Rwanda Forums Rwanda Activism The Rwanda Liberation

1 voice
20 replies
  • Author
    Posts
  • #27572

    The Rwanda criminal regime can be defeated by people power and not political power as politicians work for their interest and not of the people. The people have the capacity to liberate themselves from the chains of oppression. The liberation of Rwanda should not be left or entrusted to the political class but the people.

    12801400_10205282014625110_6911971463096350785_n

    The men and women in uniform should work with the Rwandan populace to liberate their country from politicians. Its very true that politicians will never unite the people-that’s why they have failed to even find unity among different groupings.

    The abuse of power and endless killings of innocent Rwandans by Paul Kagame should be stopped by the people themselves. The endless humiliation and abuse of  Military personnel and their families has become a hobby for Paul Kagame. Its not a rumor, but a fact that Paul Kagame will make sure all senior military officers are killed one by one. Our task at Free Rwanda will be to link the populace with the Men and Women in Uniform.

    rwanda_rwandan_army_combat_uniforms_soldiers_008

    Lazima Tutajekombowa!

    When some of us worked endlessly with fallen comrades(RIP) from 1988-1990 to liberate Rwanda from Habyarimana’s dictatorship, we didn’t anticipate that some Mushenzi called Kagame would become the senior counter revolutionary of our cause to create a united Rwanda with people living in Liberty, Justice and Freedom and not a new sophisticated UNLA(anyanyaa) regime in Rwanda.

    The sacrifice that our brothers and sisters made to liberate Rwanda from the Habyarimana dictatorship, should not be hijacked by Paul Kagame, The Rwanda we dreamed of at the time -were Rwandans live in harmony and the end of exile, has now been turned into a bad nightmare by one mushenzi called Paul Kagame.

    Lazima tutajekombowa!

    #27577

    Dore uburyo Kigali iri gukoresha ngo itwicire mu mahanga:

    Uburyo bugezweho bwo kuroga bukoreshwa na DMI:

    A) Gusiga uburozi ku miryango y’imodoka

    B)Gusiga ku miryango yaho abantu batuye.

    C)Gusuhuzwa n’umuntu afite uburozi mu ntoki akabugusiga n’ibindi.

    Ubu buryo bwibasiye cyane abantu bake biyemeje guhindura ibintu mu Rwanda.

    Mugomba no kwitondera za Cafés muhabwa n’abazungu igihe mutabizeye neza.

    #27578

    Intore zumvako iyo udahuje nazo mu bitekerezo uba ukomoka ku bantu nabo badahuza n’intore zikirengagizako intore zirimo kugabanuka umusubizo kubera ingaruka ubutore bugira ku bukungu.

    Nta torero riyobowe n’intore nshyigikiye.

    Wenda umwana wanjye azarijyamo, nta n’ikintu nzamubwira ariko kubera kwivuguruza , kwinyuramo no guhuzagurika mu ngirwa torero, azibaza ibibazo (philosophie) ubundi nabyisubiza cg akabisubizwa amenye ukuri.

    Abo mwita ibigarasha bari intore. Abacugiraga intore hano kuri izi mbuga bari he?

    Ariko ibaze abantu babwirwa kwica bagakoma mumashyi!! Wababwira uti umwicanyi arabamaze bati uramubeshyera kandi bamuhoze imbere ye abatoza kuniga no kurasa bati YEGO MWIDISHYI!

    #27579

    Umwe mu bayobozi b’ Amerika bakuru yagaragaje impungenge z’uko ibirego u Rwanda ruregwa n’u Burundi byaba bifite agaciro, Intumwa ya Amerika mu bihugu by’ibiyaga bigari, Thomas Pierriello, kuri uyu wa gatatu yatangarije Abasenateri ba Amerika i Washingiton ko hari ibihamya bifatika bishinja u Rwanda gutoza no kwinjiza mu mitwe ya gisirikare  impunzi z’Abarundi bari mu nkambi bitegura guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza w’Uburundi.

    Pierriello ubwe yemeje ko aherutse guhurira n’abana b’Abarundi batatu bari mu gisirikare  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamutangariza ko bose binjiriye mu gisirikare mu gihugu cy’u Rwanda aho bari bari mu nkambi, aba basirikare ngo babwiye Pierriello ko batojwe igisirikare kugirango bazajye kurwana mu Burundi.

    Ibi Pierriello atangaza biriyongera kuri Raporo yashyikirijwe akanama ka LONI  gashinzwe umutekano nayo ishinja u Rwanda kwivanga mu bibazo biri mu gihugu cy’Uburundi.

    Mu kiganiro Pierriello yagejeje ku basenateri b’Amerika yagize ati “hari raporo zizewe z’impunzi z’Abarundi zakuwe mu nkambi mu Rwanda kugirango zijye kurwanirira imitwe yitwaje intwaro irwanya guverinoma y’u Burundi”

    Mu nyandiko Ibtimes dukesha iyi nkuru ivuga ko ziri kuri interineti nk’ubuhamya bwa Pierriello, uyu mugabo akomeza agira ati “Twahamagariye guverinoma y’u Rwanda gukora iperereza kuri izo raporo, gushyiraho imirongo isobanutse igenderwaho n’abasivile b’impunzi bari mu nkambi no kubuza bamwe mu mpunzi bafite imyitwarire itajyanye n’amategeko. Imbaraga zose zo gutoza abarwanyi baba ari abakuru cyangwa n’abana mu nkambi z’impunzi ntibyemewe”
    Kugeza ubu igihugu cy’u Burundi kimaze amezi agera ku icyenda mu mvururu za politiki, zatangiye ubwo Nkurunziza yatangazaga ko yiyemeje kongera kwiyamamariza manda ya gatatu. kuva izo mvururu zatangira abantu barenga ibihumbi 200 bamaze kuvanwa mu byabo naho abarenga 440 bahasiga amagara.

    N’ubwo iyi ntumwa y’Amerika itangaje ibi, iki gihugu ubwacyo cyari cyaratangaje ko kidashyigikiye ibikorwa bya Nkurunziza nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, Amerika yashinje amatora y’i Burundi kuba mu buryo budahwitse no mu gihe mu gihugu hatari umwuka mwiza.

    Mu cyumweru cyashize, ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) nabyo byari byashyize ahagaragara raporo y’inzobere za LONI zigendereye gushakira ibihano igihugu cya DRC aho nazo zagaragaje ko hari abarwanyi 18 basanzwe muri Kivu y’Amajyepfo bakomoka mu Burundi bemeye ko batorejwe mu mashyamba y’u Rwanda, muri abo 18 kandi ngo 6 bari bakiri abana bato.

    Aba barwanyi bavuze ko batojwe ibikorwa bya gisirikare birimo uko bakwirwanaho bakoresheje intwaro nini n’into, gutera gerenade, gutega ibisasu nka mine n’ibindi.

    Amwe mu magambo yagaragaye muri iyi raporo y’inzobere za LONI muri Congo agira ati “Bose babwiye itsinda ry’inzobere ko bakuwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu, bavuga ko bahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi abiri batozwa n’abarimu barimo n’abasilikare b’u Rwanda”
    Aba bose bavuga ko ngo batojwe ku mugambi wo kuzatera igihugu cy’u Burundi bagakura ku butegetsi Nkurunziza.

    Ibirego bishinja u Rwanda gutoza abarwanyi bahungabanya umutekano mu Burundi si ubwa mbere bivuzwe, ibi birego byatangiye kuva mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2015, icyakora ubuyobozi bw’u Rwanda ntibwahwemye kuvuga ko ibi birego ntaho bihuriye n’ ukuri,

    #28415

    Ntago twemerewe kuvuga u Rwanda nabi ngo ni uko Kagame na USA byarwishe.

    Ahubwo twemerewe gutsinsura aba bacancuro!

    Niba hari ibirunga n’ingagi ntitugomba kubihisha ngo ni uko igihugu kiyobowe n’umuntu w’imbwa.

    #28416

    KAGAME NI PRESIDENT W'ABICANYI SI PRESIDENT W'ABANYARWANDA BOSE !!!

    HAl ARIKO MANA YANJYE ABANYARWANDA BARAGOWE. KAYUMBA NYAMWASA NI UMWICANYI NKUKO TUVUGA KAGAME Paul NA BA IBINGIRA. ABANYARWANDA BAKWIRIYE GUKANGUKA MU MPANDE ZOSE BAKARWANYA ABICANYI BABARIMO. TWIFITEMO UBUSHOBOZI BWO KURWANYA FPR NDETSE TUKARWANYA NIBIRYABAREZI BYAYUBATSE. MRND NI INTERAHAMWE ZIMBIGARUKAHO KUKO BYAGIYE BUHERIHERI.

    Twagiramungu ni umwe na Kagame na mpatsibihugu. Twagiramungu ni umwe na Kagame na mpatsibihugu.

    Aya matora sinjya nyaha agaciro kuko nka Kagame batamutoye USA yavuga iti anga kuvaho. Gumaho!

    Ni byo. U Burundi n’akarere ntibyabona amahoro Kagame na M7 bagihari.

    Gusa ikibazo si Kagame, ahubwo M7. Kagame ni umwana ugira ubwoba utinya n’abahanzi underground. Ahubwo M7 we ushobora kuba aziranye na mpatsibihugu kurusha Kagame.

    Ibi byo kurwanya mpatsibihugu nka US rero biroroha cyane kuko ikorera mu mwijima.

    Reba Nkurunziza waryaga voka mu ishyamba ejobundi arataha bamuteye coup d’etat bakayabangira ingata. Ibaze rero we ashatse kubatera. Ntago Kagame barwana. Ahubwo yahaca ajya Uganda noneho Kagame akitaza agatanga inzira ngo batamuhitana noneho iyo ngona yakolonije abagande akayo kagashoboka.

    Gusa Nkurunziza n’ingona ntago azica. Arazireka inzara ikaziyicira ni zo ziba zayiteje.

    #28417

    KUKI ABATUTSI BADASHAKA KUMVA KO KAGAME ATABAKUNDA ?

    Niba wunva ko ibikubiye muri iri sesengura ataribyo, hari ukundi ubyunva, zana ibitekerezo byawe ubisangize abandi baraba basomye ibi mbandikiye.

    iyo wandika cyangwa usesengura, utanga ibitekerezo bishingiye ku bushakashatsi wakoze , cyangwa kubyo wacukumbuye birambuye.
    uyu munsi ndi bwibande ku ngingo benshi muri mwe mutinya kuvuga yerekeye ukuntu Kagame adakunda abatutsi.
    kuki rero nemeza ko Kagame adakunda abatutsi ?
    FP ubwo yateraga yaje yunvikanisha isi yose ko abatutsi barenganye bacyeneye kurenganurwa.
    kandi koko abatutsi benshi bari banze barahagurutse bibumbira hamwe maze ingufu zabo bazishyira inyuma ya FPR ngo ibashe kubacyura.
    mbere yuko imirwano yo gutera urwanda itangira, abatutsi benshi bari barashyize icyizere cyabo kuri Fred Rwigema, ariwe bagize intwari igomba kubacyura iwabo.
    byaje kuzamba bite ? ako kanya intamabara ikimara gutangira Fred Rwigema yahise yicwa, maze kagame yisanga ariwe ugizwe umugaba ugomba kuyobora urugamba.
    icyo gihe abantu bo muri FPR bari baragaragaje urwango cyangwa kutizera Paul Kagame, bahise bakubitwa ninkuba, barumirwa, babura aho bahungira.
    kugira ngo kagame abashe kwemeza ubutegetsi bwe byabaye ngombwa ko arushaho kuba umunyagitugu.
    ubwo abatamwemera bose ahitamo kujya abica, nta rubanza rubaye.
    inkotanyi zikiri mu mashyamba nuko bidakunze kuvugwa Kagame yishe abatutsi benshi ndetse bo mu buyobozi bw’inkotanyi , abana babatutsi bavuye iburundi na za Congo bazaga bitwaje ko bageze mu mashuri bicishijwe udufuni.
    ubu bimeze bite ?
    uko urugamba rwakomezaga gukataza, kagame afatiye ku mateka mabi urwanda rwagiye runyuramo ku ngoma ya cyami ntutsi, kugeza kucyaje kwitwa ukwibohoza kwa Rubanda Revolution yo muri 1959, kagame yafashe umugambi wo kugenda ahindura intambara ya rwanaga iyamoko hagati yabahutu nabatutsi.
    icyo yashakaga kwari ugutangaho abatutsi ibitambo , kugira ngo nihajya hagira umututsi wicwa ahite abishyira ku butegetsi bwabahutu bwariho, bityo amahanga abuvaneho amaboko.
    ibitero byinshi cyangwa bimwe na bimwe FPR yicagamo abatutsi agambiriye ku bigereka ku ngabo z’abahutu, aha navuga nk’igitero cyateye muri mutura aho ingabo za FPR zishe zibishaka abatutsi babagogwe Kagame azi neza ko ubwo bwicanyi bushyirwa kuri leta.
    ni ryali kagame yicisheje abatutsi benshi kandi yabigambiriye ?
    kagame ategura umugambi wo kurasa irya ndege ya Habyarimana , yarazi neza ko bihita bikurikirwa nimvururu hagati yabahutu n’abatutsi, bityo amaraso yabatutsi ari bumeneke uko angana kose bihite bishyirwa kuri leta yariho, maze amahanga ayivaneho amaboko, bityo amaraso yabatutsi aheshe kagame ubutegetsi ni nako byagenze.
    usibye abatutsi kagame yicishije muri genocide, na nyuma yaho imbere mu gihugu kagame yagiye yica abatutsi benshi bo mu nzego zitandukanye abaziza ko batamwemera.
    muribuka imirambo yabatutsi yagiye ijugunywa muri rweru,abenshi ni abatutsi kagame yikizaga.
    kuki hari umubare munini w’abatutsi bagenga bahunga Paul kagame ?
    aha naho uhasanga urugero rukweraka ko Kagame adakunda abatutsi, urebye ukuntu hari abatutsi bafatanyije nawe mu kurwanira FPR, bagatsinda, noneho ubu benshi muri bo bakaba barahunze barasubiye kuba hanze yigihugu cyabo wakwibaza niba koko kagame akunda abatutsi, ni kuki nibura adaha amahoro abo batunva ibintu kimwe nawe aho kubica cyangwa kubaroha mu mahanga?
    tugire icyo tuvuga kuri wa murambo wumwami,
    iyo urya Mwami aza kwitaba imana, ku butegetsi bw’abahutu byari kuvugwa ko ubwo butegetsi bw’abahutu bwamubujije gutaha.
    ariko umwami yitabye imana nyuma yimyaka
    ubutegetsi bwo mu Rwanda buri mu maboko y’abatutsi , ni nabo batutsi bamubujije gutaha mbere yuko yitaba imana, none numurambo we dore uhejejwe ishyanga, ibi byose biza byuzuza cya gitekerezo cyuko kagame adakunda abatutsi.
    turangirize ku basirikare bibyitso baguye imbere mu gihugu :
    ikindi kintu kitajya kivugwa hagati ya 1992 kugeza 1994 ,imbere mu gihugu kagame yari harahujuje umubare munini wabasirikare ba FPR bo mu bwoko bw’abatutsi,
    kagame yari yarunvishije abatutsi bo mu Rwanda ko abatazatanga imisanzu muli FPR ngo azabafata nkabandi banzi bose, kandi muri iyo misanzu harimo gutanga abana babatutsi kujya kunganira inkotanyi kurugamba, abandi bakajya kwitoza nyuma bakagaruka kwivanga imbere mu baturage.
    hari icyari cyariswe Brigande avance zigizwe ninsore nsore zabatutsi zatojwe ibya gisirikare iyo mu mashyamba aho FPR yari ifite ibirindiro, abo bana rero bari barashutswe ko bagomba kugaruka kwivanga nabaturage nibo benshi bishwe muri genocide, bazira imyitozo bari barahawe ni nkotanyi. na nubu rero nta numwe ujya abivugaho, abo bantu bagizwe ibanga nkabo ikibazo cyabo kitemewe kuvugwa.
    aha hose rero iyo ugeretseho ukuntu kagame amaze iminsi ashiza ubwicanyi mu Burundi agira ngo abahutu nabatutsi bo mu Burundi basubiranemo, cyangwa amahano yabaye mu Rwanda ari nayo yisubira iburundi nkuko byagenze mul 1994, usanga Kagame nta mutima wo gukunda abatutsi afite;
    Ahubwo ibyago byabatutsi, amaraso yabatutsi, kagame ayakoresha mu gukomeza ubutegetsi bwe , no kumuheshya inyungu za Politique ba yifuza.
    ingero zuko Kagame adakunda abatutsi ni nyishi ariko zose ntizishobora kwandikwa mu nshamake nkiyi;
    gusa bizwi neza ko umuti utunv kimwe ibintu na kagame agombwa kwicwa kuko ntacyo aba amaze.
    ku myunvire ka Kagame, abatutsi batamwemera cyangwa badahuje inyungu za politique bose bagomba kwicwa hagasigara abo yita ko ari bazima bahuje nawe.

    #28418

    Ibi by’amoko abanyarwanda babikoresha uko babonye. Nanjye reka mbikoreshe mu gutanga message.

    Abatutsi nibatemera gutegekwa n’abahutu bazashira. Abanyamerika nibatemera gutegekwa n’abarusiya ku neza bazashira.

    Njye nta bwoko mvugira mvugira abantu muri rusange.

    Naritegereje nsanga abo mwita abatutsi (abacapitalist) cg se abanyamerika ntibakunda gukora ahubwo kugira ngo babeho baratekinika byakwanga bakarwana.

    Noneho mwita abahutu (abasocialist) n’abarusiya bo barakora nta ngorane ntibakunda n’intambara /ubwicanyi.

    None umuntu arapfira umuntu ngo ni mwene wabo atarebye ibyo akora. Ahubwo napfira uwo ari we wese ukora neza.

    Ese iyo inda nini iba idahari iri vangura riba rihari?

    Aha mwirinde generalisation/gukomatanya njye navuze system si abantu ku giti cyabo.

    #28419

    Abagiye gushyingura Me Toy Nzamwita ngo bari barakaye cyane ngo bahekenya amenyo kubera urupfu rwa mwene wabo wishwe na Kigali. Kuri radio Itahuka kuri uyu wa gatandatu tariki 07/01/2017 bavuze ko abatutsi bavuganye i Kigali ubu umujinya bafitiye ubutegetsi bwa Kagame ngo ni wose. Ese uyu niwe mututsi wa mbere ukomeye wishwe na Kalinga – Nyega y’ubu? Habura iki ngo abantu bamenye ikibazo bafite bafatanye bacyikize aho gukomeza kumva ko hari abo bireba abandi bitabareba?

    #28420

    INAMA URUGAGA RW'ABADEMOKRATE NYARWANDA TUGIRA AMASHYAKA YA OPPOSITION.

    1.Cyimwe mubidindiza ibikorwa bya oppostion ni ukutagira abayoboke bashishikaye mu Rwanda. Nubwo FPR yafunze amayira ya politiki yose, ntishobora kubuza buri munyarwanda kuvugana nundi!! None niba tudashobora gukora kumugaragaro, tubuswa niki gukora mu Bwihisho!!!!

    2. Opposition twese usanga dukoresha uburyo bumwe( kandi tutari ishyaka rimwe). .Urug: Usanga duhera hejuru, aho guhera hasi tuzamuka!!
    Ugashinga ishyaka uyu munsi ejo ngo ugiye kwiyamariza ubuprezida!!! Ninde uzakwamamaza,uzabarura amajwi yawe, uzajya mumuhanda nibayakwiba, …..???
    Turabagira Inama ngo mumanuke muhere munzego zibanze, niyo FPR yabakumira ntimutsinde amatora, byibuze mukaba opposition mu Kagali, umurenge, akarere +abadepite nka 2!!!

