Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie IBI BINTU NI INGENZI, SI IBYO GUSOMA GUSA, AHUBWO BISOME UBISAKAZE BIKWIRE HOSE

#27633

IBI BINTU NI INGENZI, SI IBYO GUSOMA GUSA, AHUBWO BISOME UBISAKAZE BIKWIRE HOSE

1. Ubuzima ntibuhora ari ntamakemwa ariko kubaho bihora ari byiza, jya wishimira ko uriho unashime Imana uko uri!

2. Nugera mu gihirahiro wabuze amahitamo, jya ugerageza gutera intambwe nto ugana imbere aho guhagarara cg gusubira inyuma.

3. Ubuzima ni buto! Bwishimemo kandi ugerageze no kububanamo neza n’abandi burya gushimwa ni iby’igiciro!

4. Amafaranga, akazi n’imitungo ni byiza, ariko ntukabihe agaciro kurusha inshuti n’umuryango wawe kuko nibo bazakuba hafi mu gihe gikwiye, mu gihe uzabona ko ibyo byose ari ubusa, kandi ko bishira mu kanya nk’ako guhumbya!

5. Ntukumve ko buri gihe ibyo upanga n’ibyo ukora bigomba kugenda uko ubyifuza, ariko jya uhorana ikizere n’ibyiringiro by’ahazaza, buri ntambwe uteye uyishimire kandi nibitagenda uko ushaka ushyiremo imbaraga ugana imbere ibyiza burya biba bigutegereje!

6. Kwihagararaho mu kuri no kwigirira icyizere ni ubutwari, ariko niwihagararaho mu mafuti ubizi, uzazirikane ko ari ububwa kandi uzashyira ukabona ko wibeshye!

7. Ntugakabye kugira inzika z’uwaguhemukiye, ariko ntukanibagirwe ko byabayeho. Jya ubabarira ariko binaguhe isomo ry’ahazaza, umenye uko witwara kandi nyine bitume uca akenge we kuba umwana!

8. Ntukagereranye ubuzima bwawe n’ubwa mugenzi wawe! Buri wese afite agasaraba ke n’imitwaro yikoreye utapfa kubonesha amaso, wasanga umwe ureba ukibaza icyo wowe Imana yaguhoye, we yaragowe kukurusha!

9. Uko ikigeragezo cg ikibazo kirushaho kuba gikaze ni nako kizagusiga ukomeye kandi kikagusigira isomo rifatika ry’ahazaza. Ubundi nucunga neza uzasanga ibibazo n’ibigeragezo n’uburyo bwo kubyitwaramo aribyo byerekana ubukure bw’ibitekerezo by’umuntu!

10. Ibyo Imana idukorera si uko turi beza ahubwo ni uko yo ari nziza, uzakubwira ko akize kuko asenga uzamuseke umubwire ko Imana idahemba iby’isi, kandi ibitanga ititaye ku mirimo yacu, kuko yita kuri ibyo abakize mu byisi ninabo baba basenga kurusha abandi!

11. Umuntu ufite inshingano zo kukuzirikana no kukwitaho akamenya ibyishimo byawe ni umwe ariwe WOWE UBWAWE! Nugira inshuti, umukunzi cg umuvandimwe ukwitaho cyane nawe ukabibona, ntuzashidikanye kumwubaha no gushima Imana ku bwe kuko uwo azaba ari umugisha uhebuje kuri wowe!

12. Mu bice byose bigize umubiri w’umuntu, hari igice kigaragaza UBWIZA nyakuri! Icyo gihe nta kindi ni umutwe, burya ufite ubwonko bwiza aba yibitseho ubwiza, atari nka bumwe buhindagurwa n’ikirere cg amavuta wisize! Abantu bagiye baba indatwa mu isi kuva yaremwa, ubwo nibwo bwiza bwabibagejejeho. Si uko basaga neza inyuma, si uko bari banini,… Bari bafite mu mutwe heza! Hatsaze uharinde ibihanduza, uharuhure kandi uhagaburire ibifite akamaro maze ubwiza bwiyongere.

13. Uko ungana kose ntukumve ko ukiri muto kuburyo utakora ikintu runaka gifite umumaro, burya mu buto niho imbaraga n’imitekerereze by’uzaba umuntu bikora neza kandi uzaba umusare abyiruka yoga amazi magari!

14. Ni byiza kugira icyizere n’ibyiringiro ariko icyo utarabona ntukakibare! Jya ushyiramo ingufu ugishake nk’utagifite, wizere neza icyo washyikiriye kandi nabwo uharanire kukigumana no kugisigasira!

15. Niba wikunda kandi wifuza guhora utuje, jya ubabarira kuko kubabarira bitanga umutuzo nko kubabarirwa, ariko kandi kubabarira si uguhanagura amakosa wakorewe no kuyirengagiza, ahubwo ni ukayazirikana ariko ukayihanganira ukanayakira.