Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27731

Ndi umusore w’imyaka 27 ,namenyanye n’umukobwa duhuriye kuri phone tukajya tuganira akajwi ke keza kakandyohera numva ndamukunze ariko ntamuzi, twarakomeje anyoherereza amafoto nanjye mwoherereza ayanjye hagati yacu urukundo rwo kuri phone rurakomera pe!

Twapanze igihe cyo kubonana kigera nari mfite gahunda yo kuva mu Rwanda byabaye nk’ibintunguye ngenda ntamubwiye nashoboraga kunyura iwabo arko mbona byakwangiza byinshi mpitamo kutahanyura.
Hagataho we yaranyiteguye uwo munsi nagiye nibwo nari bugere iwabo,namuhamagaye mu masaha akuze mubwirako ntakije kubwa gahunda nagize itunguranye kubyakira byaramugoye ahita akuraho phone
kumusobanurira ntibyankundira.
Naragiye mara amezi atandatu tutavugana, ntazi amakuru ye nawe atazi ayanjye,ubu maze imyaka ibiri n’igice hanze ariko twaje kongera kuvugana kuri social media nkanyuzamo nkanamuhamagara akambwira ko akinkunda kandi ko antegereje.
Ikibazo mfite sinteganya kugaruka mu Rwanda vuba, namubwira kunsanga akambwirako
bitamushobokera kdi ko ntagomba kumuhemukira kuko akinkunda,kdi nanjye numva yaranze kumvamo arko aho ndi inkumi ziba zimereye nabi ikindi kdi ndakuze nkeneye kubaka. Ndibaza ese nifatire abo turi kumwe nkongera nkibaza ese nahemukira umuntu wanyizeye atanzi? Nkongera nkibaza ese umukobwa w’uburanga nkubwo afite abereye aho ntawundi musore afite? Kuko pe ni mwiza noherejeyo umusore w’inshuti yanjye aramushima kdi azi umukobwa nkunda ibyo aba yujuje. Nkeneye inama zanyu.Murakoze!”