Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Abahoze ari abajura
Abahoze ari abajura
Abahoze ari abajura biyitaga abamarine by’umwihariko urubyiruko rusaga 157 bakoraga ibyobikorwa by’urugomo mu mujyi wa Kigali Nyabugogo,nyuma bakaza kubivamo ubu bashyizeho ihuriro ryitwa “Hinduka uhindure abandi” ubu abo bibumbiye muri iryoshyirahamwe bariho barahiga bukware bagenzi babo basigaye muri uwo mwuga ugayitse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye Bizinde Jean Damascene mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo yavuze ko mu mwaka wa 2012 Nyabugogo kari agace k’umutekano muke kubera ibikorwa by’ubujura.
Bamwe mu bakoraga ibi bikorwa bibi ahanini bari biganje mu rubyiruko baje mu Mujyi wa Kigali baraturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu; aho bibwiraga ko mu Mujyi bahabona ubuzima bwiza.
Uru rubyiruko rwarangwaga rero no gushikuza abagore amaterefone, amasakoshi n’ibindi; hanyuma bagahita birukira mu gishanga cya Nyabugogo ku buryo kubakurikirana bitabaga byoroshye”.
Ariko kugeza ubu ako gace karimo umutekano usesuye. Yabivuze mu mwaka wa 2014, inama y’umutekano y’umurenge wa Gatsata yarateranye, maze ifata ingamba zirimo guha imbaraga irondo ry’umwuga, no gufata ingamba zihamye z’aho hantu havugwaga ibikorwa by’ubujura.
Naho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye yavuze kandi ko icyo gihe habayeho igitekerezo cyo guhamagara bamwe mu bakoraga ibyo bikorwa bibi by’ubujura biyitaga “abamarine” ndetse tubagira inama yo kubireka”
Umwe mu basore bahoze muri uwo mutwe wa bamarine waretse ubwo bujura witwa Uwihaye Pierrot ukomoka mu karere ka Rulindo yagize ati:” ubusanzwe harimo ibyiciro byinshi by’ubwo bujura mu mirenge ya Gatsata, Kimisagara na Muhima.
Hari abitwa abakanguzi bafungura imodoka badakoresheje imfunguzo zayo ahubwo bakoresha insinga n’ibindi byuma; harimo kandi abarigisi batwaza abagenzi imizigo hanyuma bakayibiba, abatobora amazu, abambura abantu ibyabo n’ibindi bikorwa bibi”. Yakomeje agira ati:” nyuma twagize amahirwe ubuyobozi buraduhamagara buduhuriza hamwe turabireka, ubu dusigaye tujya aho abandi bari nko mu nama, mu muganda n’ahandi”.
Kubera kugirwa inama no kuba ubuyobozi butuba hafi, iyo duketse ko hari umuntu wibwe, duhita duhamagara abanyamuryango bacu biyemeje kureka ubujura, hanyuma tugafatanya twese tukamenya aho ubujura bwabereye, tugakora urutonde rw’abanze kubireka dukurikije icyiciro cy’ubujura, tukabimenyesha Polisi y’u Rwanda noneho ukekwaho ubwo bujura umwe, babiri, batatu…… bagafatwa kugera tugeze ku mujura wibye ndetse n’ibyibwe tukabigaruza. Natanga ingero; twagaruje telefone igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 360, za mudasobwa 5 n’ibindi mu minsi yashize”.
Niyonzima Jean Damascene ukomoka mu karere ka Nyaruguru, nawe yahoze ari muri ibyo bikorwa bibi by’ubujura. Yagize ati:” nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge birimo arukoro(alcohol), essence, urumogi n’ibindi; twapandaga imodoka, tugakata imifuka, tukambura abagore amaterefone n’amasakosi tukajya mu mazi bakatubura.
Nakomeje muri ubwo buzima bubi ariko ku bw’amahirwe, ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata, na Polisi y’u Rwanda batugiriye inama maze niyemeza kubireka. Nta kintu cyiza nakuyemo uretse gukubitwa, gufungwa, uburwayi, kurara hanze n’ibindi”.
Aba, hamwe na bagenzi babo bahoze bakora ibikorwa by’ubujura bwavuzwe hejuru no gukoresha ibiyobyabwenge, basabye abakiri muri ubwo bujura kubureka bakaza gufatanya kubaka igihugu. Cyakora basabye ko inzego z’ibanze ko zakomeza kubaba hafi zigakomeza kubagira inama no kubafasha mu mishinga yo kwiteza imbere bazigejejeho irimo kububakira ikinamba cyo koza imodoka, ikibuga cyo kubumbiramo amatafari ya sima yo kubakisha n’ibindi.
Naho Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga yavuze ko uru rubyiruko rwaretse ibi bikorwa bibi by’ubujura kubera ibiganiro bagiye bahabwa byabasabaga kureka ibyo bikorwa bibi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga
Yakomeje avuga ko kuba Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze zarakomeje kubegera no kubagira inama,byatanze umusaruro ugaragara kuko ubwabo batanga umusanzu wo kwerekana abagikora ubujura bityo bagafatwa n’ibyibwe bikagaruzwa.
ACP Rutikanga yahamagariye abagikora ubujura kubureka bakibumbira mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere kuko inzego zitandukanye ziteguye kubafasha, ariko aburira abanze kureka ubwo bujura ko Polisi y’u Rwanda izabafata, kugira ngo bagarurwe mu murongo mwiza.