Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie

1 voice
235 replies
  • Author
    Posts
  • #27754

    Dore amazina ababyeyi bazajya bita abana babo bitewe n’umwuga bakora

    ABAHINZI

    1.Terasi Jean Bosco…
    2.Fumbire y’imborera Isidor
    3.Huzimirima jabo
    4.Pepiniyeri Callixte
    5.Nyirabishanga Chantal
    6.Fumbire y’imborera Felix
    7.Mukafumbire Felicite
    8.Dedeti Didier
    9.Nyirabagara Perpetue
    10.Macaku Marie
    11.Mukaveternaire Venancie

    ABASHOFERI N’ABAKOMVOYEUR

    1.Ligne Jean Luc
    2.Comoramo Clarisse
    3.Rura Eric
    4.Contravention Jean Berchmas
    5.Mukacontrevention Marie Claire
    6.Traffic Furaha
    7.Feux Rouge Juc
    8.Embouteillage Gentil
    9.Vitesse Vincent
    10.Demareur Desire
    11.Disque Dieudonne
    12.Butu Esperance
    13.Mazout Sesiliya
    14.Feriyamu Felicite
    15.Ambureyage Belyse

    ABARIMU

    1.Compas Claude
    2.Cahier d’Appel Anastase
    3.Permission Perousie
    4.Directeur Dieudonne
    5.Dos Didace
    6.Animatrice Anne Marie
    7.Journal De Classe Jeanne
    8.Vacancies Vivianne

    ABASIRIKARE N’ABAPOLISI

    1.Haduyi Hamiss
    2.Karachinikov Callixte
    3.Masasu Cecile
    4.Bombe Barbara
    5.Botine Bienvenue
    6.Mukwabu Marie Anne
    7.Gusaka Germaine
    8.Simoko Silas
    9.Pistolet Peace.
    10.Mukamapeti Marguerite
    11.Mukakosi Melissa
    12.Darfour Marie Dianne
    13.Juba Gentil
    14.Haiti Florence
    15.Nyirabifaru Gerardine

    ABAGANGA

    1.Perpex Jean Baptiste
    2.Bipfuko Gentil
    3.Nyirasiramura Séraphine
    4.Chirurgie Charles
    5.Sekinya Savio
    6.Mukaclnique Janviere
    7.Ndyoiboneye Smith

    ABAFUNDI N’ABAYEDE

    1.Tindo Abuba
    2.Myiko Marie
    3.Miringoti Marguerite
    4.Kamba Noel
    5.Quincallerie Silas
    6.Majerekani. Gentil

    ABAHANZI

    1.Studio Séraphine
    2.Featuring Fifi
    3.Guma Guma Gentil
    4.Launch Liliane
    5.Nyirafungirwigitaramonapolisikitarangiye Marie Claire
    6.Shishura Jean Luc
    7.Giti Gentil
    8.DJ Pepe

    ABACURUZI

    1.Tva Tharcicia
    2.EBM Eliane
    3.Declaration Delphine
    4.Rwanda Revenue Authority Aline
    5.Magendu Gentil
    6.Nyiranyerezimisoro Novella

    ABAKORA MURI CYBER,PAPETERIE,ICT ………..

    1.Seprinter Silas
    2.Ancre Alliance
    3.Lamme Ladouce
    4.Photocopieuse Gentil
    5.Scanner Sophie

    ABAKORA MURI RESTAURANT,BAR,CANTINE…………

    1.Zingalo Zainabu
    2.Kabenzi Gentil
    3.Melange Melanie
    4.Cake Celine
    5.Kukiranguzo Gildas
    6.Mutzig Jean Noel
    7.Turbo Janvier
    8.Mubiri Marie Anne

    #27756

    Umugabo yari amaze umwaka urenga yaragiye gukorera akazi kure y’urugo.
    Iri joro yaraye agarutse, ageze mu rugo asanga umugore we atari mu rugo. Abajije abana bamubwira ko batazi aho ari! Afata telephone aramuhamagara… telephone ye yitabwa n’umugabo, amubwira ko ari umuforomo ku bitaro…kdi ahakenewe cyane kuko nyiri iyo fone ameze nabi…ati “ahubwo twari twakubuze banguka hano ku bitaro”! N’igihunga ndetse n’ubwoba bwinshi umugabo yahise yirukankiye
    ku bitaro.
    Ageze kwa muganga asanga umuganga afite impapuro amusaba gusinyaho mbere y’uko umugore we bamubaga.
    Yahise agwa mu kantu ati “Ese umugore wanjye yabaye iki?”
    Muganga amushyira ku ruhande amutekerereza inkuru ati: “Umugore wawe yaje hano ameze nabi avirirana. Isuzuma twakoze twasanze yarakuyemo inda nabi, nyababyeyi irangirika cyane… icyo twamukoreye ni ukomwongerera amaraso, none ubwo uje sinya izi mpampuro tumubage nyababyeyi ye tuyikuremo.”

    (BIVUZE KO IGIHE ATARIAHARI UMUGORE WE YASAMBANYE, ATWARA INDA, AGERAGEZA KUYIKURAMO BIRAMUPFUBANA).
    Uri uyu mugabo wakora iki:
    – Uraguma aha ku bitaro umugore bamubage ukomeze umurwaze?
    – Uramuta aho wigendere?
    Tubwizanye ukuri

    #27758

    ndifuza inama zanyu

    ndumusore wimyaka 20, murugo ni mumajyepfo naje mukazi I Kigali, mpamaza 3years ariko mfite ikibazo kinkomereye, najyeze mukazi baranyishimira yewe nyuma yamezi nka tatu ngeze mukazi umugore wa boss yantangiye kumbwira ko yankunze ndetse yanansabiye ko banyongeza.

    Guhera ubwo umugore wa boss ampa gifts burimunsi ,nyuma yaje no kumbwira ko telephone mfite itankwiye angurira smartphone ntatinya kuvuga ko ihenze none yirirwa anyoherereza amafoto kuri whatsapp yambaye utwenda twimbere akambwira ko ashaka ko dusohakana cg bakanyirukana ariko nkamwima akanya kandi uko mbibona bishobora guhindura isura kuko ejobundi kuwakane yaje aho mba, yinjira adakomanze ansanga mucyumba arakinga urufunguzo ararufata agerageza uburyo bwose ngo turyamane arko ndamutsembera none yandakariye nkore iki?

    ese nemere mpemukire umukunzi wanjye?
    ese mpemukire boss kandi ntacyo antwaye ? mungire inama kuko ndakomerewe pe .

    #27760

    Umubiri w’umuntu uremye mu buryo butangaje ndetse ufite ibintu byinshi byihariye uhuriyeho bitangaje benshi baba batazi.Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu 31 bitangaje kuri bimwe mu bice by’umubiri w’ikiremwa muntu mu ngero fatizo nk’ukobyanditswe n’ikinyamakuru cyandika ku buzima Media India mu nyandiko yacyo’ Amazing Medical Facts of The Body’.

    1.Buri segonda umubiri w’umuntu urema uturemangingo(cellules) tugera kuri miliyoni 25.

    2.Uturemangingo tw’amaraso tuzwi nka globules rouges ,kamwe gashobora kuzenguruka mu mubiri hose mu gihe kitageze ku masegonda 20.

    3.Amakuru agera ku bwonko agenda umuvuduko wa kirometero 400 ku izaha(400 Km/h).

    4.Umutima w’umuntu utera nibura inshuro ibihumbi 100(10.0000).Ugereranyije ku mwaka umutima utera inshuro miliyoni 30.

    5.Amaraso y’umuntu iyo atembera mu mubiri agenda ahantu harenga kirometero ibihumbi 10.0000 ku munsi.

    6.Ibihaha by’umuntu byinjiza nibura litiro miliyoni 2 z’umwuka ku munsi.