    3. Mushyire munzego zubuyobozi bwamashyaka urubyiruko. Bitwaye iki RNC, FDU, FDLR,…..prezida wayo ari inkumi cg Umusore bimyaka 25, Abasaza mukabaguma hafi?? Mwibukeko abanyarwanda 70% ari urubyiruko!!!

    ABAGIYE INAMA IMANA IRABASANGA!!

    #28421

    Naho igisirikare cyose cy’u Burundi cyava kuri Nkurunziza kikiyunga ku bakoloni na Kagame, ubu ntibigishoboka ko Nkurunziza yatsindwa/yavaho.

    Kuko hatsinda ukuri si amafaranga. Amafaranga si agaciro. Ahagarariye agaciro. Agaciro ni aho aturuka.

    Kimwe na none n’uko naho Kagame abasirikare bose bamushyigikira nta cyo bizatanga kubera ikinyoma. Dore abanyarwanda abamariye mu gisirikare. Bakurikiye iki? Amafaranga. Bazayabona bose uko bangana?

    Iyo baza kuba barajyanywemo no kurinda igihugu atari ukukiba cyakoze bari kuyabona.

    Niba mu Rwanda hari umusirikare barimo ideni ibyo mvuze bifite ishingiro.

    Niba mukora coup d’etat uwo muyiteye adahari akagaruka atarwanye mukiruka ni uko mukorera mu mwijima n’ikinyoma,

    kuvuga ngo Niyombare azasubira mu Burundi byaba ari ukwiyahura ntiwatsinda rubanda.

    Kuvuga ngo Lowassa azahirika Magufuli ni inzozi.

    Kuvuga ngo igihararumbo nka Obama kizatera Putin na byo ni ukwiyahura. Ntawakwica rubanda ngo arurangize. Cyakoze rwo, kubaho k’udutsiko ni impuhwe za rwo.

    #28422

    Ntago FPR ihagarariye abatutsi bose, ntago MRND ihagarariye abahutu bose, FPR ihagarariye capitalism, MRND socialism.

    Ushobora gushyigikira socialism uri umututsi, undi agashyigikira capitalism ari umuhutu ikanamucengera.

    Kuba mvuze MRND utakibona, ni uko mbona hari abantu benshi bahuza na yo mu bitekerezo nubwo batabizi.

    Kuba mvuze FPR mu mwanya w’andi mashyaka ni uko ari yo ibyumva cyane ibi byo kurwana n’abaturage.

    #28423

    FPR yagira programme politikari nire se kandi mayo unea jo yivugira ko atari ishyaka eta politiki!Ivuga ko ari “umuryango”, ko ari “umutwe”.Ni umutwe w’iterabwoba/criminal organization w’abacancuro bakorera ba mpatsibihugu.Igishishikaje FPR ni ugusahura u Rwanda n’akarere no kwica abantu.

    #28424

    HARI IBINTU NIBAZA NKATANGAZWA NABYO; ABAYOBORA AMASHYAKA YIYISE AYA OPOZISIYO BAHURIZA KURI PHYLOSOPHY YUKO NGO FPR IZAVAHO NTA MARASO AMENETSE MUGIHE IRIHO IYAMENA BURI MUNSI. MU ISESENGURA NAKOZE NAJE GUSANGA IYO PHYLOSOPHY YABO ISHINGIYE KUKUBA ARI ABANYABWOBA NO KWIKUNDA KUBERA BO BIZE AMASHULI MENSHI BAKABA BADASHOBORA GUTANGIZA URUGAMBA RWO KURWANYA FPR KUMUGARAGARO, BITYO BAKABA BATEGEREJE YUKO BA BATURAGE BA NYARUCARI NGO IGIHE KIMWE BAZABYUKIRA MU MIHANDA BAJYE KWAMAGANA PaulKAGAME NA FPR YE HANYUMA AHUNGANE NAYO, BO BEGURE AMADIPLOME YABO BAZE GUTEGEKA ABO BATURAGE BAZABA BIKOREYE IMPINDUKA. IYO NTEKEREJE KURI IBI RERO NSANGA RWOSE IGIHUGU CYACU CYUGARIJWE ARI NAYO MPAMVU UBONA ABANTU NKA Dr MURWANASHYAKA NA MBARUSHIMANA BAFUNGIWE MU BUDAGE BYARANGIYE UKO NTIHABE HARI NUMWE MURI ABO BANYAPOLITIKE WAKUMVA ABWIRA ITANGAZAMAKURU YUKO BARIYA BAGABO BARIHO BAGERAGEZA GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWABO N’UBWABANDI MU GIHUGU. ISHYAKA RYA POLITIKI MURI OPOZISIYO MBONA RIKWIRIYE GUHABWA AGACIRO, NI IRIFITE UMUTWE W’INGABO URI ACTIVE NAHO IBIGAMBO BYO GUHORA MURI NAHOZE NDI …..MINISTIRI W’INTEBE, NARI AMBASSADEUR, NARI UMUSIRIKARE, NARI IKI NIKI IBYO NI IBYO WAHOZE URIBYO UYU MUNSI TWEREKE ICYO URI CYONTABWO DUKENEYE KUMENYA ICYO WIFUZA KUBA CYO KUKO TWARANGIJE KUMENYA YUKO MWESE MWIFUZA KUBA PEREZIDA W’U RWANDA ARI NAYO MPAMVU MUHEJEJE ABANYARWANDA BOSE MU RUNGABANGABO. UBU NIHAGIRA UMUSORE WIKORA AGATANGIZA INTAMBARA YO KURWANYA FPR ABO BANYAMASHYAKA BAZIKORA BATANGIRE KUMURWANYA UBWABO. MBESE NI UMUVUMO UKOMEJE KUVOGERA IMYUMVIRE YACU CG NITWE UBWACU DUKOMEJE KWIHEZA MU BWIGUNGE?

    #28425

    Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti zu Rwanda,

    Turabasuhuje: Nimugire AMAHORO.

    Murwego rwo kubasaba gushyigikira Itangiswa ry’ URUGAGA RW’ABADEMOKRATE NYARWANDA, twishimiye kubagezaho ibikurikira:

    1. UMUDEMOKRATE NI MUNTU KI, ARANGWA NIKI???

    1,1: UMUNYAKURI:
    Yirinda Ibinyoma, Gukwiza ibihuha, Guhwihwisa, amatiku, Munyangire, Demagogies, ubutiriganya, Kubeshya no kubeshyera abandi, kuniganwa ijambo no kwiharira ijambo kandi agashyigikira ukuri kwa Bagenzi be.

    1.2: INTWARI.
    Ntakangwa nimitego iyo ariyo yose yo kumuca intege, ntarangwa n’ubwoba, ahorana kwihangana niyo yazira ukuri kwe cyangwa ubusa, kandi agahora yiteguye gutera inkunga cyangwa gutabara bagenzi be haba mubyiza cyangwa mungorane!!
    Yitangira abandi atizigamye, atajuyaje, atijujuta, kandi nta ndonke kugiti cye aharanira.

    1.3.UMUNYAMURAVA.
    Akorana ibakwe, ubwitonzi, ubushake n’Ubushishozi imirimo ashinswe cyangwa yishinze, ntiyinuba, ntasiganya abandi cyangwa ngo abavunishe,abatererane. Yirinda ubunebwe, ubuswa no gukorera kujisho.
    Ahora kandi aharanira kujyambere!!
    Haba mubikorwa cyangwa mu bitekerezo,Yirinda guhubuka, kuzarira cyangwa gukora amakosa atamugwiririye.
    Akorera kuri gahunda.

