Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › NJYE ND’UMUKRISTO
NJYE ND’UMUKRISTO
Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri suede. Ubwo yarari
mukigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami
nk’umugore wa gatatu.
Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje
kandi yar’arangije amasomo bigaga icyo gihe. Umwami rero yaje
kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico
n’uburere ntawundi umukwiye atari umwami nyir’igihugu.
Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none
arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi. Inkuru yamugezeho
yicaranye n’ababyeyi bahise bavuza impundu barishima cyane.
Ababaye cyane imbere y’ababyeyi be nibwo yateruye amagambo
y’igitero cyambere abwira kandi atuma k’umwami.
☆★ 1.Njye nd’umukrsto: nzahora ndiwe mubintu byose,ngeze
kugupfa.
Njye nd’umukrsto:Mpora mbihamya nahw’ igihugo cyose
cyanseka.
Njye nd’umukrsto wo mumutima kuk’ubu nsigaye nkunda krsto.
Icyatumy’apfa yazize njyewe
Nabuzwa n’ iki kujya mukunda.
*Ababyeyi be bamuguye nabi cyane batumiza imiryango n’inshuti
zabo ndetse n’ize bamukubitira muri urwo ruhame. Ndetse
bamufatira ibihano bikaze ko atazongera kujya mw’iteraniro
ry’abera na rimwe bifuza kumukura muri ubwo bukrsto.
Nibwo bagiye gutandukana bamusabye kugira icyo avuga imbere
y’iyo mbaga aterura amagambo y’igitero cyakabili ati:
☆★2. Njye nd’umukrsto umv’ubwo buntu
Narakijijwe nkurwa mubyaha.
Njye nd’umukrsto naho naterwa n’ibyago nkaba no kurugamba.
Njye nd’umukrsto nd’umutabazi muntambara ndasana n’ibyaha.
Mfite umugaba n’umwami yesu
Nituba hamwe nzahora nesha.
*Ababyeyi n’izo nshuti n’imiryango bahise bazabiranywa
n’uburakari babonye ko inkoni nibindi byose bitamuhinduye
bamuca murugo ngo ajye kwangara azagwe iyo mubukrsto bwe.
Asohoka munzu n’igitabo cya bibiliya gusa muntoki yateruye
amagambo y’igitero cya gatatu ati:
☆★ 3. Njye nd’umukrsto nd’umwimukira ndakomeje murugendo
rwanjye
Ibyino mwisi ndabihinyuye nsigaye nifuz’ ibyo mw’ijuru.
Njye nd’umukrsto gakondo yacu iri mwijuru kumana yacu.
Ntanzar’ibayo ntanimituho abaho bose baguwe neza.
*Ageze mw’ ijoro mumbeho n’inzara byo hanze aho yari
abundabunze. Nibwo yaririmbye igitero cya kane Ati:
☆★4. Njye nd’umukrsto icyo n’ikintu
Gihumuriz’ umutima wanjye.
Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami yesu.
Njye nd’umukrsto uko ndi kose.
Maze nintumirwa ngiye gupfa
Nzagir’ibyishimo bitavugwa
Nzabona ihirwe,ngeze mw’ijuru.
AMEN!
Gusa amateka avugako atahise apfa ubwo. Kuko yariribye n’ibindi
bice byinshi uko yakomezaga kugeragezwa ariko byubakiye kuri
iryo jambo NDI UMUKRISTO. hari rero uwamwumvise aririmba.
Wamugiriye impuhwe amujyana kumuha icumbi. Nyuma yaje
kwicwa n’uburwayi.
Kandi ababyeyi baje kuba abakrsto bakomeye nyuma y’uko babuze
irengero rye. Imana izamuhoza amarira mubwami bwayo.