Rwanda Forums Rwanda Today The Rwanda Revolution Reply To: The Rwanda Revolution

#142

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, mu Mujyi wa Kigali hatangijwe ku mugaragaro gahunda yiswe SMART KIGALI, aho imodoka zirenga 400 zishyirwagamo ikoranabuhanga rya interineti mu rwego rwo gufasha abagenzi igihe bari mu ngendo mu mujyi wa Kigali gukoresha interneti. Gusa muri iki gihe abagenzi binubira iyi serivisi bavuga ko idakora ariko ubuyobozi bwa kampani yatanze iyi connection muri izo modoka bukaba bugaragaza ko ibi bikwiye kubazwa abashoferi n’abakonvayeri.

Nubwo hashize amezi arenga abiri iyi konegisiyo (connection) itangijwe ku mugaragararo mu mujyi wa Kigali, abagenzi bavuga ko ari baringa kuko iyo bagerageje kuyikoresha iyo bari muri izo modoka basanga idakora.

Mu gushaka kumenya icyo kampani yatanze iyi connection ivuga kuri ibi bibazo, Makuruki.rw yaganiriye n’ ubuyobozi bwa kampani Ollen Rwanda Network (ORN) yatanze iyi connection buyitangariza uko babona iki kibazo n’ icyo bateganya kugikoraho.

Umuyobozi mukuru wa kampani ORN, Han-Sung Yoon yavuze ko kuba hari ibibazo bya connection ya 4G yashyizwe mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali biterwa n’uburangare bw’ abashoferi n’aba Konvayeri (Convoyeurs) bo muri izo modoka.

Yagize ati: “Ibibazo bya connection yo mu modoka abagenzi bajye babibaza ba convoyeurs n’ abashoferi, mu modoka twashyizemo utwuma dutanga connection, abashoferi n’ aba convoyeurs ntibita kuri utwo twuma bigatuma twagirika bya hato na hato, iyo tugize ibibazo ntibatubwira ngo tudusane bigatuma abagenzi badahabwa servisi bagenewe”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu bavuga ko iyi connection idakora hashobora kuba harimo abatazi uburyo bashobora kwinjira (login in) ngo bayikoreshe, akavuga ko bagiye korohereza abagenzi mu kumenya uburyo iyi connection ikoreshwa.

Yagize ati: “Birashoboka ko hari abatazi uburyo iyi connection ikoreshwa bitewe n’uko bisaba kwiyandikisha mbere y’ uko utangira kuyikoresha, tugiye gukora udupapuro tugaragaza uko ikoreshwa tudushyire ku byapa imodoka zihagararaho kugira ngo abagenzi bamenye uko bakoresha iyi connection”

Abashoferi baravugwaho uburangare butuma abagenzi bishyurira connection badakoresha, mu gihe nabo bavuga ko buri kwezi batanga amafaranga ibihumbi 135 nyamara bagahora bashwana n’abagenzi bapfa iyi connection bavuga ko idakora.

Kampani ORN yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kugeza ku banyarwanda connection yihuta kurusha izindi,4G, mu mwaka wa 2014. Kuri ubu iyi connection imaze kugezwa mu turere 27 muri 30 tugize u Rwanda, ariko bikaba biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2017 iyi connection izaba iboneka mu gihugu hose.