Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Abaturage bo mudugudu wa Kinkware, mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba bakatwa amafaranga bagenerwa muri gahunda y’ubudehe, amafaranga abayobozi b’umudugudu bita ‘umusaya wa Mudugudu’.
Ababangamiwe cyane n’iki kibazo ni abo mu mudugudu wa Kinkware, akagari ka Bikara.Ubuyobozi bw’umurenge bwo buratangaza ko iki kibazo bukizi kandi bugiye kugikurikirana.
Aba baturage bavuga ko ngo bagendaga basinyishwa n’uwahoze ari Umukuru w’umudugu wa Kinkware Singirankabo, maze buri wese akagenda amukuraho amafaranga ibihumbi 10.
Mukaneza Marie Jeannette, yagize ati:“Abayobozi bamwe bajijisha bagenzi babo babakuriye, nk’ubu ndi umuntu utishoboye urabona inzu igiye kungwaho, ariko kubona Perezida wa Repubulika ashyiraho gahunda y’ubudehe abayobozi bakayirira.
Ariko noneho twarumiwe aho na Mudugudu asigaye akwibwirira imbonankubone ngo muhe ‘umusaya’, kuko adahembwa”.
Mukaneza ni umwe mu baturage batishoboye bakaswe amafaranga adasobanukiwe (Foto Ngaboyabahizi P)
Uyu mugore akomeza avuga ko yasinyiye amafaranga ibihumbi 26, bakamuha 16.
Yagize ati: “Nibura se nibampe ayo 16 bayandekere barongeye bakuraho 2 ubwo nsigarana 14000, na bwo banzaniramo akagurube kadafatika, rwose uyu musaya wa Mudugudu ubuyobozi bukwiye kuwuhagurukira kandi ni hafi ya hose muri aka karere.
Umukene agiye kuzapfa, njye mbabajwe no kuba barampaye ingurube imwe idafashije bakaba barambwiye ko nzishyura izigera kuri 3”.
Uyu muturage kimwe na bagenzi be baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko umuturage utemeye gutanga uyu musaya wa Mudugudu ahita akurwa ku rutonde rw’abagenerwa amafaranga y’ubudehe, agasimbuzwa ushoboye kuyantanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, Munyamahoro Alexis, yemeza ko iki kibazo cyamaze kugera ku buyobozi bw’umurenge, ubu bakaba baratangiye kugikurikirana.
Yagize ati:“Ni byo koko iki kibazo twaracyumvise, aho ngo uwahoze ari umukuru w’umudugu wa Kinkware yaba yarakoze amakosa yo gusinyisha abaturage amafaranga ariko akaza kujya abaha make, ibi rero tugiye kubikemura mu nama rusange y’uyu mudugudu nidusanga ahamwa n’icyaha ndetse na komite ye azabihanirwa”.
Muri uyu mudugudu wa Kinkware ngo mu mafaranga y’ubudehe ibihumbi 600 yari agenewe iyi gahunda ngo haguzwemo ingurube zigera kuri 12.
Bikaba kandi bivugwa ko hari abari k’urutonde rw’abayahawe ariko batabizi, bakaza kubyumvana abandi, ndetse aba bakaba bagaragara no k’urutonde rw’abazihawe, ubu rubitswe n’ubuyobozi bw’umudugu wa Kinkware.