongoye,

    3.Integuro ya bamwe bamwe bamaze guhiga kugirira nabi abandi muri uwo mugambwe bivuye ku ndongozi zo hejuru ku rwego rw’igihugu zisigaye zigira sindabibazwa,

    Bafashe ingingo yo kuba barabangiriye muri iryo tunganywa ry’amatora yari ategekanyijwe ku rwego rw’amakomine!

    Amakuru y’ibanga ariko aradushikira,avuga ko indongozi zimwe zimwe z’umugambwe mu ntara nka zose,boba bariko baritegurira gutanga imihoho bivuye ku kajagari kari mu mugambwe Cndd-Fdd!

    Isoko ryacu riri mu biro bikuru vy’umugambwe Cndd-Fdd rikaba ryatubwiye ko ukwo gusambuka n’ukugenda amazimayongo kw’uwo mugambwe,biriko biva ku bihangange 2 akaba arivyo ‪#‎Nkurunziza_na_Nyabenda‬ bariko barakwegana aho Nkurunziza ashaka uburongozi bw’ umugambwe hasi kubura hejuru,Nyabenda nawe akamurahira ku mizimu y’abapfuye ko haba icobaye,ariko ata mugambwe amutwarana!

    Twagerageje kubaza ukuntu ‪‎Nyabenda_Pascal‬ yoba yarubahutse Nkurunziza n’ukuntu yahora amutinya nk’iyirashwe?
    Isoko ryacu riti:”Pascal ashigikiwe n’ibihangange mu gisirikare n’igiporisi bituruka ‪#‎Bubanza_Cibitoke‬,kandi Nkurunziza akabandanya avyonga akarere biramukorako!”

    #27851

    INKEBUZO INKEBUZO NKEBUZO

    Mbekuki mutaba maso ngo mucungere umutekano?Mwibazako babicanyi ‪‎Buyoya‬ ‪‎Pacufique‬ ‪Busokoza‬ ‪Maggy‬ ‪‎Kagome‬ ‪‎Sinduhije‬ ‪‎Vital‬ ‪‎Germain‬ Niyoyankana ‪‎Bob‬ Rugurika ‪Abahima‬… Mwibazako bicaye?Humuka amaso mubone ahumengo ntimwumva,haguruke muhagararire igihugu,gabanya kuja kwiryohererwa mububari,akaguru mugashinga mwikoma ngo agahengwe kabonetse,mwege mudandaza dandaza muguma mucunga ahomuba,uwomubonye mwiketse musake,abobantu bapakurura ibintu,amakara barabeko atabirwanisho bazanye,uwariwese abe maso kuko aba ‪‎Hima‬ ntigacika nabicanyi ngo banyotewe igihugu.

    Mbegaho mwijajara mwibazako umutekano uraba ‪‎abasoda‬ na ‪‎police‬ gusa?Umutekano nuwabose kuko ndakubwizukuri ‪‎urusoro‬ rutanguye kuyaga ntuzodandaza,ntuzogorora costume uja mu bureau,ntuzoja kurima,ntuzoja kurya ama ‪‎brochettes‬ no.Kubwivyo haguruke mwese igihugu cose mukore kabisa,imodoka yose ibaho ntibarengane yisake nabariyo bururutse bose atanymwe avuyemwo.Intara zose bemaso,ayoma ‪sites‬ yimpuzi murabe ibihaza.

    Ba police kumabarabara ndabinginze cane sake gose vyirira ntagufyina.

    Imbonera kure guba ahomuri hose sake cane,rifyure.

    #27852

    AHO UBUZIMA BUTANGIRIRA,NI NAHO BURANGIRIRA

    Butangira turyamye munda z’ababyeyi bacu,bukarangira turyamye munda y’isi.

    Butangira tutazi kuvuga tukivuka,
    Bukarangira dushiramo umwuka tutabasha kuvuga.

    Butangira tutazi aho turi,
    bukarangira tutazi aho tugiye.

    Butangira ntana kimwe kituri mu bwonko,
    bukarangira ntana kimwe dusigaranye mu bwonko.

    Butangira turi abanyantege nke,uguteruye atereka aho ashaka,
    bukarangira abaguteruye batereka aho bashatse ntuburana.

    Butangira utangiye kwandika amateka mashya,bukarangira uyashyizeho akadomo.

    Uvuka ntiwamenye uwakwakiriye,no mugihe cyo gupfa ntuzamenya uzakwinjiza mu mva yawe.

    Uvuka ntiwigeze umenya uwishimye akanakwishimira,nunapfa ntuzamenya uzakuririra akanababara.

    Munda y’umubyeyi wawe wari ahantu hafunganye hatabona,no mugihe cyo gupfa uzashyirwa ahantu hatabona hijimye.

    *Ubuzima wabukunda utabukunda,igihe kizagera butambuke.*

    *Turangwe n’urukundo no gukora imirimo myiza yubahisha Umuremyi wacu,hagati yo kuvuka no gushyingurwa*

    #27853

    Rimwe narimwe harubwo umuntu yiheba kubwo kubura uwo yakundaga.bigatuma yiyibagiza burikimwe .kabe nubwo impindukaza zaba ukajya uwona uwowakunze munzozi.ukarushaho kuba nkuwapfuye .ndababwiza ukuri gukunda biba byiza ariko hahirwa ukunda umukunda kuko abagira Imana.ndumunyabyaha ariko nanone ndasaba imbazi kuri wowe nakunze nkukuinisha nkagupfusha ubusa,nkakwangiriza igihe,nkakubuza amahoro,nyuma nkaguhemukira .nukuri nciye bugufi nkusabye imbabazi imbere Imana nabayemera,amakosa nagukoreye kontakwiye kubabarirwa ariko ica inkoni izamba niba warankunzeho nibura.ndakwinginze garuka kuko meze nkugiye gupfa.nabaye ibaba,ibihaha byarumye kubera kowamberaga umwuka waguhumeka imitsi ntigitemberamo amaraso kuko waramaro atembera murinye ibi mbikoze kubwurkuno nkukunda wowe nzarndamfa nkukunda.

Viewing 15 posts - 121 through 135 (of 236 total)
Topic tags

You must be logged in to reply to this topic.