Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Amakuru agera ku Ibiyagabigari.rw aravuga ko Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, kugeza ubu atorohewe nyuma yo kwirukana uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho.
Minisitiri w’intebe Murekezi ashinjwa na Binagwaho ubwumvikane buke, ari ho ahera avuga ko ari cyo yirukaniwe muri guverinoma.
Umufasha wa Perezida Kagame aravugwa muri iki kibazo, aho ashaka ko Agnes Binagwaho agarurwa muri guverinoma cyangwa Minisitiri w’intebe akirukanwa.
Imizi y’ikibazo
Ubwo inama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) yabaga, imodoka y’abasiviri yakatanye umurongo w’imodoka zari ziherekeje umwe mu banyacyubahiro wari witabiriye inama, bituma abari muri iyo modoka bahita batabwa muri yombi.
Mu batawe muri yombi bagafungirwa kuri burigade ya Remera, harimo na musaza w’uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho.
Amakuru yizewe avuga ko dosiye y’aba bagabo bagera kuri babiri yahawe ACP Theos Badege umuyobozi wa CID ngo ayikurikirane.
Binagwaho yabanje kugerageza kubafunguza biranga ariko nyuma abwira ACP Badege ko perezida Kagame yavuze ko yafungura abo bagabo, bagahita bafungurwa.
Nyuma yo gufungurwa, amakuru dukesha abakozi bo mu biro bya polisi, avuga ko umuyobozi wa polisi y’u Rwanda IGP E. Gasana yahise abwira Minisitiri w’intebe ko ACP Badege yafunguye abashatse guhungabanya umutekano w’abanyacyubahiro ubwo bari mu muhanda bagenda.
Abakozi bo mu biro bya Minisitiri w’intebe batubwiye ko Minisitiri Anastase Murekezi yihutiye kubaza perezida Kagame ko ari we watanze amabwiriza yo gufungura abagabo babiri barimo na musaza wa Binagwaho, umukuru w’igihugu akavuga ko yabeshyewe.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ntiyorohewe.
PM Murekezi yagishije inama perezida Kagame, amubwira ko yirukana Agnes Binagwaho muri guverinoma.
Minisitiri w’intebe Murekezi mu ruhuri rw’ibibazo.
Icyakurikiyeho nuko ACP Theos Badege, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo n’uwayoboraga sitasiyo ya polisi ya Remera bahise batabwa muri yombi, bakurikiranyweho gukingira ikibaba musaza wa Binagwaho.
Ibibazo by’aba bapolisi bafunze, kugeza ubu birimo gukurikiranwa n’urwego rushinzwe imyitwarire muri polisi y’igihugu.
Amakuru duhabwa n’abantu bari hafi y’Umufasha wa perezida Jeannette Kagame, avuga ko yahise yitambika muri iki kibazo, agategeka ko Agnes Binagwaho yasubizwa muri guverinoma.
Bamwe mu bakozi bo muri Minisiteri y’ubuzima, batubwiye ko Binagwaho yakunze kujya avuga ko kwirukanwa kwe muri guverinoma kwatewe n’ubwumvikane buke buri hagati ye na Minisitiri w’intebe. Ababizi bahamya ko aba bombi basanzwe badacana uwaka.
Kugeza ubu ikiriho nuko umufasha wa perezida Kagame asaba ko Agnes Binagwaho yasubizwa muri Guverinoma cyangwa Minisitiri w’intebe akirukanwa.
Kubera ibi bibazo bigaragara, amakuru duhabwa na bamwe mu nzego zo hejuru avuga ko ari yo mpamvu hataraboneka uyobora Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kubanza gukemura ikibazo kiri hagati ya Binagwaho na Murekezi, dore ko Binagwaho ari we ushinja Murekezi kumwirukana mu maherere bishingiye ku bwumvikane buke.
Ku rundi ruhande ariko, amabwiriza yo kwirukana Agnes Binagwaho muri guverinoma, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi.