Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27656

«Ndashimira perezida Kagame watugendereye mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 54. Uyu ni umunsi mukuru w’ubwigenge mu Rwanda none perezida yaje hano i Dar Es Salaam kwerekana ubwigenge bushya mu gihugu cyacu» Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli.

Aya ni amagambo yaraye avuzwe na Perezida Magufuli ubwo yakiraga mu biro bye Kagame bivugwa ko ari perezida w’u Rwanda ariko ibyo asigaye akora byerekana ko arimo kurushaho guha ingufu abamurwanya baba abari imbere mu gihugu kimwe n’abakorera mu mahanga.

Nyir’urugo yagiye kubunga ku munsi w’urubanza rukomeye iwe

Ijambo urubanza mu Kinyarwanda cyacu cy’umwimerere ntabwo bisobanura kujya mu rukiko kuburana. Oya ahubwo risobanura umunsi mukuru, ibirori mu rugo, mu muryango ndetse no mu gihugu. Italiki 01 Nyakanga guhera mu 1962, Paul Kagame yabyanga, yabyemera, ni umunsi mukuru w’Ubwigenge bw’u Rwanda igihugu cyacu.

Ubusanzwe iyo mu rugo rw’umuntu runaka hari bube ibirori(urubazna), umugabo, umugore n’abana bose baregerana bagakora akanama gato kandi kadatinda maze nyir’urugo akabwira abana bose ati:”Basha, mumenye uyu munsi ntihagire ujya kubunga kuko dufite imirimo myinshi”. Ubwo abana bahita barita mu gutwi bakaba hafi kugira ngo ubwo se na nyina bari bugire icyo bakenera ko bakibahereza bitabe bwangu.

Nyir’urugo agomba kuba ari mu rugo rwe kandi agakurikiranira hafi uko umunsi mukuru ugenda kugira ngo hato hatavuka ikibazo kandi zitukwamwo-nkuru(nyir’urugo nyine). Kuri Kagame n’umugore we bo siko babyumva ahubwo bafata indege bakigira gutembera mu mahanga nayo atabemera kubera imyitwarire yabo idasobanutse.

Kuba Kagame n’agatsiko ke ka FPR nabwo gato cyane (kuko abo muri FPR bose batabyumva batyo), batemera ubwigenge bw’u Rwanda ntacyo bidutwaye cyane kuko u Rwanda rudashobora kuzongera kwigenga bundi bushya. Icyo ubu dutegereje gusa ni uko FPR na Kagame uyirangaje imbere bava ku butegetsi ubundi abaturage b’u Rwanda twese n’iyonka tukisuka mu mihanda tukajya ku bibuga tukongera kwizihiza uwa mbere Nyakanga.

Mu rwego rwo kwereka abanyarwanda ko rwose 01 Nyakanga ntacyo imubwiye na gito ndetse ko n’abaharaniye ubwigenge baruhiye ubusa, Paul Kagame yifatiye indege ajya i Dar Es Salaam ngo yaba yari agiye gufungura imurikagurisha ry’abacuruzi bahuriye muri Tanzaniya.

Ku munsi w’ubwigenge bw’igihugu cye, Perezida Kagame yaje hano kutwereka ubwigenge bushya

Kugenda bitera kubona, naho kuramba bigatera kumva byinshi. Kuva nabaho sindabona umuntu uzi ubwenge nk’ubwa Perezida Dr.Magufuli. Uyu muzehe ukuze cyane ariko akaba yaranize amashuri akayaheregeta kuko afite DOKITORA MU UBUTABIRE (CHEMISTRY) biraboneka ko atandukanye cyane na Paul Kagame utararangije n’ayisumbuye nayo yo mu Bugande ari hasi cyane y’uburezi butangwa mu Rwanda.

Perezida Magufuli akibona Kagame ageze iwe yamubwiye ko amushimira ngo kuko yagendereye Tanzaniya mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 54. Yamubwiye(yamwibukije) ko uyu ari umunsi mukuru w’ubwigenge mu Rwanda ariko ko yagiye kubasura ngo kugira ngo yereke abatanzaniya ubwigenge bushya.

Ubwigenge bushya ntabubaho. Perezida Magufuli mu gukoresha iyi nyito”Ubwigenge bushya” Ni nk’aho yari abuze uko acyamura Kagame uta urugo ku munsi w’ibirori akaba ari aho atagombaga kuba. Niko kumubwira mu cyayenge ko yagiye kubunga ku munsi w’urubanza mu rugo rwe kandi bitari bikwiye.

Birababaje kandi biteye agahinda kubona perezida w’igihugu atemera ubwigenge bwacyo kandi aribwo akesha kuba yitwa perezida wa Repubulika. Paul Kagame akwiye kwibuka ko n’ubwo yibye amajwi kandi kwiba anmajwi bikaba ari umuco we kuko abanyarwadna batamukunda ahanini kubera imico ye mibi cyae, ariko nibura n’iyo nyito yo kuba abaturage baramutoye ubu akaba ari perezida byakomotse ku bwigenge.

UDAHEMUKA Eric