Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today UTUZI TWA MUNYUZA. INSIGAMIGANI NYARWANDA

#28332

UTUZI TWA MUNYUZA. INSIGAMIGANI NYARWANDA

Kuva kera mu Rwanda rwo hambere, hagiye haba insigamigani zagiye zivuka kubera amateka mabi cyangwa meza yabaga yabaye ku bantu basanzwe, abatware ndetse n’Abami. Nyuma y’imyaka myinshi nta Nsigamugani nshya ibayeho, abanyarwanda ubu bamaze kubona indi yitwa “UTUZI TWA MUNYUZA”. Iyi nsigamigani ikaba iva ku bikorwa bibi bisa n’iby’URUTARE RWA KAMEGERI. Twibukiranije Kamegeri yari umutware ku ngoma ya Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura ( Uyu mwami yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Ibyo byatumyebamuhimba igisingizo bamwita “Rugabishabirenge”.

Akaba yari azwiho no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiye umuntu). Uyu Kamegeri yatwikiwe kuri uru rutare nyuma y’aho asabiye ko abari bagize nabi barujugunywa ho rumaze gucanirwa. Urwo rutare ruherereye mu karere ka Ruhango. Iyi nsigamugani nshya rero “UTUZI TWA MUNYUZA” yaturutse k’Umugaragu MUNYUZA DANI utunganya Uburozi bwica akanabuha abatavuga rumwe na Shebuja Utegeka u Rwanda kuva muri 1994 KAGAME KA RUTAGAMBWA, Umwana w’Umwega w’Umwakagara, akaba n’umwishywa w’Umugabekazi KANJOGERA (Nawe wasize amateka akomeye mu bugome, dore ko yagize uruhare rukomeye guhirika Ingoma Nyiginya, ndetse uretse n’abaturage yishe, yanageze aho ategeka ko bavanamo amaso Umutware KAYIJUKA ngo kuko yari amubonye yiyuhagira yambaye ubusa).

Kubera iyi nsigamigani rero, ubu abantu benshi bakaba basigaye bikangana kubera UBUROZI butangwa mu byo kunywa cyangwa kurya (UTUZI TWA MUNYUZA) bwamaze gukwirakwira hose, dore ko bwatangiwe guhera mu ntambara Inkotanyi zarwanaga n’Inzirabwoba yo mu 1990. “Utuzi twa Munyuza” tukaba tumaze kubaka amateka mu Rwanda aho tumaze guhabwa benshi bagapfa baduhawe n’abitwaga inshuti za hafi baba batumwe ku gahato; ubundi bikitwa ko bazize umwijima cyangwa udutsi two mu mutwe twacitse; mu ngero nke cyane dore abantu “Utuzi twa Munyuza” tumaze guhitana: Inkotanyi cyane nka KAYITARE INTARE BATINYA, NDUGUTEYE KALISOLISO, NGOGA, RWEGO JYEMUSI, DUSAIDI, BAHUNDE, INYUMBA, BAGABE, BIHOZAGARA… Abanyemari nka MAKUZA, BYEMAYIRE… Abihayimana nka KAREKEZI, MUSADA… ndetse “Utuzi twa Munyuza” tukaba twarananditse amateka mu Kwivugana abanyarwanda bari mu mahanga cyane cyane abari Inkotanyi bamaze kwitandukanya n’amafuti y’ubuyobozi bwazo, twavugamo nka: KIMENYI, RUZIBIZA…

Abagaragu b’Umwakagara Kagame aribo DAN MUNYUZA ndetse na JACK NZIZA bakaba bamaze rero kwandika amateka akomeye muri ibyo bikorwa by’urukozasoni bica abo bava inda imwe kugira ngo bakomeze gushimisha Intore Izirusha Intambwe! Ntitwarangiza tutihanganishije Imiryango imaze kubura abayo twavuze n’abo tutavuze kubera “Utuzi twa Munyuza”, tunaburira abanyarwanda n’inshuti zabo ko bagomba kwitondera ubu bugizi bwa nabi, bumaze kwandika amateka mabi mu gihugu cyacu. Turasaba kandi INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO, ikuriwe na Bwana VUNINGOMA, ko bazicara bakandikisha iyi Nsigamugani nshya (UTUZI TWA MUNYUZA) mu rwego rwo kwagura no gusigasira Ubuvanganzo n’Umuco by’abanyarwanda. Umushyikirano wari Mwiza twawishimiye ariko mureke tuvuge ukuri nyako naho ubundi iyi Nsigamugani iraturangiza, inarangize igihugu cyacu dukunda!!