    7.Mu guseka nibura umuntu akoresha imikaya igera kuri 36(muscles).

    8.Umuntu agira interanyirizo z’amagufa zinyeganyega n’ izitanyeganyega(movable and semi movable joints) zigera kuri 230.

    9.Ubwonko bw’umuntu bugizwe n’uturemangingo(neurones) turenga biriyoni 100.

    10.Umuntu muzima ukuze arya ibiryo bipima ibiro biyingayinga 500(500kg) ku mwaka.

    11.Kimwe cya kane cy’amagufa agize umubiri w’umuntu kibarizwa ku maguru.

    12.Uburemere bw’uruhu rw’umuntu mukuru ni impuzandengo ya kilogarama 2,7.

    13.Ntawashobora kwitsamura akanuye amaso.

    14.Umuntu akora hagati ya litiro 1 ndetsena 1.6 y’amacadwe ku munsi.

    15.Umuntu ahumeka byibura ibiro 20 (20kg) by’umukungugu mu buzima bwe.
    16.Umuntu agira nibura amaraso angana na litiro 5.6. Iyi ngano itembera umubiri wose byibura inshuro(tours) eshatu ku munota.

    17. Mu buzima bw’umuntu umutima wohereza amaraso yakuzura utugunguru nibura miliyoni.

    18.Ubwanwa niwo musatsi ukura cyane ku mubiri w’umuntu ,umuntu aburetse ntabwogoshe yasaza buresha na metero 9.

    19.Amaso y’umuntu ageraho akarekeraho kongera ubunini ariko amazuru n’amatwi ntibihagarara gukura.

    20.Kumva impumuro kw’imbwa gukubye inshuro 20 uk’umuntu.

    21.Umuntu nicyo kinyabuzima ku isi cyonyine kirira amarira.

    22.Mu myaka umuntu abaho ,igiteranyo k’igihe amara arya kibarirwa mu myaka 5.

    23.Ku myaka 60 ,umugore aba amaze kurekura intanga zabyara umwana zigera kuri 450.

    24.Umuntu ndetse n’ifi yitwa “dolphins” nibyo biremwa byonyine bikora imibonano mpuzabitsina bikabonamo umunezero.

    25.Mu cyogajuru, umuntu(astronaut)ntiyarira ngo amarira agwe kuko nta rukuruzi nkiyo ku isi iba mu kirere(gravity).

    26. Mu kuvuka ,umuntu aba afite amagufa agera muri 300 ariko uko akura hari amagufa agenda afatana biryo agasigarana 206

    27.imiyoboro y’amaraso y’umuntu uyirambuye yazenguruka isi dutuye inshuro 2 n’igice

    28.Iryinyo ni kimwe mu bice bigize umubiri kidashobora kwikiza cyangwa ngo kisane ubwacyo.

    29.Umuntu ashobora kumara ukwezi atarya ariko ntiyarenza icyumweru atanywa (amazi).

    30.Niyo umuntu yacurama umutwe uri hasi amaguru hejuru ,ariye ibiryo byageramu gifu

    31.Abana babiri bavutse ari impanga zisa bagira “DNA” imwe ariko batera ibikumwe (fingerprints) bitandukanye.

    #27762

    Umugore yabeshye umugabo we ko nyina arembye bityo ko agiye kumusura mu bitaro, aramureka aragenda.Nyuma y’icyumweru cyose yaje kugaruka ageze mu rugo asanga umugabo ari ku meza arimo kurya ibya saa sita ni uko amubaza amakuru y’umurwayi yagiye gusura uko amezi undi n’agahinda kenshi amusobanurira ukuntu nyina ameze nabi cyane ndetse ko ashobora no gupfa kuko yamusize atavuga kandi ataniyegura hasi ndetse ko yifuza gusubirayo vuba akamwitaho.Umugabo yaramwihanganishije anamubwira ko yamusigiye ibiryo mu gikoni bityo ko yajya kwiyarurira akarya, umugore arabyemera gusa amwumvisha ukuntu bitewe no kuntu yasize nyina arembye cyane ko yumva atazi niba no kurya ari bubishobore. Ubwo yagiye mu gikoni agezeyo atangazwa no gusanga nyina ariwe uri mu gikoni atetse, akaba ariwe warimo yita ku mukwe we muri icyo cyumweru cyose atari ahari kuko yaje kubasura umunsi uwo mugore ava mu rugo, yanga gusubirayo batabonanye!

    #27764

    Muraho, Muvandimwe wowe uzi uburibwe n’uburemere bw’urukundo ntugende utangiriyeinama. nakundanye n’umukobwa twiga secondary ndetse na section turarukomeza.gusa section naje guhabwa amahirwe yo kujya mugipadiri ndetse famille yanjye ibishyigikiye bikomeye.ubwo mbona sinahita fata umwanzuro wo kumuta gutyo ngo njye mugipadiri ndamusura mbimuganirizaho anyibutsa isezerano twari twaragiranye ryo kuzabana ubuzirahezo mbitekerezaho igipadiri ndakireka. turakomez turakundana byeruye.

    Ubwo nendaga kurangiza kaminuza naje kumenyako asigaye akundana n’undi muhungu nawe wicuti
    yanjye.ubwo mbibaza uwo nitaga umukunzi mbimubajije asubiza agira ati”warankunze ndabibona nanjye koko naragukundaga gs nahinduye intekereze kuko sinkigukunda habe nabusa” mbega ngo ndata umutwe kabura byose (umukunzi,kwangana n’ababyeyi n’igipadiri).naje kurangiza kaminuza ubwo nawe yari amaze guterwa inda. none ari kusaba imbabazi ngo twongere dukomeze urukundo twakundanaga kera.
    mubwire nkore iki koko bavandi?
    mufashe.

    #27766

    Muraho nkunda inkuru mutugezaho n’inama mutugira, cyane cyane izirebana n’urukundo no kubaka ingo. Mbandikiye ngira ngo mbagezeho akaga nahuye nako mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Mumbabarire simbabwire amazina gusa ni umumama w’abana babiri mfite imyaka 34 nkaba nkora akazi ko muri Banki imwe ya hano i Kigali. Nashatse mfite imyaka 29 nshakana n’umugabo dukundana kandi sinigeze narimwe ntekereza ko yanca inyuma, ejo ubundi gato nyuma y’ubunani natunguwe n’ibyo nabonye muri telefoni y’umugabo sms yatumye menya byinshi. Nubwo ntajyaga nkunda kureba muri message ze natunguwe no kubona umuntu wamwandikiye amubaza impamvu ataje kwiyogoshesha, ndetse amubwira ko akimushimira uburyo amakunda. Narebye ku izina mbona hariho izina ry’igitsinagabo, ariko bituma nkurikirana ibiganiro bagiye bagirana kuri whatsupp na sms nsanga ari umukobwa cyangwa umugore ukora muri salon de coiffure, nsanga umugabo yagiye kera ndetse ko bajya banaryamana kandi bamaaranye igihe, mbona za gahunda bahana n’amafaranga ajya amusaba undi nawe akayohereza.
    Gusa muri byose icyanshenguye umutima ni uko umugabo wanjye ubusanzwe ari umuntu utaha kare udashobora gukekaho bene izi ngeso mbi, ku buryo na gahunda zose bagirana n’ubwo busambanyi
    babukora mu masaha y’akazi ku buryo ntashoboraga kuba nabikeka.Ikindi kandi nubwo twashakanye akora muri iyi minsi nta kazi afite amafaranga akoresha yose ni ayo mba niriwe ngokera.
    Aho mbimenyeye nagerageje kwegera umugabo ngo tubiganire ahita anyuka inabi, asigaye aza ahitira mu mayoga tukaryama ntawuvugisha, none ubu sinzi uko nzabigenza. Nagerageje kuvugisha uwo mukobwa wandaruriye umugabo arantuka ngo ntawe yigeze ahamagara ngo yarizanye ngo cyangwa njye muzirika.

    None nabagishakaga inama kuko mbona bimaze kundenga maze gutakaza ibiro n’umugabo asigaye ameze nkuwataye umutwe.
    Murakoze ku nama zanyu.

    #27768

    Dore sms usanga muri phone yabahungu

    1: ntuhakane ni wowe wanteye inda (diane)

    2: bitarenze ku cyumweru ntazagusanga munzu yanjze wa mwambuzi we (nyirinzu)

    3: nakubwiye ko mfite umugabo (vestine muganga)

    4: ndaje kdi ndarara (ange kgl)

    5: wowe uruwo kurongora gusa kurera byarakunaniye (aline rubavu)

    6: pack yawe yahagaritswe kongera kuyigura kanda *255# (tigo)

    7: ndi mu mihango (alice chr)

    8: za ntama bazibye (mama)

    9: tigo igutije 84 uzishura 98 (tigo)

    10: urihe ngo nkugurire suruduwiri sha (uwicity)

    1 1. Mfite ubwoba chr, imihango yanze kuza nukuri (gisel )

    12. wanjyaniye kundepoleza ko nakubiswe nta ticket ( Modeste Ngoro)

    13. Wanguriye m2u ya tigo man

    14.Niba warakoreyaho nakazi kawe ndabizi Betty yaranduye

    15. Byabintu ko mbikeneye kdi ntumpakanire (Marcel)

    16.Nukuri sukukwanga ntubifate nabi ( Claire Gillette,)

    17.Nagiye kurepeta wongere mu kanya ( Assoumpta)

    #27770

    Nijoro urugo duturanye rwatewe n’abajura ndyamye. Maze kubyumva mpita mpamagara kuri “112″(police) ijwi rya mbere numvise bambwiye ngo:’’ kanda 1 niba ukoresha ikinyarwanda, press 2 for English, appuyer 3 pour le français. Nahise nkanda 1 numva irindi ijwi riti kanda 1 niba ari impanuka, kanda 2 niba ari abajura bitwaje intwaro, kanda 3 niba ari ihohoterwa. Nahise nkanda 2 numva irindi jwi riti kanda 1 niba ari ibyuma n’imihoro, kanda 2 niba ari ama pistore , kanda 3 niba ari AK47, kanda 4 niba ari machine gun, kanda 5 niba babifite byose. Nahise nkanda 5 numva irindi jwi ngo ari wowe uri umupolisi aho wahaza? bahita bankupa.

    #27772

    Ku cyumweru gishize aunt n’abana bagiye gusenga bansiga ndimo koga ngo mbakurikire. Ndangije
    koga ninjira mu cyumba ntangira kwisiga. Mu gihe ndi kwisiga numva umuntu akubise urugi, ndebye mbona ni umugabo wa aunt winjiye kubera ubwoba naracecetse ahita amfata aransambanya ariko mubyukuri nubwo yansambanyije ntabishaka yabikoze ambwira utujambo turyoshye none Kuva uwo munsi mpora nifuza kubona akanya ngo dusubire kuko yaranejeje cyane.
    Mungire inama kuko ndamushaka cyane kandi mfite n’impungenge ko masenge yabimenya cg akaba yantera inda.
    Mbigenze nte koko?

    Hhh nukuri warasaze aho worondera abagabo babandi ntiworondera uwawe

    #27774

    HARI ABABYEYI BATAJIJISHWA

    Umukobwa yatumyeho umusore ngo aze baryoshye kuko yari yizeye ko iwabo bari bube badahari. Ibyago by’umusore, yaje kuhagera ise w’umukobwa agihari noneho bashaka kumujijisha ngo atamenya gahunda zabo. ‪

    ‎UMUKOBWA‬ aratanguranwa ati” James, uje kureba ya ndirimbo ya chorale Rehoboti yitwa ‘Papa arahari’?
    ‪‎UMUSORE‬ ati Yego, gusa wampa na ya filme ya Kanyombya yitwa ‘mbigenze nte’!

    UMUKOBWA ati Nayo ndayifite. Hari n’indirimbo ya Theo nshya yitwa ‘Ku giti hafi y’umugezi’ nayo ni nziza.

    UMUSORE ati Nibyo? Ntabwo ariko yaba nziza kurusha ‘ndagutegereje cyane’ ya King James!
    ‪‎UMUSAZA‬ aba arasohotse ati ko numva mukunda cyane kumva indirimbo z’ubu aho mujya mwumva n’izakera nk’iyitwa ‘Ntimunjijishe sindigicucu’ ya Makanyaga cyangwa ‘Muzapfa nabi’ y’impala? UMUKOBWA N’UMUSORE bagwa mu kantu.

    UMUSAZA ati hari n’iyo Byumvuhore yaririmbye yitwa ‘Nibagutera inda uzahereyo’ nayo ni nziza.
    Ari wowe wabyifatamo ute??

    #27776

    Nubwo abantu benshi babikora kenshi batabizi, gupfumbatana kimwe no guhoberana cyane ni ingenzi cyane ku buzima, kuko byongerera cg bikarinda umubiri:

    1. Bigabanya ibyago byo kwandura indwara z’umutima

    2. Byongerera ubwonko ubushobozi bwo kwibuka, bikagabanya kwibagirwa.

    3. Byongera imibanire myiza n’ubwumvikane hagati y’abakundana

    4. Bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije

    5. Bigabanya stress no kwigunga ku buryo bugaragara. Igihe wumva uri wenyine guhobera umuntu mubyumva kimwe bigufasha kumva uruhutse, umerewe neza.

    6. Buriya guhoberana cyane, kimwe no gupfumbatana bituma ubwonko busohora umusemburo witwa oxytocin (soma; ogisitosine), uyu musemburo utuma umubiri umererwa neza ndetse ugatuma wiyumvamo abantu

    7. Kubera umusemburo twavuze ubwonko busohora, guhoberana cyane kimwe no gupfumbatana bigabanya ububabare. Ubutaha niwumva uri kubabara ahantu runaka uzahobere uwo wiyumvamo hejuru y’amasegonda 6 uzatubwira

    Kubafite abo bahobera cg bapfumbata twababwira iki, murusheho.

    #27778

    ===================
    KIST: higa abakobwa batari beza ariko bakunda abagabo kubi bavugwaho no kwifungisha bakoresheje udupira bashyirwa mu mubiri wabo.

    KIE: niyo universite ivugwamo abakobwa batiyubaha namba cyane ko ngo bakorera amafaranga agayitse mukwiyandarika.

    MOUNT KENYA: aho ho higa abakobwa bakize bakunda abastar kubi, no gusohoka.
    ULK: abakobwa baho iyo mukundanye aba ashaka marriage vuba kd ngo bagira customer care.

    NUR: aha ho higa abakobwa bakeye cyane ariko udafite cash nta nyinya bakwereka bavugwaho kuba ari internatinal cyane i Burundi, Tanganyika n’i Kampala bagakunda no gusinda.

    UMUTARA POLYTECNIC: ahaho naho abakobwa baho nibeza , bavugwaho gutega cyane ibugande.

    AUCA MASORO: aha ho udukobwa twaho utwinci ni tugufi, dukunda bière kubi abicumbikira imasoro bo ni ibihomora muri boîte zose za Kigali.

    IPB GICUMBI: abakobwa baho ni babi kandi bariyemera cyane,kubera ukuntu batera akavuyo byahatari bahawe akazina ka M23.

    RTUC: abokobwa baho bazwiho kwambara neza cyane pe, ariko ninameza, ariko mumutwe wapi pe!
    Nabaswa!

    INLAK: higa abakobwa barebare bakunda gusengera zayoni tample, abenci bakomoka gkondo, ariko ndakurahiydm ntamukobwa wa INLAK ugira urukundo, rwarabihishe!

    KICUKIRO COLLEGE: abakobwa baha ntiwabatandukanya nabahungu, gahunda bashyira imbere n’amasomo.

    CBE: abakobwa baho barangwa no kwiga cyane pe, usanga barara biga amanywa n’ijoro kuko iyo utsinzwe utaha! Bakunda ibigabo bikuze, bagakunda kunwya ikivuguto.

    KIGALI UNIVERSITY: yo ntabwo ubushakashatsi burahacengera neza, ariko amakuru dufite nuko
    abakobwa bazahiga nabakobwa bagiye bava muyandi makaminuza baratsinzwe bafite ama supp
    menshi.

    KIM: abakobwa baha barangwaho no kutamenya ururimi, nubwo rwose biga mucyongereza wapi
    wapi, ntacyo bazi, umubaza ikibazo mucyongereza akagusubiza mugifaransa, wamubaza mugifaransa
    ugirango arakizi agahita agusubiza mukinyarwanda.

    INATEK: abakobwa biga inatek ntibatoranya upfa kuba uzi ubwenge mwishuri biba bihagije, ntacyo wakwima.

    IPB: abakobwa baha bakunda aka benzi cyane pe! Kdi bateye nkabakinnyi.
    INES: abakobwa baho barateta cyane, mbese imvugo yabo y’uzuye umuteto pe, ariko bakunda kurya amandazi cyane n ibidiya.

    KHI: abakobwa biga KHI bazwiho kugenda na moto cyane pe, ariko abenci biga baramaze kubasaba (gufata irembo).

    #27780

    Nkuko Twabibeme Reye Kuma Tohoza Twandi Tse Ko Mandela Akunda Kubaha Amakuru Yafashwe Akicwa Twasanze Akiriho Bishe Abandi Biketse Kwa Rimandera Ariko Nawene Aronderwa Cane Imana Imurinde Abobamenja Kandi Yicunge Mbere Turasavye Amashira Hamwe Amukure Ahari Ikindi Harabase Ihonyangwa Ryamasezeranoya Arusha Nibwirizwa Shingiro Bareka Gukora Ngo Onu Canke Ubumwe Bwa Afrika Buzo Dufasha Bamenye Kwamakungu Afasha Uwifashije Kandi Akimuhana Kaza Imvura Ihise Abandi Ngodusenge Imana Izo Dutabara Imana Yaduhaye Ubwenge Tubukoreshe Dukore Dusenge Nayo Iduheza Gire Kuvyo Twakoze Bibwirwa Beshi Bikumva Benevyo Kandi Mwibuke Mubitabo Vyeranda Kono Kubami Ingwano Zahaba Umwamiyi Gize Kagarara Haka Ba Ingwano Agacindwa Kandi Ureka Gusesera Amaraso Igihugu Canke Ukuri Ubunyegeri Bukayanwe Ra Ubusa Mumenye Kotwebwe Kungwano Turi Karuhariwe Iyo Turiko Dutakambira Amakungu Adutwenga Kuza Gutabara Natwe Dutabara Abandi Jewe Nkumurundi Ndakeza Umukuru Wurwanda Kagame Yitangiye Urwanda Raba Aho Ageze Hateye Igomwe.

    #27781

    Quotes of President Mugabe

    1.” Even if God decides to invite all humans in heaven calling them on their phones, there will always be girls who ask: who gave you my number?” 2.” A Pastor is not an example of charity if he puts a password on the wifi of the church.” 3.” We must respect pregnant women because it’s not easy to walk around with proof of having slept with a man.” 4.” If a married man feels attracted to girls from school, he buys a school uniform to his wife and his problem is solved.” 5.” If you want to change the world, do it now when you’re single, because when you’re married, you won’t even be able to change the channels on your tv.”

Viewing 15 posts - 76 through 90 (of 236 total)
Topic tags

You must be logged in to reply to this topic.