Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Rwanda Revolution › Reply To: The Rwanda Revolution
Imodoka zahagaze ndetse n’abambuka barinze guhekwa mu mugongo
Imvura idasanzwe yatangiye kugwa mu rukerera rwo kuri iki cyumweru mu karere ka Gakenke, mu ntara y’amajyaruguru, yahitanye abarenga 30, abatari bake barakomereka ndetse ibitari bike bikaba byagirijwe n’iyi mvura birimo umuhanda munini Musanze-Kigali watengukiyemo inkangu mu gice cy’ahitwa Buranga ku buryo byatumye utari gukoreshwa n’ibinyabiziga byari bisanzwe biwukoresha mu ngendo za buri munsi.
Iyi nkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri aka karere kuva mu masaha ya saa cyenda z’igitongo ikaba ari bwo igihita muri aya masaha.
Nkuko amakuru aturuka muri aka karere abivuga, aravuga ko iyi mvura yibasiye cyane imirenge ya Gakenke, Mugunga ndetse na Mataba yose yo muri aka karere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatangaje ko mu murengw wa Gakenke abantu 16 ari bo bahitanywe n’iyi mvura,icyenda ni abo mu Murenge wa Mataba, mu murenge wa Mugunga hapfuye umuntu umwe, muri Coko abagera kuri babiri nibo bitabye Imana, Minazi ho hapfuye batatu ndetse no muri Muyongwe hakaba hapfuye abantu batatu.
Uretse aba bitabye Imana kandi abagera kuri 19 bakomeretse bakaba bahise bajyanwa kwa muganga.
Iyi mvura kandi yahitanye ibintu bitari bike birimo amatungo agera kuri 20 ndetse n’umuhanda munini Musanze- Kigali watengukiyemo inkangu kuburyo byatumye uyu muhanda uba ufunzwe by’agateganyo.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, wabwiye Makuruki.rw ko uyu muhanda watengukiyemo inkangu bigatuma kugeza ubu utari gukoreshwa nkuko bisanzwe.
IP Gasasira kandi yatubwiye ko abakora ingendo zerekeza mu mujyi wa Kigali bashoboye bari guca mu karere ka Muhanga, mu gihe uyu muhanda ugifunze kugira ngo ubanze ukorwe neza.
Imvura nyinshi ikunda kwibasira cyane uduce tw’intara y’amajyaruguru, aho mu ijoro ryo ku itariki 18 Mata 2016, imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Musanze isenya amazu 37 ndetse inahitana amatungo magufi.