    1.4.UMUNYAMAHORO N’URUKUNDO.
    Aho ari hose arangwa no gutanga Amahoro no kuyaharanira.
    Yamaganira kure icyahungabanya ubuzima bwa muntu ndetse nibidukikije ,cyane cyane intambara y’Amasasu n’ibiza byateguwe cyangwa bitewe nuburangare.
    Ntiyiyenza, Ntarwana, Ntatukana, Ntashoza Urugomo, Ntagambana, Ntabika inzika, Ntahora, Ntashotorana, Ntiyica, Ntazimura, Ntateranya, Ntacura imigambi mibisha, Ntiyiba, Ntiyikubira, nibindi bibi nkibi, ahubwo burigihe arangwa n’akanyamuneza n’urukundo!!

    1.5.UMUNYABITEKEREZO.
    Aharanira gucyemura ibibazo hakoreshejwe inzira z’amahoro nk’Ibiganiro, Imishyikirano, Imyigaragambyo cyangwa Amatora.
    Aha agaciro igitekerezo cya buri wese, akajya Inama ndetse n’Impaka zo mwituze cyangwa za ngoturwane, kugeza habonetse umwanzuro wumvikanyweho.
    Ntatsimbarara iyo ingingo ze zidakomeye kandi ntabogama cyangwa ngo ashyigikire ifuti aho ryava hose.
    Ibikorwa, imigambi nibitekerezo bye birangwa nubushishozi!!
    Agerageza kuba Inyangamugayo, Gutanga urugero rwiza, Kubabarira, Kwemera ikosa yakosheje, gusaba imbabazi no kwemera igihano cyukuri iyo bibaye ngombwa.

    1.6. UMUYOBOZI CYANGWA UMUYOBOKE MWIZA:
    Yubaha buri wese, ntavangura narimwe rimurangwaho cyangwa ashyigikira ryaba irishingiye ku Moko, uturere, igitsina, idini, imibereho bwite, inkomoko, ingano, ubukungu, nirindi vangura iryo ariryo ryose.
    Yemera kandi agashyigikira ibyemezo byose bya benshi byafashwe muburyo bwiza bwa kidemokrasi.
    Aharanirako amategeko yagirwamo uruhare nabo areba, haba mukuyashyiraho no mukuyubabiriza, arwanya akarengane ako ariko kose, aharanira ubwisanzure bwaburi wese, gucunga neza ibyarusange, kwiteza imbere no kwitabira ibikorwa rusange hamwe no kwishyiriraho ubuyobozi mwishakiye.
    Arwanya yivuye inyuma ubutegetsi bwigitugu, kunyunyuza no gutsikamira rubanda.
    Iyo ari umuyobozi, abikorana ubwitonzi n’ Ubushishozi, yaba ari mubayorwa aba intangarugero muri byose asabwe.

    ICYITONDERWA:
    Nubwo bwose ariko Umudemokrate wamunyereraho ukagwa, ntabwo ari agafu kimvugwa rimwe, ukoresha icyo ushatse nigihe ubishakiye ngo azicececyera, ahubwo arwanisha iyo mimerere ye kandi agatsinda!!

    NGIBYO BIMWE MUBIRANGA UMUDEMOKRATE WUMURI!!!

    2. ICYIFUZO:

    Wowe ugejejweho iri Tangazo, isuzume, urebeko ibi byavuzwe byose cyangwa ibyinshi muribyo ubyujuje. Urwego waba urimo rwose, ishyaka iryo ariryo ryose cg umuryango, waba uri mu Rwanda cyangwa mu mahanga, waba umucyene cyangwa wishoboye, waba muto cyangwa mukuru;
    Nubona ubyujuje ubwo uraba uri UMUDEMOKRATE, maze WIGARAGAZE, ukoresheje uburyo wabonyemo iri tangazo cyangwa nubundi wakwihitiramo, bityo tubone uko dushyira hamwe ingufu zacu mugushyigikira URUGAGA RW’ABADEMOKRATE NYARWANDA!!!

    MUGIRE AMAHORO.

Viewing 15 posts - 1 through 15 (of 21 total)
Topic tags

You must be logged in to reply to this topic.