Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Paul Kagame azavaho ate azahaho ryali , azabanwaho nande ?
Paul Kagame azavaho ate azahaho ryali , azabanwaho nande ?
Kuvuga uburyo abapereza bazavaho n’igihe bazaviraho, kugeza ubu ni umwihariko wanjye jyenyine, nta n’undi wigeze abigerageza usibye jye gusa.
Cya gihe mwari muntegerejeho cyageze, ndavuga kubabwira uburyo Mwalimu yateganyije kubagezaho ivanwaho rya Paul Kagame no gusenya burundu ishyaka rya FPR.
Kuri jye rero, barya bantu bakora poritiki ishingiye ku ntambara, mbafata nk’abantu batagifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’u Rwanda bakoresheje ugutekereza.
Ndavuga abantu bamaze imyaka baririmba, batwumvisha ko ngo bazatera u Rwanda , ngo bazavanaho Paul Kagame bakoresheje intambara.
Jye ndemeza ko abifuza gukemura ibibazo by’u Rwanda batewe ne Paul Kagame na FPR ye bakoresheje intambara, aba bantu mbona nta bitekerezo bihagije bafite, ntibanazi aho isi igeze. Simpakanye kandi simbambuye uburenganzira bwabo bwo gutekereza, ariko jye Mwalimu n’ubushobozi bwanjye , numva hari byinshi mbarusha , harimo uburyo bwinshi jye mbona ko bushobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo by’u Rwanda bakururiwe na Kagame.
Abifuza kunyura mu ntambara , ndakeka ko bagomba kubanza kwibuka ibi bikurikira :
1. Kuki bagomba gukoresha intambara imena amaraso ?
2. Ayo maraso azameneka ni aya bande ?
3. Iyo ntambara izamara igihe kingana gite ? Ko iya FPR ubwo yateraga u Rwanda yamaze imyaka ine , ikarangizwa na jenoside yahesheje Kagame ijambo no kumushyira ku butegetsi ?
4. Abazarwana iyo ntambara ni bande ? Ibibazo bihari bidashobora gukemuka hatabaye intambara ni ibihe ?
5. Nyuma y’iyo ntambara turifuza umutegetsi umeze ate ? Akoresheje ubuhe butegetsi bwabera bose ?
6. Abahutu kimwe n’abatutsi bakumva bate iyo ntambara ?
7. Abacitse ku icumu ry’interahamwe , kimwe n’abacitse ku icumu rya FPR n’ingabo za Kagame, bo iyo ntambara bayumva bate ?
Singombwa ko nkomeza kubarura ibibazo bigomba gutekerezwaho kuko ari byinshi, gusa reka ngire bike ndangirizaho mbabaza :
1. Mbese hari umuntu ku giti cye wifuza intambara kugira ngo bimugeze ku butegetsi ari we usimbura Paul Kagame ?
2. Hari ishyaka rya poritiki se ryifuza intambara kugira ngo ribashe kuvanaho FPR maze ari ryo rijya ku butegetsi ?
3. Ni amaraso angana ate, abo bifuza intambara bumva yameneka kugira ngo ibibazo byabo bikemuke.
Reka mvuge ko aba batekereza batya ari uburenganzira bwabo, gusa reka noneho nanjye nkoreshe uburenganzira bwanjye bwo kwerekana inzira zakoreshwa mu gukemura ibibazo by’u Rwanda :
Icya mbere :
ibibazo abanyarwanda bose bafite bigomba kumenyekana mbere y’uko bishakirwa umuti.
Icya kabiri :
Abatera ibyo bibazo, bose bagomba kumenyekana kugira ngo bavanwe mu nzira.
Icya gatatu :
Ingufu abo bantu batera ibibazo bakoresha zigomba kumenyekana kugira ngo zisenywe burundu.
Icya kane :
Abaturage bitirirwa ko ari bo bavugirwa, na bo bagomba kugira uruhari mu gukemura ibyo bibazo.
Kuri jye Mwalimu , n’ubunararibonye bwanjye, mbona ibibazo by’u Rwanda ari ibihe ?
kandi numva byakemuka bite ?
Ikibazo cya mbere ni ikinyoma cyoretse abanyarwanda , aha jye nta muti ngifitiye, ariko wenda abandi bandusha kukibonera umuti.
Ikibazo cya kabiri :
Ni inyota yo kwihorera, inzika n’nzigo byoretse imitima ya benshi mu banyarwanda.
Icya gatatu :
Guhakwa no guhakirizwa , gushyira ibifu imbere kurusha inyungu z’abaturage na cyo ni ikindi kibazo cyoretse u Rwanda .
Icya kane :
Kugambana no kuba abanyeporitiki bavuga ibyo batemera , nyuma bikakurura isenyuka ry’igihugu nkuko byagiye bigenda mu myaka yashize.
Icya gatanu,
1. ubutegetsi budatanga demokarasi,
2. ntibutange ubutabera bwa bose,
3. kubuza amashyaka ubwisanzure buhagije
4. kudaha abanyamakuru uburenganzira busesuye
5. kubuza abaturage kuvuga ibibababaza , bataryojwe ibyo baba bagaragarije mu ruhame.
6. Ubujura bukorwa na leta
7. Ubujura bukorwa n’abategetsi bo mu nzego zo hejuru.
8. Kwigwizaho imutungo yibwe leta , cyangwa yabonetse mu buryo budafututse harimo na ruswa, ni ntambara zamennye amaraso y’abanyarwanda.
9. Kwica urubuzo no kunyuruza abaturage .
10. Kwambura abaturage uburenganzira bwo kwibona mu gihugu cyabo , kwishyira no kwizana mu muco wabo, mu bwoko bwabo, n’ibindi bibaranga ariko bidafite aho bibangamiye amategeko y’igihugu, n’amategeko mpuzamahanga.
11. Kwambura abanyarwanda ubumuntu bwabo
Ni nde ubuza abaturage amahoro :
1.Kugeza ubu, Paul Kagame n’ishyaka rye rya FPR, n’agatsiko ke kaboneka mu ngabo z’igihugu, ni bamwe mu bari ku isonga mu kubuza abaturage amahoro.
2.Paul Kagame ni we wishe abantu benshi bo mu gihugu cye , yishe abahutu , yica abatutsi, yica abatwa , kandi aracyafite inyota yo gukomeza kubica kuko ataragera ku mubare w’abo yiyemeje kurimbura.
3.Paul Kagame asigaye avuga kenshi ko yumva akiribwaribwa ; ko yifuza uwagira icyo akora kugira ngo amutsembane n’abe.
Iyi mvugo ya Paul Kagame asigaranye nyuma y’imyaka 22 FPR igeze ku butegetsi na 26 FPR iteye u Rwanda, iragaragaza ko ikibazo abanyarwanda bagomba guhagukira ari Paul Kagame.
None Paul Kagame, niba nemeje ko ari we kibazo, abanyarwanda nabaha nama ki ?
Buri muntu wese agomba kugira umusanzu we atanga, mu kwikiza icyo yise kandi abonamo ubutegetsi bubi.
Singombwa rero gukoresha intambara mu kuvanaho Kagame, cyangwa gusenya igihugu ugambiriye gusenya FPR.
Dore inzira zoroshye.
Paul Kagame ni we muperezida kugeza ubu wishe abantu benshi ku isi, agomba gufatwa agashyikiriwa inkiko.
1.Ugufatwa kwa Paul Kagame kugomba kugendana n‘abasirikare be bo hejuru bafite ibiganza byuzuye amaraso y’abanyarwanda, abo basirikare 65 bose amadosiye yabo yarakozwe , arahari, turayafite , igihe icyo ari cyo cyose bazafatwa kandi bazashyikirizwa inkiko.
2. Abasivile 120 bakoranye na Paul Kagame mu kwica abantu, na bo amadosiye yabo yarakozwe, arahari na bo bazafatwa bashyikirizwe inkiko. Hasigaye igihe gito gusa.
3.Buri muturage , yaba umuhutu, umutwa cyangwa umututsi, asabwe kwibukiranya n’abe,kandi bavuga rumwe, abantu bo mu muryango we bishwe cyangwa bicishijwe na Paul Kagame.
4. Buri muntu, yaba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, agomba kubwira abana be , cyangwa abandi bamwegereye , umubare w’abantu be bishwe na Paul Kagame afatanyije n’ingabo ze.
5. Abatazi kwandika , bagomba kubwira abana babo, ibyo bibuka byose byakozwe na FPR byerekeranye no kurimbura abanyarwanda byakozwe na Paul Kagame n’ingabo ze kuva 1990-2016 .
Imyigaragambyo ishobora kwihutisha ukuvaho kwa Paul Kagame, kimwe n’isenyuka ryihuse rya FPR kurusha intambara:
Uwakwibeshya ni uwavuga ko abaturage bazahora mu bwoba batewe na FPR kugeza ubuziraherezo.
Hari umunsi , sinzi uwo ari wo, ariko si kera, muzajya kubona mubone abaturage bose, igihugu cyose cyiroshye mu mihanda yose y’igihugu basaba ukuvaho kw’ingoma y’abishe urubozo, ya FPR iyobowe na Paul Kagame.
1. Barya bagore b’abakene nyakujya , birirwa bicwa, baraswa urwagashinyaguro, bazira gucuruza ubucagucagu ku mutwe, kuri twa dutaro bikorera ku mitwe, huzuyeho udutunda, n’utuneke baba bikoreye, barya ni bamwe mu bazatangiza revolution izavanaho Paul Kagame, bikanabyara isenyuka burundu rya FPR.
2. Barya bakene bambuwe amasambu yabo, bakamburwa ibishanga bahingagamo , bakabuzwa epfo na ruguru, na bo ni bamwe mu bazakoreshwa mu kuvanaho Paul Kagame, kandi bakanasenya ishyaka FPR.
3. Barya banyeshuri bo mu mashuri yose,bashyizwe mu byiciro by’ubusumbane budasobanutse , ni bamwe mu bazahirika Paul Kagame kandi mu kanya gato.
Kuvanaho Kagame no gusenya FPR ntibizakorwa n’abasirikare, cyangwa ingufu za gisirikare, nk’uko bamwe babikeka, cyangwa babyifuza, ntibazavanwaho n’abanyeporitiki cyangwa ingufu zabo, ahubwo Kagame azavanwaho n’amarira yabaturage bo yabujije amahwemo.
1.Ukuvanaho Kagame no gusenyuka kw’ishyaka rya FPR, ibyo bintu bizafata igihe gito cyane ku isi, kuko mu masaha 48 gusa Kagame azaba yavuyeho, n’ishyaka rya FPR rizaba ryasenyutse, n’abategetsi bose ba FPR bazaba bashyizwe muri gereza abandi bahungiye mu bihugu duturanye. Uganda na Kongo
2. Inzego z’ubutasi ntifuza kuvuga uyu munsi, ariko bikaba bibaye ngombwa ko ngira icyo mbivugaho kugira ngo mbahumurize, zakoze inyandiko strategique, cyangwa scenario zitandukanye, jye nkaba naragize amahirwe yo gusoma uko batekereza gukemura ibibazo by’u Rwanda. Bemeza ko Kagame azavanwaho mu gihe kitarenze amasaha 48, kandi ibihugu bikomeye, birimo Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa , Ubudage , Uburusiya na Canada , bakazahita bakora itangazo ribuza inzego z’ubututegetsi kugira umuturage uwo ari we wese wakwicwa, cyangwa ngo ahohoterwe , kubera uruhari rwe mu kwigaragambya afanyije na bagenzi be bazaba basaba ihinduka ry’ubutegetsi mu Rwanda.
Ibyabaye mu Misiri, ubwo abaturage basabaga ukuvanaho HosniMobarak, na mugenzi we witwa Mohamed Morsi, ubu bari muri gereza bazira guhutaza abaturage babasabaga kuvaho. Ni bimwe mu bizakoreshwa mu Rwanda, cyangwa bishobora gukoreshwa.
Uwari perezida wa Bourkina Faso, Blaise Compaore yirukanywe n’imyigaragambyo y’abaturage . Muri Tuniziya, Perezida Zine bin Ally yirukanywe n’abaturage bakoze imyigaragambyo iturutse ku musore w’umushomeri wicururizaga amatunda ku gatebo nka kamwe k’abakene bo mu Rwanda, inzego z’umutekano zimukibise , bihita bibyara imyigaragambyo yavanyeho ubutegetsi. Muri Haïti, umuperezida w’umupadiri witwa Bertra Arstide yavanyweho n’imyigaragambyo y’abaturage.
Muri make , ukuvaho kwa Kagame kwaratekerejwe, kwarateguwe, kwizwe neza, kandi kuzahera imbere mu gihugu , gukozwe n’abaturage batari abasirikare cyangwa abanyeporitiki.
Igitangaje ni uko n’abo baturage bazakora imyigaragambyo ubu ntabwo biyizi, ntibanazi umunsi bazayikorera, ariko igihe kirazwi, kandi kizwi n’abateguye ibi byose mbabwiye. Nta gihe gisigaye.
Ikindi ntashatse kuvuga, ni uko no mu gisirikare cya Kagame barya basirikare batagira ipete, barya bo hasi cyane batagira ijambo, bashobora kudutungura, na bo bakaba batanga igisubizo kitunogeye ariko cyo kitateguwe, kandi kitatekerejwe n’amahanga.
Ibyo ari byo byose, haboneka igisubizo, kivuye muri zirya nzira navuze, cyangwa kivuye ku basirikare bafite ubutwari buruta ubwa ba bajenerari ba Kagame batagira ijambo, bamwe yirirwa akubita, acira mu maso, abafata nk’abakozi bo mu rugo rwe kandi yagombye kububahira ko ari abakozi b’igihugu nka we, byose bizaba byuzuza ibyo abazungu batekereje.
Kuri jye Kagame ntabwo ari ikibazo gikomeye, nkuko n’ubundi jye nemereye abanyarwanda ko nzamufata, nkamushyikiriza ubutabera. Igihe cyose Kagame azafatirwa byanze bikunze ni uko nzaba nabigizemo uruhari. Ndi umwe mu bamukoreye amadosiye, ndi umwe mu bakusanyije ibimenyetso byose bimufata,
Nta n’uwamushyikiriza ubutabera , atanyuzeho kuko ndi umwe mu bantu bake bamaze imyaka hafi 26 negeranya ibimenyetso byose byerekeranye n’ubwicanyi Kagame yakoreye abanyarwanda.
Ukumufata rero , ndumva byo mwabimparira kuko mbishoboye.
Ubwo tuzahure ubutahe, mu isesengura ndimo mbategurira nzaba mbagezaho icyo Kagame yakora kugira ngo we ubwe n’abiwe tubizeze umutekano aramutse yemeye kuvaho neza. Ukuvaho kwa Kagame, bisobanura ako kanya ugusenyuka kwa FPR, bisobanura ifatwa n’ifungwa ry’abategetsi bose uhereye mu kagari , umudugudu,akarere, intara, igihugu cyose.
Barya bantu bose, baba abariho n’abavuyeho, ukuvaho kwa Kagame, bisobanura ko bose abaturage bazahita babafata, bakabashyikiriza ubutegetsi, bivuze ko abafashije FPR bose kuva 1994 kugeza uyu munsi aho baba bari hose, inzego baba barimo zoze, bazafatwa kuko abaturage barabazi. Gereza zigomba kwitegura kwakira igihiriri cy’abantu benshi bagiriye nabi abaturage. Ibi niko byagenze muri Bourkina Fasso, Tuniziya, Misiri, Haïti n’ahandi.
Nshatse navuga ko mennye ibanga, ariko kandi nta n’ubwo ari ibanga mennye, kuko ibi mbabwiye muzabibona vuba cyane, kandi cyane. Ndaribwaribwa, nta mwanya agifite wo kwica abo atabyaye.
NB : Ariko muramenye mutazavanaho Kagame mukamusimbuza undi muntu mubi kurusha Kagame; cyangwa mukamusimbuza umuntu wari ufite ibiganza byuzuye arya maraso y’abanyarwanda turimo dushinja Paul Kagame.
Umwihariko wanjye ni uwuhe ?
Kugeza ubu, ni jye muntu jyenyine mu karere k’ibiyaga bigari uzwiho gutanga igihe abakuru b’ibihugu bazaviraho n’uburyo bazavaho.
Ni jye wabwiye Habyarimana uko azavaho n’igihe azaviraho.
Ni jye wabwiye Ndadaye w’i Burundi uko azavaho n’igihe azaviraho
Ni jye wabwiye Mobutu uko agiye kuvaho n’uburyo azavaho.
Abantu bose bafashije Kagame na FPR kwica abaturage, abatazahita bafatwa , abenshi, abazabishobora ,bazahita bahungira i Buganda no muri Kongo, kuko ibihugu bya Tanzania n’u Burundi bitazabemerera kujya ku butaka bwabyo .
Ndabizi mugiye kumbaza muti ni ryari; nta mezi 24 asigaye, ni ibintu biziruka cyane kandi cyane, abazungu babiteguye ku buryo butandukanye n’ibyabaye muri Ribiya, cyangwa Irake, Afganistan, yewe binatandukanye n’ibyabaye muri Zaïre.
Akarengane k’abaturage, amarira yabo, ubukene, ni byo bizaturika .
Umujinya abaturage bafite, agahinda kabuzuye mu mitima, ni byo bizaba igisubizo nk’uko nabivuze.
Kubera ukwiheba bishingiye ku iterabwoba abanyarwanda bakorewe n’ingoma ya Kagame , harimo ukubica buri munsi, kubateza ubukene , kubanyuruza, no kubacecekesha burundu, abanyarwanda b’imbere mu gihugu bumva ko babayeho ubuzima bubi cyane, busa nk’aho buri inyuma y’ubw’abanyururu, bityo bakaba batumva ukuntu hazaboneka abantu bitangira abandi bakaba aba mbere mu kujya mu muhanda, kwamagana ingoma y’agahotozi , ingoma y’abicanyi, yishe abantu guhera 1990 kugeza uyu munsi.
Aha rero ndagira ngo mbabwire ko icyo atari ikibazo cyanyu. Ubwo bwoba mufite, ayo marira yanyu, ako gahinda kanyu , isi yose irakazi.
Abateguye kuzavanaho Kagame bakoresheje imyigaragambyo y’abaturage , ni bo bazi uko bizakorwa, igihe bizakorerwa n’uburyo bizakorwamo. Abazatangiza iyo myigaragambyo ntabwo bazaba ari abantu benshi, nta n’ubwo bazamenya ko imyigaragambyo batangije ari yo kuvanaho Kagame cyangwa gusenya ishyaka rya FPR.
Muzajya kubona mubone umukecuru, umugore , umwana wicururizaga utuneke twe ku gatebo arakubiswe , arishwe, maze urwo rupfu rube rubaye intandaro ivanaho Paul Kagame. Muzajya kubona mubone abantu bo muri FPR basenyeye umutindi nyakujya , bataye ibintu bye hanze, cyangwa haboneke umurambo w’umuturage wari waraburiwe irengero,maze bihite bibyara imyigaragambyo ivanaho Paul Kagame.
Ndagira ngo mbibutse ko imyigaragambyo ivanaho ubutegetsi nka buriya bwa Paul Kagame, ntabwo itegurwa, nta n’ubwo iba yaratekerejwe n’abaturage. Abaturage bajya kubona, bakabona akababaro kabo gahindutsemo revolution isenya ubutegetsi bwariho, bwari bwarabishe urubuzo.
Inzego z’iperereza za biriya bihugu bikomeye, ni zo ziba zarateguye , uburyo bwose bushoboka kandi buzakoreshwa mu guhirika ubutegetsi. Barya bantu b’inkotanyi, barya bose bafite ibiganza byuzuye amaraso ntibashobora kumva ko ibi bishoboka, nta n’ubwo bashobora gutekereza ukuntu mu gihugu cya Misiri Hosni Moubarak yavuyeho, cyangwa ngo batekereza ukuntu Mouhamedi Morsi yavuyeho, n’ukuntu ubu bari muri gereza, yewe ntibanashobora gutekereza ukuntu muri Tuniziya Zine Benadine Ben Ally yavuyeho, ntibanashobora kwibuka ukuntu Blaise Compaore wategekaga Bourkina Fasso yavuyeho kandi ari bwo akiva mu Rwanda. Hari byinshi byagiye biba ahandi kandi inyuma yabyo hari ingufu z’amahanga zikoreshwa na scenario ziba zaratanzwe n’inzego z’ubutasi bw’ibyo bihugu.
Icyo jye mbabwiye ni uko Paul Kagame, irya manda avuga ko yifuza kuzategeka muri 2017 atazayitegeka,kandi nawe n’ubwo adashaka kubivuga, arabizi .
FPR yuzuyemo inkoramaraso nyinshi, ku buryo kumva ko zizavaho zikajyanwa mu nkiko , ibyo ntibumva ko bishoboka rwose. Muzarebe ibyirirwa byandikwa ku mbuga nkoranyambaga na za nkoramaraso zo muri FPR, usanga zigifite inyota yo kumena amaraso y’abanyarwanda. Ntibashaka gusaba imbabazi, ntibanashaka kwemera ko bakosheje.
Twibutse ko ku isi yose, mu magereza yose, birabujijwe gukora imyigaragambyo, ariko iyo akarengane, n’ububabare bw’abafunzwe bumaze kugera ku kigero kidashobora kwihanganirwa, umunyururu umwe wahohotewe n’abacungagereza, ashobora gutuma bagenzi be batangiza imyigaragambyo yo kwifatanya na mugenzi wabo.
Iyo, iyo myigaragambyo y’abanyururu yatangiye, akeshi ivanaho abategetsi bo hejuru barebana n’amagereza, harimo na ministre w’ubucamanza, cyangwa ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, yewe na ministre ushinzwe umutekano w’igihugu ashobora kwirukanwa cyangwa kweguzwa. Ubwo kandi kugira ngo bigere kuri abo bo hejuru , ni uko abayobozi ba gereza bose baba barangije kwirukanwa, bivuye ku kantu gato cyane k’umunyururu wahohotewe ari umwe gusa. Ibi rero ni nako bimera mu buzima bw’abanyagihugu. Ndakeka ko byumvikanye bihagije .
Ubihakana, nabitegereze, nyuma y’amezi 24 azabone kumbaza, ati Mwalimu bite ko ibyo watubwiye bitabaye.
Abazungu burya ni abana babi, kandi bakaba abana beza, ntabwo ari bo bazadushakira ibisubizo, ariko bazadufasha kudukingira ingabo za Kagame muri ya masaha 48 nababwiye.
Nta muntu uzwi wateganyijwe kuzasimbura Kagame, gusa hazajyaho umuntu uhumuriza abanyarwanda bose , Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, bo mu moko yose no mu turere twose,
Reka ndekera aha, kuko nzabaganirira ubutaha.
Mwalimu.