Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27983

Ntabwo abicanyi bo mu karere k’ibiyaga bigali baba barasanze abagaturiye bicika bigatuma bakomeza kwicana?
~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~

Abicanyi bati iyo tugiye kubarasa batega agatuza, twazana agafuni bagatega umutwe, twazana umugozi w’akandoyi bati amaboko n’amaguru ngaya, twazana inkota bagatega amajosi.

Abicanyi bati iyo tubakanze barakangika ugasanga umwana aneka nyina naho umubyeyi aneka umwana we.

Abicanyi bati iyo tubateranyije baregura bakarwana hagati yabo, baranekana bakatugezaho ibyo barimo bakora.

Abicanyi bati iyo dushatse kwica umuhutu tumutuma undi muhutu basangira, iyo dushatse umututsi tumutuma undi mututsi basangira.

Abicanyi bati tuzabica tubategeye ku nda zabo n’irari ry’ubutegetsi bamwe bafite. Tuzinjira amashyaka bibumbiyemo tuyashwanyaguze, tuzaha amafaranga bamwe baneke amashyaka babamo batugezeho amakuru yo kuyasenya. Tuzateza akaduruvayo twizeza imyanya bamwe.

Abicanyi bati tuzashinga amashyaka ya nyirarureshwa hanze adufasha kurwanya opposition nyayo. Tuzakorera media utu dushyaka twacu amahanga agirengo nibo bahagarariye abari ku ngoyi. Nibirimba tuzanashyikirana ariko twimire opposition nyayo.

Abicanyi bati igihe bazaba buzuye urwikekwe ntibazahuriza hamwe, tuzabona uburyo twica abayobozi babo.

Ubwicanyi bumaze gutegurwa bumeze nkubwabaye mu myaka ya 1996-2000.
~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~
Niki gituma abanyarwanda bamwe barangazwa n’amatora nkaho bakwize uburyo birinda ubu bwicanyi bwarangije gutegurwa?

Kuki abanyarwanda bakomeje kumva ko umuzungu azabibagiramo kandi mbere yarahagarikiye ubwicanyi? Ese ni ubunebwe bubibatera bakibagirwa agaciro k’ubuzima bwabo?

Kuki ingamba zitafatwa zo kuneka abicanyi maze bagakubitwa izakabwana kugirango bacike ku ngeso mbi?

Kuki hataba ingabo zigera kuri miliyoni mu karere zo gusekura, zikarimarima abicanyi banze kuva ku izima bakomeje kugarika ingogo mu karere? Ese abasore n’inkumi barabuze ngo umwanzi bamucucume?

Kuki hataba ineka ryo ku rwego rwo hejuru rikurikirana abicanyi bose n’abagambanyi ibintu baba barimo? Ibi byaburizamo imigambi mitindi baba bategura kandi byakwihutisha urugamba.

BURYA SI BUNO, MUREKE DUHAGURUKIRE RIMWE MAZE TWIGISHE ISOMO RIKOMEYE ABA BICANYI NA BAMPATSIBIHUGU BABARI INYUMA.

IMANA IRI KU RUHANDE RWACU, TUZATSINDA URUGAMBA. NI IGIHE ABICANYI BAGIYE KUGIRWA AMATEKA MU KARERE K’IBIYAGA BIGALI.