Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today UMUTIMA W’UMUGORE Episode 2

#28104

UMUTIMA W’UMUGORE Episode 2

Nyuma yo kwandika ibaruwa asezera kukazi arataha agera murugo bimugaragaraho ko yahindutse, umugore we (aline) yari ahagaze kumuryango asa n’uwarambiwe urugo agisohoka mumdoka aline ahita aramubwira :”mbe mugabo mwiza byakugendekeye bite ko wababaye?” Fiston: “hm byanyobeye, yankuru yabaye impamo campany igiye kwimuka” Aline: “nizere ko wabahakaniye ibyo kujyana nabo, niyo nanjye baba barampa akazi ni ukuri sinajya kuba muri congo”

Fiston: “nabahakaniye ariko ndi kwicuza icyatumye nandika nsezera ubu c kweri tuzabaho gute?”

Aline: “chr wivuga gutyo niyo wabura akandi kazi ayo mpembwa arahagije yatubeshyaho, kdi damian bro wanjye ndabizi arabigufashamo urahita ubona akazi hariya abereye umuyobozi”

Fiston :”reka winsetsa urumva c barirukana abakozi kugira nkunde mbone akazi”

Aline: “ndabizi ariko harimo imyanya, aherutse kumbaza niba wakwemera guhindura akazi ngo bakeneye aba engineer bo gukora ibijyanye na networking kdi nibyo wize, reka tumuhamagare ahubwo numve uko ambwira” ahita amuhamagara amubwira ukuntu byagenze, Damian amusubiza ko igihe cyo gutanga amabaruwa asaba akazi gisa naho cyarangiye ariko anababwira ko mugitondo yapfa kuyizana kuko aribyo akoramo ko azakora ibishoboka akayishira muyandi kwa jeux.

Aline ahita abwira fiston:

“humura chr only God know our destiny, muri uku kwezi kwa buki tuzihangana ujye ufata amasaha make ujye mubyo gushaka akazi, kuva ufite experience nizeye ko kutazarangira utarakabona” Fiston: “yup ntakundi gusa bro wawe ari helpful byahatari, iyo atahaba c n’aka ndetse sinzi uko mba narakabonye” Aline: “gusa bigiye kutuzambiriza, sinatekerezaga ko muri iyi minsi twagira ibibazo bigeze aha”

Fiston: “arega ibintu buri gìhe ntibigenda uko uba wabyifuje”

Aline: “let’s move on, nari ngiye kwicwa n’irungu chr” fiston: “hm ujya unshimisha iyo uri kwiteteshwa mubibazo”

Aline: “ibyo bibazo c twabivugaho kugeza ryari?” ahita amusimbukira batangira gukina biyibagiza ibyo bibazo basomana basangira twose, nyuma yo gufata ibyasasita bajya muri douche nk’umugore n’umugabo bahakinira pokopoko, barangije bajya muburiri barasinzira. Nimugoroba bakangutse aline ajya gutegura ibyanimugoroba mugihe fiston yahise ajya muri salon atangira kwandika amalettre n’amaCV asaba akazi. Nyuma yo kurya bareba udufilm romantic iryo joro ntakidasanzwe cyabaye uretse iby’abagore n’abagabo. Mugitondo fiston aritegura byose, amaze gufata breakfast asezera kumugore we arangije yinjira mumodoka afata urugendo. **** munzira agenda arimo yumva uturirimbo twa celine dion, trafic ziza kumuhagarika, zimusaba ibyangombwa arabibaha bariherera akanya akajya yumva bavugana “ngo nuriya ariko” undi “reba neza niba praque batuabwiye ari ziriya” nyuma y’akanya baganira fiston byamucanze, baba baragarutse barakaye umwe ahita aramubwira :”sohoka mumodoka vuba”

fiston:”bigenze bite? Hari amakosa nakoze c?”

polisi: “ntabwo ndi kujya impaka nawe sohoka kdi umanitse amaboko”

fiston arasohoka atangira kumusaka hose, undi nawe ahita atangira gusaka mumodoka ati:”afande ntakintu ndi kubona” undi:”jya gusaka n’inyuma muri boot” ajyayo bagiye kumva bumva ariyamiriye ati:”afande agafuka kose?” ahita akazana imbere ati:”dore yari atwaye agafuka kuzuye urumogi inyuma” fiston ati:”urumogi? Njye ntakintu nari mfite inyuma rwose” afande: “ushatse kuvuga ko ari twe tubishizemo c? Eh ibyo urabyiregura ugeze kuri police”

ahita atangira kumwambika amapingu…..