Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27843

Muri iri joro ryakeye ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, abagizi ba nabi bataramenyekana batwitse urutoki rw’ umuturage nkuko bitangazwa n’ababonye aya mahano.

Melanie Mugabekazi yabwiye ibiyagabigari ko umuturanyi wabo witwa Leonard kugeza ubu tutaramenya andi mazina ye, ko ari we watwikiwe urutoki.

Akomeza avuga ko ibi byabereye mu mudugudu wa Kanyinya, akagali ka Taba, mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo.

Kugeza ubu abari inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ntibaramenyekana, tukaba dukomeje kugerageza kuvugana n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba.