Rwanda Forums Rwanda Today The Rwanda Revolution Reply To: The Rwanda Revolution

#144

Mu kinyarwanda baca umugani ugira uti : « akamasa kazaca inka kazivukamo»! Uyu mugani uragaragaza neza ko amaherezo inkotanyi zizamarana zigapfa nk’udushwiriri kubera kugira ubuyobozi bubi bw’agatsiko gashingiye k’umuntu umwe uhora uribwaribwa no kwica abantu ! Nyuma y’uko hishwe abasore benshi barindaga Kagame bagahambirwa mu bigunira bakoherezwa mu kiyaga cya Rweru, abasigaye nabo bari kuraswa ku manywa yihangu bakavuga ko batewe na FDLR !

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 5 Gicurasi 2016 ahagana saa moya n’igice, mu karere ka Musanze umurenge wa Busogo (Ruhengeri), umupolisi witwa AIP Richard Kabandize, yarashe umupolisi umukuriye CIP Jean Bosco Mugabo aramwica hanyuma akomeretsa mu buryo budakomeye mugenzi Sgt Bigirabagabo Gilbert ; amakuru agera kuri « veritasinfo » yemeza ko AIP Richard Kabandize yahise yirukira mu cyumba cy’ububiko bw’intwaro kiri kuri iyo station ya Polisi arifungirana ariko abandi ba polisi bakaba bahise bahabwa amabwiriza avuye hejuru ko bagomba guhita bica uwo mupolisi ntacyo avuze ; akaba ariko byagenze kuko uwo mupolisi AIP Richard Kabandize yahise yicwa.

Uyu mupolisi AIP Richard Kabandize ashobora gukurikirwa n’abandi bapolisi bashobora kwicwa cyangwa bakanyerezwa kugira ngo amakuru bazi yo kuri ubu bwicanyi atajya ahagaragara ! Amakuru agera kuri « veritasinfo » avuye mu bapolisi banyuranye yemeza ko umugambi wo kwica umuyobozi wa station ya polisi CIP Jean Bosco Mugabo yapanzwe n’inzego za polisi zo mu rwego rwo hejuru, uyu muyobozi wa polisi akaba yagombaga kwicwa ari n’ijoro bityo bikitirirwa ko yaguye mu gitero cyagabwe na FDLR ; ariko uyu mupolisi AIP Richard wahawe ubutumwa bwo kwica umukuriye akaba yaramushakishije n’ijoro ngo amurase akamubura bigatuma akora ikosa ryo kumurasa mu gitondo abantu bose babibona bikamuviramo nawe kwicwa! Iyi gahunda yo kwica uyu mu polisi mukuru CIP Jean Bosco Mugabo ihishe umugambi mubisha wo kwikiza abapolisi bamwe na bamwe n’abayobozi b’abasivili ndetse n’abaturage bo mu karere ka Musanze iyo station irimo bakekwaho gushyigikira FDLR !

Uretse aba bapolisi bicanye ku manywa yihangu ; kuwa kabiri taliki ya 26 Mata 2016 saa munani z’amanywa, umusilikare w’inkotanyi wari witwaje imbunda yo mu bwoko bwa SMG, yinjiye mu Murenge wa Ntyazo (Butare) afite umugambi wo kwivugana uwitwa Munyaneza Wellars, yamurasheho amasasu aramuhusha, abaturage batabaza abasilikare, kuko hari ku manywa yihangu kandi bose bakaba batari bazi ubutumwa uwo musilikare yahawe bahise bamwica! Mu nkotanyi iyo uhushije uwo bagutumyeho cyangwa ukaba ushobora kugaragaza uwagutumye bahita bakwica utavuze, anketi zigafata ubusa! Ni muri ubwo buryo inkotanyi zagiye zihabwa ubutumwa bwo kwica abanyepolitiki nazo zahitaga zicwa zitavuze uwazitumye ! Nyuma y’icyumweru uwo musilikare yishwe nibwo Brig. Gén. Jean Jack Mupenzi uhagarariye ingabo z’inkotanyi muri ako karerere yakoresheje inama yo kubeshya abaturage ko umuntu wishwe wari witwaje imbunda ari umusilikare wa FDLR !

Amakuru menshi « veritasinfo » itarabonera gihamya aremeza ko mu karere k’u Bugesera naho hari abasilikare ndetse n’abayobozi baho bacyekwaho kuba bakorana n’abarundi kuburyo maneko za Kgama ziri gutegura igitero cy’ikinamico kizagabwa ku gisilikare cy’inkotanyi bari mu Bugesera, ahasigaye abaturage n’abasilikare bose bari kurutonde rwo gukekwaho gukorana cyangwa kumvikana n’abarundi bakicirwa muri icyo gitero abarokotse bagatabwa muri yombi cyangwa bakanyerezwa ! Ibi bikorwa byose bigaragaza: n’ubwoba,kwishishanya, urwicyekwe, imishahara isumbana cyane, biri mu byamunze igisilikare n’igipolisi bya Paul Kagame kuburyo izo nzego zishobora kwisenya nk’ubufindo