Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Paul Kagame ukuntu ateye, ni umuntu, w’umwirasi, wiyemera, ukoresha iterabwoba.
Paul Kagame ukuntu ateye, ni umuntu, w’umwirasi, wiyemera, ukoresha iterabwoba.
Iyo ibibazo by’urugo birushije uburemere iby’igihugu, amaraso y’inzirakarengane arahamenekera .
Mbese P.Kagame azasubirana n’uwo bari barashakanye Jeannette Nyiramungi Kagame ?
Ndabizi benshi muri mwe, muri bwibaze impanvu Mwalimu noneho yemeye gukora isesengura ku bibazo birebana n’urugo rwa Kagame, mu gihe Mwalimu yari yaravuze ko ibyo bibazo bitagombye gushyirwa ku murongo w’ibibazo ubu abanyarwanda bahanganye nabyo.
Abantu barenze kure igihumbi (1000…..) banyandikiye bansaba gusesengura kiriya kibazo.
Nibyo koko nari narahunze kuriya kibazo, kubera ukuntu njye ubusanzwe nkunze gushyigikira Jeannette Kagame mu bikorwa bye byose by’amajyambere akorera abana babakobwa.
Ibi mbihera ko njye Mwalimu, nawe tuziranye mbere yuko anacyeka ko azamenyana na Paul kagame.
Njye namenyanye ne Jeannette kagame guhera muri 1983 kugeza 1989.
Namenyanye na Jeannette bivuye kuri se umubyara umusaza witwa Murefu, nakundaga cyane nawe akankundira ukuntu namuganiriraga ibya Politique y’u Rwanda n’uburundi.
Hagati ya 1983 kugeza 1989 jeannette yabaga mu Rwanda iremera cyangwa Ibujumbura ahitwa mu Ngagara.
Mu rwanda yaratuye ahitwa iremera, kuko ariho ise umubyara yari yarakodesheje inzu yo kubamo, iyo nzu akaba yari iyuwitwa Paul Bisengimana, wigeze kuba Bourgemestre wa Komine Gikoro, uyu Paul Bisengimana akaba yarafunzwe nurukiko mpuzamahanga rwa Arusha.
Umusaza Murefu, izindi mpunzi z’abatutsi zabaga mu Burundi nti zamukundaga kuko bacyekaga ko yari icyitso cya cy’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Bamushinjaga ko akora akazi ko kuneka abatutsi bo hanze maze agashyira ubutegetsi bwa Habyarimana amakuru, kandi koko byaribyo, niko byari bimeze.
Niyo mpanvu yanemerewe gutaha mu Rwanda, ndetse agahabwa icyubahiro cyo gukodesha hotel yitwa Eden Garden yari iruhande rw’ iduka rya Trafipro T-2000.
Nyiri iyo hotel akaba yitwa Matayo Ngirumpatse nawe wafunzwe n’urukiko mpuzamahanga.
Njye rero namanje kumenyana na Murefu, ariwe Ubyara Jeannette Nyiramongi, noneho uko nakomezaga kujya gusura murefu, iwe, iremera aho yaratuye, kimwe no kuri hotel ye, bituma ndushaho kumenyana n’umukobwa we Jeannette Kagame.
Jeannette yaritodaga cyane, umukobwa uvuga amagambo macye cyane, mbese uko njye namubonye, uko namumenye, yari intanga rugero rwose.
Ubwitonzi bwe bwahitaga bugaragara, buherekejwe no kuvuga macye.
Byanatumye, iyo najyaga iburundi, ibujumbura muli weekend zanjye, byanze bikunze najyaga mu Ngagara, kuba namusuhuza, mbere yuko nkomereza kubyabaga byanzinduye.
Reka twigarukire ku byatuinduye :
Ubwo umutwe w’inkotanyi wari umuze gushingwa, umaze kwiyemeza kuzatera u Rwanda, nibwo abatutsi bakomeye bagiriye inama Paul Kagame ko agomba guhita arongora, kuko we na Rwigema nibo bari kumurongo wabagombaga kuyobora urugamba rwo gutaba mu gihugu cyabo.
Fred Rwigema, nawe ufite umugore witwa Jeannette Rwigema niwe wakoze akazi gakomeye ko kubera Paul kagame umuranga.
Nibwo Fred Rwigema asabye mugore we , kurangira Kagame umukobwa mwiza kandi ukwiye w’umunyarwandakazi, ukomoka mu mpunzi z’iburundi, kugira ngo bamushyingire Paul kagame.
Nibwo Jeannette Rwigema ahise arangira Paul kagame mucuti we witwa Jeannette Nyiramongi .
Aba ba Jeannette bombi, bari inshuti magara, barakuranye, bariganye, babanye mu Ngagara , kandi basangiye ibyiza byinshi, ndetse babababazwa n’ibibazo by’ubuhunzi kimwe kuvuka no gukurira mu bihugu ababyeyi bahungiyemo.
Hagati yo kumenyana kwa Paul kagame na Jeannette no kurongora byarihuse cyane kuko nta na mezi atandatu 6 byamaze, maze ubukwe buhita butaha.
Jeannette Nyiramongi yabwiye ise umubyara, ko yabonye fiance kandi ko yemeye gushyingirwa, nibwo umusaza bamubwiye ko uzarongora umukobwa we ari umututsi w’impunzi ushinzwe iperereza mu ngabo za Museveni, kandi uzaba mu buyobozi bukuru bwabasirikare bazatera u Rwanda .
Ibyo rero bituma Murefu, yisanga agomba guhita ava mu Rwanda kubera umutekano we, kuko atashoboraga ku haguma mu gihe inkotanyi zirimo umukwe we zateye u Rwanda.
Mu guhunga, cyangwa gutoroka rero, nta muntu n’umwe wo mu Rwanda Murefu yasezeyeho kandi birunvikana, ahubwo yagiye atanarishye inzu yabagamo, kugeza uyu munsi Paul Bisengimana ntiyigeze ahabwa amafranga yubukode bwinzu ye.
Bimeze bite kwa Paul kagame ?
Mu maze iminsi mukurikira ibibazo by’urugo biri hagati ya Kagame n’umugore we, byerekeranye n’umwana Jeannette yaba rarabyahe hanze ? Umwana atabyaranye n’ umugabowe wisezerano.
Reka mbitangaho ibisubizo mu buryo bugufi.
1. Nibyo koko Jeannette Kagame ubu yarahukanye.
2. Nibyo koko Jeannette kagame ashobora kuba yabyaye umwana utari uwa kagame.
3. Nibyo koko Gasana washyizwe mu majwi ko ariwe wabyaranye na Jeannette kagame ubu yarahunze .
4. Nibyo koko kiriya kibazo cyakuruye ibibazo bikomeye mu muryango wa kagame, hagati ya kagame n’umugore we, kimwe no hagati y’abana.
5. Nibyo koko urya mwana uvugwa ko atari uwa kagame, ubi niwe ukeneye ubufasha kurusha abandi, kuko yagize ihungabana rikomeye .
Nizihe ngaruka kiriya kibazo cyakururiye abanyarwanda ?
Paul Kagame ukuntu ateye, ni umuntu, w’umwirasi, wiyemera, ukoresha iterabwoba, utajya yemera gushyikirana na rimwe , cyangwa ngo yemere kugirwa inama.
Paul kagame ni umuntu wikunda kurusha abandi , nubwo natwe twikunda , ariko we urukundo yikunda ni rwo rutuma yica inzirakarenagne nyinshi.
Urugero:
Uwari umuganga wihariye wa Paul kagame, Dr. Gasagure yigeze kugira inama Paul Kagame yerekeranye n’indwara yasanganye uwo muryango , ikaba yaragombaga kwitabwaho bidasanzwe, akimara kuvuga iryo jambo, yaraye yishwe.
Kiriya kibazo abanyarwanda bose kizabagiraho ingaruka mu gihe cyose Paul kagame akiri perezida.
Umugabo wese , iyo adafite amahoro mu rugo, ibyo bigira ingaruka zitabarika ku mikorere yakazi ko hanze uwo mugabo ashinzwe.
Umugabo ufitanye ibibazo by’ubwunvikane bucye, n’umugore we, aho yajya hose, ibyo yakora byose mu gihe umutima we udatuje, nta kintu kizima ashobora gukora.
Ntakintu kizima yakwigezaho, nta nicyo yageza kubandi.
Ubu ikiranga Paul kagame ni umujinya, agahinda, n’inyota yo kwihorera ku mugabo wamusuzuguye akamubyarira murugo rwe.
Mbese Paul kagame azasubirana na Jeannette Kagame ?
Igisubizo cyanjye ni oya.
Paul kagame ntabwo ari wa mugabo ushobora gusubirana n’umugore wamusuzuguye, akamubyariraho umwana utari uwe.
Wenda byari kurutaho iyo aba yarabyaye urya mwana mbere yuko arongorwa na kagame , ariko ntaze kumubyara mu gihe yageze mu rugo kwa Paul Kagame.
Ikizabaho wenda, nabwo habaye igitangaza, nuko baba mu mazu atandukanye cyangwa mu byumba bitandukanye , no mu buzima butandukanye bwabashanye.
Paul Kagame ashobora guhitamo kwiberaho wenyine, ntazashake undi mugore maze akita gusa ku bibazo by’igihugu, ni bibazo byabandi bana bo Nyiramongi yabyaranye nawe.
Njye ntabwo mbona ukuntu umuntu nka kagame yakongera kugira ubusabane na Jeannette Kagame, nyuma ya Kiriya gisebo.
Sibanoba ukuntu Jeannette azongera gufata ijambo imbere y’abana b’abakobwa ngo arabigisha ubupfura no kwitwararika.
Si ubwambere igisebo gisa nka kiriya kibaho mu ma teka y’urwanda:
Umwami Rwabugiri ( Sezizoni ) yishe nyina Murorunkwere umukobwa wa Mitari wo mubwoko bwaba kono, amuziza igisebo cyo kuba yarasambanye n’umugaragu wo mu bwoko bwabahutu witwa Seruteganya, ndetse ngo amutera inda.
Nyuma, amaze kwica nyina; yaje gusanga ibyari byaravuzwe kuri nyina ari ibinyoma byacuzwe na Nkoronko wakagombye kuba ariwe se nyirizina wa Rwabugiri, kubera ugufuha kwa Nkoronko, umujinya , nagahinda yarafite , agahitamo kubeshyera umwami kazi ko yatwise inda y’insambanano, ibi bintu bimaze kumenyakana , ko Rwabugiri yishe nyina amuziza ubusa, amuziza kuba yarabeshyewe, Rwabugiri yahisemo gutsemba umuryango wa bene wabo wa nyina bose; bari baramubesheye, atsemba ise umubyara ariwe Nkoronko, atsemba abagore be batatu , bavukanaga kandi ari bisengeneza ba Nyina .
Kuba rero icyo gisebo aricyo twibukiraho intambara cyangwa invuru zitiriwe ubwicanyi bwi’ mbirima na matovu, hariya hakurya ku rushahi ahaguye abatutsi benshi cyane baruta kure bariya bishwe muri genocide ya 1994.
Nye rero, Mwalimu, umwanditsi, umushakashatsi,inararibonye mu bibazo by’urwanda, sinatinya kuvuga ko kiriya kibazo kiri hagati ya Jeannette n’umuagbo we , gishobora kuzamena amaraso menshi cyane.
Umuntu wese uzagerageza kugira icyo akivugaho, avuga ibyo kagame adakunda cyangwa atifuza ko bivugwa , aba bantu bose bazicwa.
Nti muzatangare cyangwa ngo mutungurwe muramutse mwunvishe vuba aha, ko hari abategetsi benshi bagiye gutangira kwirukanwa mu myanya y’ubutegetsi bazira gusa amagambo mabi bazaba bitirirwa ko bavuze umuryango wa kagame.
Hari nabandi bazicwa , abandi banyerezwe kubera kiriya kibazo.
Inama nagira abantu bari hafi ya Kagame, nuko kiriya kibazo bacyitondera , bagaceceka ahubwo bagasaba Imana mu nsengero zose bayobotse ikakibonera igisubizo.
Hari aba Perezida benshi bategeka ibihugu kandi nta bagore bafite, urugero ni Daniel Toroitije Arap Moi wa Kenya, yategese imyaka myinshi kandi yaratanye numugore.
Ikindi kandi, aba perezida benshi bo kwisi, nubwo batavuga bose, cyangwa benshi, baba bafitanye ibibazo n’abagore babo.
Sinarangiza ntibikuje ko Habyarimana Yuvena nawe yasambanaga cyane, kugeza n’ubwo abyarana abana n’abagore bavukana n’umugore we kandi barashatse bafite ingo zabo.
Abo bana Habyarimana yabyaye barazwi , barahari, usibye nyine ko bitavugwaga kumugaragaro.
Kandi n’umugore wa Habyarimana nawe yarahukanaga kuburyo abakuru bibuka ukuntu yigeze kwahukanira ku gisonga cya Papa ikigali.
Iyo ngerageje kujya mu mateka y’u Rwanda, nsanga
Paul Kagame hari byinshi ahuje n’abami babiri bigeze gutegeka u Rwanda.
Nibura 55 % Kagame abisangiye n’umwami witwa Yuhi Mazimpaka wa gatatu wabayeho hagati ya 1642-1675 na ho 45 % kagame akabihuza na Rwabugiri ( Kigeri Rwabugiri ariwe sezisoni nawe wabayeho 1853-1895,
Imyitwarire,imyumvire n’imitegekere barayihuje rwose
Umwanzuro:
Mu Rwanda nta muntu numwe ushobora kugira inama Paul kagame, nta nushobora kumutinyuka kuko abantu bose yabateye ubwoba. Uwakwibeshya akagira icyo ahingutsa ubwo niwe wahita yicwa mbere yabandi.
Ariko nti hashobora kubura abazungu b’inshuti zabo, inshuti z’umuryango bashobora kuza kubasaba kubonera kiriya kibazo igisubo giciye mu mahoro.
Izo nshuti zitabonetse muli Isarael zaboneka muli amerika ariko njye navanyeho amaboko; kuko umukobwa watakaje ubusugi biba byarangiye kitwa umukobwa w’umutima.