Rwanda Forums Rwanda Today The Rwanda Revolution Reply To: The Rwanda Revolution

#146

Amakuru yageze kuri Free Rwanda muri iki gitondo, tugitohoza aravuga ko Maj Gen Richard Rutatina, yaba yafashwe agiye gutoraka muri iri joro rya cyeye.

Maj Gen Richard Rutatina yari amaze igihe afungiye iwe kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ( Feb 9,2016 ), ubwo yari amaze kwirukanwa igitaraganya ku buyobozi bw’Ishami rya gisirikare rishinzwe iperereza J2. ( DMI ), iyi ikaba yari ku nshuro ya kabiri yirukanwa kuri uyu mwanya kuko ubwambere akurwa kuri uyu umwanya ukomeye mu gisilikare nabwo yahise atabwa muri yombi akekwaho ubucuruzi bwambukiranya imipaka yakoreraga muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nyuma aza kubabarirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame umugaba w’ikirenga wa RDF.

Biravugwa kandi ko afite imitungo itari mike mu gihugu cya Uganda irimo naza Geste House asangiye na mushiki we Rosette Kayumba umugore wa Kayumba Nyamwasa, sibyo gusa kuko no mu Rwanda Rutatina ahafite amahoteri n’amazu akodeshwa meshi, akaba numwe mubari barigwijeho ibikigi mu Ntara y’Umutara, ibyo byose bikaba bigaragara ko atari kubona umwanya wo gufatanya ubucuruzi nakazi nka kariya yari ashizwe gakomeye mu ngabo z’igihugu.