Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28072

N’ubwo ababyeyi batabyitaho, guhindura umukozi bihungabanya umwana mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Umukozi urera umwana uko yaba ameze kose n’impamvu yaba itumye agenda, asiga impinduka nini mu buzima bw’umwana.

Urubuga rwa interineti rwatanze inama y’uburyo umubyeyi yabigenza kugira ngo gutandukana k’umwana n’umukozi wamureraga kutamugiraho ingaruka mbi.

Ku bana batoya, impinduka zose zihindura ibyari bisanzwe ziramuhungabanya. Inshuro nyinshi bigaragarira mu kurira mu buryo budasanzwe, hari abavuga ko barwaye, hari abanga kuva mu rugo niba biga, hari abanga ko umukozi mushya abakoraho, cyangwa se bakagira amahane.

Kugira ngo ibyo bitabaho cyangwa se bibeho ku rugero rwo hasi, hari ingamba ababyeyi bafata kugira ngo bafashe abana babo.

Sobanurira umwana uko ibintu bimeze

Mu gihe ugiye kwirukana umukozi cyangwa se atashye ku zindi mpamvu atazagaruka, ni byiza kubanza kubimenyesha abana yareraga. Babwire igituma agiye, ubabwize ukuri, kandi ubaganirize ugamije ko bakumva.

Valerie Pijoulat, umuganga mu mitekerereze n’imyitwarire yabwiye Doctissimo.fr ko n’umwana utaramenya kuvuga, cyangwa se uruhinja ruba rugomba gusobanurirwa mbere y’uko umukozi agenda, ko kandi abo bana mu bigero byabo byose baba bafite ubushobozi bwo kubyumva.

Mu gihe uri gusobanurira umwana, koresha amagambo yoroshye, umusubiriremo, hanyuma ugerageze kumukuriraho impungenge afite umubwira ko uri gushaka undi mukozi mwiza kurusha uwari uhari, ko kandi azamushimisha.

Florence Maillot na we w’umuganga mu mitekerereze n’imyitwarire ku bana avuga ko nta ngaruka mbi ziba ku mwana mu gihe umubyeyi abanje kuganiriza umwana ku igenda ry’uwamureraga.

Ngo mbere y’imyaka itatu, umwana ahora yumva ko ibibaye byose ari amakosa, bityo ni byiza kubwira umwana ko kuba uwamureraga agiye nta ruhare abifitemo.

Gusezera ku mukozi

Nk’uko Florence Millot yabitangarije Doctissimo.fr, ni ngombwa gutuma umwana asezera ku mukozi kandi mu buryo bwateguwe. Umubyeyi ashobora gutegura umusangiro woroheje, impano ntoya, cyangwa se ikindi kintu gitandukanye n’ibisanzwe, kikaba hagati y’umukozi n’umwana.

Ngo haba hagomba kubaho gusezeranaho mu buryo bworoheje, bakabwirana ukuntu bakundana, ko babayeho ibihe byiza bari kumwe, ko kandi ari ngombwa ko batandukana. Muri icyo gihe, ababyeyi bagomba kujya ku ruhande, kandi bigategurwa mbere y’iminsi mike ngo umukozi agende.

Gukomeza umubano n’umukozi ugiye

Mu gihe umwana yubatse umubano ukomeye n’umukozi umurera, na myuma yo kugenda kabone n’iyo wakora ibyavuzwe haruguru byose agakomeza kugubwa nabi, ntuzareke kumuhamagara ngo umumuhe bavugane.

Gukomezanya umubano kandi ntibyakagombye kugarukira ku guhamagara gusa, rimwe na rimwe umwana yajya kumusura igihe gito, cyangwa se wa mu kozi akaza kugira ngo umwana abone ko akiri mu buzima bwe

Ubusanzwe, ingaruka z’impinduka ku mwana ziterwa n’uko uwamureraga yagiye ntizirenza ibyumweru bitatu. Abana bafite ubushobozi bwo kumenyera vuba, ababyeyi basabwa gusa kubaha icyizere.

Gusa niba kugubwa nabi bikomeje bikarenza ukwezi (guhindura imyitwarire, kunyara ku buriri, kurira…), umubyeyi agomba kugenzura niba umukozi mushya amwitaho akanamwitwaraho neza.