Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › haguye imvura ivanze n’umuyaga
haguye imvura ivanze n’umuyaga
zimwe mu nyubako zasenywe n’ibiza
Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu ijoro ryakeye haguye imvura ivanze n’umuyaga mwinshi ihitana ubuzima bw’umukecuru witwa Felecita Nyirarubona w’imyaka 83, naho undi mukecuru witwa Nyiramisigaro yakomeretse ahita atwarwa mu bitaro nkuko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa imirasire.com
Ibi byabereye mu murenge wa Bugarama aho imvura nyinshi irimo n’umuyaga yaraye isenye amazu 26 mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira uri mu mudugudu wa Gombaniro mu kagari ka Ryankana.
Umukecuru yitwa Felecita Nyirarubona w’imyaka 83 inzu ye yamuguyeho ahasiga ubuzima, undi mukecuru witwa Nyiramisigaro we yakomeretse ahita atwarwa mu bitaro.
Mu nzu 26 zasenyutse 10 zaguye zijya hasi burundu. Ni mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira ugizwe n’ingo 334. Mu mudugudu harimo inzu zubakishije rukarakara kandi zituzuye neza, Umurenge wari ukiri gushaka uko zisanwa zikaba inzu zikomeye kuko ziri mu mudugudu w’ikitegererezo.
Aya makuru y’ibi biza yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusiszi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel nkuko yabitangarije umunyamakuru wa imirasire kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017.
Yagize ati” Nibyo koko imvura nyishi ivanze n’umuyaga yahitanye ubuzima bw’umukecuru witwa Felecita Nyirarubona ufite imyaka 83 ndetse inakomeretsa undi mu kecuru Nyiramisigaro wahise ajyanwa mu bitaro”.
Nsigaye Emmanuel Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ Akarere icyo bugiye gukora ari ugushakira amacumbi abo baturage basenyewe ndetse kubufatanye na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza bahita baha ibikoresho by’ibanze kuko ibyinshi byangirikiye muri iyo mvura.
Aha kandi Emmanuel akaba yavuze ko kubufatanye n’abaturage bazakora umuganda wo kubakira izo ngo zasenyewe n’ibyo biza.
Usibye kandi inzu zangiritse hari ni imyaka yabaturage yari mu mirima yangiritse kubera iyo mvura yari ivanze n’umuyaga mwinshi.
Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize 2016 nanone imvura n’umuyaga mwinshi byasenye inzu ebyiri muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira