Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27664

kwahishuwe Igitabo cyasohowe na Editions La Pagaie ISBN : 9782916380179 Ikiguzi : 20€ / 25$ Éditions La Pagaie http://www.rwandatheque.comhttp://www.rwandatheque.com/UKURI-KWAHISHUWE Igitabo “RWANDA : UKURI KWAHISHUWE” cyanditswe na Hassan Ngeze. Kije gikurikira ikindi giherutse gusohoka cyitwa “Rwanda – Igicumbi cy’ikinyoma”. Igitabo “RWANDA : UKURI KWAHISHUWE” cyubakiyek’ubushakashatsi ndenga-mipaka bugamije ukuri. Nkuko Hassan Ngeze abyivugira, “igitekerezo nyamukuru, ni ukudahera mu mateka mabi, ahubwo tugahaguruka duharanira ubwitange bubereye inyabutatu, abatwa, abahutu n’abatutsi.” Ibyanditse muri iki gitabo byose abifitiye gihamya, akaba ari nayo mpamvu gishimishije, kibohora imitima, kandi gitera inkunga mu gukomeza gukunda no gukorera u Rwanda. Ahereye ku mateka ya kera, Ngeze Hassan ashyira ahagaragara ibibazo byaranze ubutegetsi, n’ibituma bidahinduka kandi ku ngoma zose.

Agakomeza avuga ati: “Ni igihe cyo guhuza ibyo dushoboye byiza byose ngo twiyubake, twisane aho twakomeretse, tubwirane ukuri duhereye ku byabaye ntaho tubogamiye, ntawe duhutaje, kandi twubaka igihugu cyacu, u Rwanda, umurage twiherewe na Gihanga, igihugu kirangwa n’uburanga. Igitabo mugiye gusoma cyanditswe muri iki gitekerezo, duhuriyeho, kandi kizabera umurage barumuna bacu, abana bacu, ubuvivi n’ubuvivure, imyaka amagana, mwese mubere u Rwanda. Abantu bavugwa mu gitabo, hari benshi bakiriho, abandi bitabye Imana. Niba muri politiki haragaragaye ikinyoma cyamunze ubutegetsi bikatugeza aho muzi, hiyongereyeho uruhare rwa ba Mpatsibihugu rutibagiranye. Nta kintu kiza nko gusobanukirwa impamvu z’amagorwa igihugu cyacu cyanyuzemo, hakaboneka ababidusobanurira ku mugaragaro. Umusanzu w’umwanditsi n’umusanzu w’umusomyi w’iki gitabo nibyo bizubaka u Rwanda rwo gahoraho.Muryoherwe n’ukuri