Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › NI UMUSORE WABAZAGA WE ATI
NI UMUSORE WABAZAGA WE ATI
IYI NKURU NAHOZE NYISOMA MU GITABO CY’ICYONGEREZA ARIKO NAGERAGEJE KUYISHYIRA MU KINYARWANDA.
PAPA NYIGISHA KU BAGORE
Urashaka nkwigishe iki mwana wanjye ku bagore ? Dore papa wawe ndashaje , mfite ugusobanukirwa gucye , dore wowe umaze gukura , urashaka nkubwire iki , wenda
nkubwire ibi :
1. IBYEREKEYE IRALI RYABO : umugore uwo ari we wese ashobora kukwifuza uretse Mama
wawe !
2. IBYEREKEYE IBIBARIMO : abagore bose berekana urukundo rwabo ku mugaragaro ,
keretse ba bandi bahemukiwe !
3. IBYEREKEYE GUTANDUKANA : umugabo kureka umugore akunda ni nk’intare kureka kurya Inyamaswa yitwa Twiga , naho umugore kureka umugabo byoroshye nk’uko Twiga ikwepa , ihunga intare ishaje !
.
4. IBYEREKEYE IMICO YABO : jya wirinda amagambo avugwa na bose ngo abagore bose ni kimwe , siko bimeze , ariko uzibuke ko nta mugore utari umugore !!
5. IBYEREKEYE UMUKUNZI WA KERA : kwibagirwa umugore wigeze gukunda ni nko kwibuka umuntu utigeze umenya , birakomeye !
6. IBYEREKEYE KURONGORA : birakomeye kumenya umugore mwiza utaramurongora , kuko barishushanya , gusa nubona umugore mwiza uzabaho neza mu byishimo , nurongora umugore mubi uzaba umufilozofe !
7. IBYEREKEYE GUHEMUKIRWA : ni byiza ko witegura ko wahemukirwa , nutabyitegura ushobora kuzica umuntu cg ukiyica. Niwica umuntu , ubuzima bwawe bwose ntuzongera kwishima , niwiyica , abaguhemukiye
bazabaho neza kurusha uko babagaho ukiriho !
8. IBYEREKEYE AMAFARANGA N’URUKUNDO : urukundo rutagira amafaranga rubaho , ariko birakomeye kurubona , gusa iringire Imana !
9. IBYEREKEYE KUBESHYA : biravugwa ngo ukuri kuraryana , ariko nanjye ndakubwiye ngo Ikinyoma
kirica !!
10. KUMENYA ABAGORE : kumenya umugore ntibyoroshye , ntuzahangayike usoma ibitabo byinshi cg se ureba film nyinshi , icyo ugomba kumenya , ni uko ugomba guharanira kuba wowe mwiza , hanyuma nawe uzabona umwiza.