Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Twagiramungu Faustin umukwe wa Kayibanda Gregoire

#28534

Twagiramungu Faustin umukwe wa Kayibanda Gregoire

Twagiramungu FaustinTwagiramungu Faustin ntiyabashije kumvikana na Habyarimana


Twagiramungu Faustin umukwe wa Kayibanda Gregoire wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda akaba na perezida fondateur w’ishyaka MDR Parmehutu ishyaka Twagiramungu yabereye umuyoboke n’umuyobozi mu 1991 ubwo ryongeraga kuzuka. Ese uyu mugabo yaba yarapfuye iki na Perezida Habyarimana ndetse n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.

Perezida Habyarimana yagiye ku butegetsi mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi 1973 ahiritse Gregoire Kayibanda wari sebukwe wa Kayibanda. Imyaka igera kuri 21 yari amaze ayoboye u Rwanda byari bigoye kuba yavugirwamo nyuma yo kwica Kayibanda nabi.

Kuva icyo gihe Twagiramungu Faustin yatangiye kugirira inzika Perezida Habyarimana wivuganye sebukwe wari usanzwe ari se muri batisimu wa Habyarimana(Kayibanda).
Byaje guhumira ku mirari ubwo Perezida Habyarimana yafungaga Twagiramungu Faustin. Bamwe bavuga ko Twagiramungu yaba yarazize ko yari afite ibisigisigi bya giparmehutu Habyarimana atarifuzaga ko ivugwa kuko yayitinyaga cyane.

Abandi nanone bavuga ko yaba yarazize ikigo yayoboraga cya STIR bivugwa ko Twagiramungu yaba yaranyereje imitungo yacyo.

Ubwo amashyaka menshi yongeraga kwemererwa gukora mu Rwanda mu 1991,Twagiramungu nawe yahise umuyobozi w’impirimbanyi mu mashyaka yahataga igitutu Habyarimana, kuva mu mwaka w’1993 nawe (Twagiramungu)yagombaga kwicwa.

Mu mwaka w’1993 hari ubwicanyi bwabaye muri Ngenda (Kigali-Ngari), Mutura (Gisenyi) na Kirambo, bamwe mu basirikare ba Habyarimana babusobanuye bavuga ko ari ubwicanyi bukorwa n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, kandi buzaba n’ahandi henshi mu gihugu hatuye Abatutsi benshi.

Mu nkuru yasohotse binyamakuru bitandukanye, ivuga ko Abo basirikare basobanuye ko ubwo bwicanyi n’imvururu byari bigamije kwica amasezerano yo guhagarika imirwano bityo Inkotanyi zari zaratangije urugamba zikananirwa kubyihanganira.

Muri uwo mugambi mubisha abanyapolitiki Twagiramungu Faustin na Gatabazi Félicien n’abandi bagombaga kwicwa. Kandi koko Gatabazi wari umunyamabanga w’ishyaka PSD yarishwe na Twagiramungu akizwa n’Inkotanyi.

Indege ya Habyarimna Juvénal ubwo yari imaze guhanurwa ku wa 6 Mata 1994, abasilikare kabuhariwe b’aba GP n’ Interahamwe, bitangazwa ko bagiye guhiga Twagiramungu Faustin ngo bamuhitane, bamuzizaga ko yatanze Byumba akarwanya n’ubutegetsi bwa Habyarimana akitwa n’icyitso cy’Inkotanyi.

Gusa mu gihe Twagiramungu yahigwaga ngo yicwe Inkotanyi zaramukijije nyuma yo kubohora igihugu zinamuha kuyobora dore ko yabaye Minisitiri w’Intebe ku wa 19 Nyakanga 1994 kugera ku wa 31 Kanama 1995 dore ko byari no mu masezerano yasinywe I Arusha ku itariki ya 4Kanama 1993 hagati ya FPR Inkotanyi n’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Ese Twagiramungu byagenze bite n’Inkotanyi zamukijije?

Ishyaka MDR ryaje kugaragazwa muri raporo y’inteko ishinga amategeko ko rifite ingengabitekerezo ya Jenoside bityo rihita rihagarikwa burundu muri politiki yo mu Rwanda.

Twagiramungu yashatse kugarura MDR ku mbaraga ariko ntibyamuhira ndetse ashaka kuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike ya MDR nabwo biranga ahitamo kwiyamamaza ku giti cye nabwo ntibyamuhira kuko yagize amajwi 3%.

Twagiramungu, ubu ni umwe mu Banyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda, ntajya ashima ibyiza ikorera Abanyarwanda, byose aranenga mu gihe nawe yakoranye nayo igihe gito.

N’ubwo ashaje yakomeje gushimangira ko adashaje mu mutwe, ku buryo yahamyaga kuzagera mu Rwanda uyu mwaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu aho yaba anahanganye n’abakandida barimo na Paul Kagame wa FPR.

Muri Werurwe 2015, aganira na radiyo Isangostar ikorera mu Rwanda nibwo yatangaje ko kuba ashaje bitamwaka uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, ashimangira ko nubwo yakwiyamamaza mu matora ya 2017 agatsindwa, yaba atsinzwe ku bw’impamvu, ko ataba ari ukubera imyaka afite.

Aho yagize ati: “Nshatse kwiyamamaza natsindwa kubera ibitekerezo byange, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibyo ni ibyo abantu baba birirwa baririmba , niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byange biracyari bya bindi”.

Iterambere Twagiramungu anenga, Abanyarwanda benshi bararishima, ni nayo mpamvu baherutse gutora ukuvugururwa kw’imwe mu ngingo yo mu Itegeko Nshinga iha uburenganzira Perezida Kagame bwo kongera kwiyamamaza.

Gusa na none n’ubwo mu mbwirwaruhame ze anenga, aherutse gutangaza ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo yatunguye benshi bigaraga ko nawe atangiye kumva ko Perezida Kagame hari byinshi agejeje ku Banyarwanda ndetse ko akwiye gushyigikirwa aho kurwanywa. Yasabaga abamurwanya (Kagame) kurekera aho.

Yagize ati: “Abantu banga u Rwanda n’umukuru wa rwo kubera “iterambere”, nibabireke ntakamaro. Ahubwo barwanye abayobozi b’abicanyi n’abadashaka demokarasi”. Yabitangaje ku wa 21 Werurwe 2016.

Muri Mutarama uyu mwaka, Twagiramungu yarongeye Ati: “Iki ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n’abakoloni b’Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda) “ aha yashimaga inyubako ya Kigali Convention Center, yubatse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.

Twagiramungu ubu uba mu buhunzi mu Bubiligi yakomeje gushimangira ko naho aba nta mutekano uhagije ahafitiye, dore ko mu 2014, yitangarije ko yarusimbutse.