Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27745

Umunsi umwe umwana w’umuhungu yumvaga amaze gukura bihagije atagishaka gufasha nyina
mu murimo yo muraho maze afata icyemezo asanga nyina mu gikoni arimo ateka amafunguro yabo ya nimugoroba, nuko amuzanira agapapuro yari amaze iminsi yandikaho ibintu arakamuha. Nyina yihanagura intoki aragafata atangira kugasoma, asanga handitseho ibi bikurikira:

~Gutema ubwatsi bwa jaride: 5,000Rwf
~Kwikoropera icyumba iki cyumweru: 1,000Rwf
~Kuntuma kukugurira ibyo ushaka mw’iduka: 5,000Rwf
~Kurera murumuna wanjye muto igihe uba wagiye guhaha: 25,000Rwf
~Gutwara imyanda: 10,000Rwf
~Kubona amanota meza mw’ishuri: 5,000Rwf
~Gutunganya imbuga: 10,000Rwf
BYOSE HAMWE(TOTAL): 61,000RWF

Nuko amaze kubisoma yitegereza umuhungu we cyane, umuhungu amurebye abona ibitekerezo bimubanye byinshi nk’umuntu uri kwibuka byinshi. Nuko wa mugore afata ikaramu ahindukiza rwa rupapuro nawe atangira
kwandika inyuma ku rundi ruhande. Arandika ati:
.
~Ku mezi icyenda nagutwise mu nda yanjye: 0RWF
~Ku majoro yose naraye ntasinziriye kugirango wishime uri muto: 0RWf
~Igihe cyose namaze nkusengera ngo hatagira ikikubabaza: 0RWF
~Ku bihe byose bigoye, n’amarira wanteye mu myaka ishize yose: 0RWF
~Ku majoro yose nararaga nkuhangayikiye nibaza uko uzabaho mu myaka izaza: 0RWF
~Ku bipupe, ibiryo, imyenda, ndetse no kugupfuna buri gihe: 0RWF.
.
Mwana wanjye ibyo byose ubiteranije ikiguzi cy’urukundo rwanjye kuri wowe ni: TOTAL: 0RWF!!!!!!!
Umwana amaze gusoma ibyo byose nyina yari yanditse, amarira amwuzura mu maso, nuko yitegereza nyina ati:
“Mama, NDAGUKUNDA.” Nuko afata ikaramu arongera yandika hahandi yari yanditse mbere,
yandikaho ati “BYOSE BYARISHYUWE NEZA!”

Abantu benshi ntibamenya agaciro k’ababyeyi babo kugeza babaye ababyeyi ubwabo. Jya uba
umuntu utanga, ntukabe umuntu usaba cg wishyuza, cyane cyane ku babyeyi bawe. Hari
byinshi twatanga bifite agaciro kanini cyane kurusha amafaranga, ICYUBAHIRO, buri gihe ujye wubaha ababyeyi bawe kuko urukundo rwinshi baguha, baruguha nta kiguzi.