Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie HARI ABABYEYI BATAJIJISHWA

#27774

HARI ABABYEYI BATAJIJISHWA

Umukobwa yatumyeho umusore ngo aze baryoshye kuko yari yizeye ko iwabo bari bube badahari. Ibyago by’umusore, yaje kuhagera ise w’umukobwa agihari noneho bashaka kumujijisha ngo atamenya gahunda zabo. ‪

‎UMUKOBWA‬ aratanguranwa ati” James, uje kureba ya ndirimbo ya chorale Rehoboti yitwa ‘Papa arahari’?
‪‎UMUSORE‬ ati Yego, gusa wampa na ya filme ya Kanyombya yitwa ‘mbigenze nte’!

UMUKOBWA ati Nayo ndayifite. Hari n’indirimbo ya Theo nshya yitwa ‘Ku giti hafi y’umugezi’ nayo ni nziza.

UMUSORE ati Nibyo? Ntabwo ariko yaba nziza kurusha ‘ndagutegereje cyane’ ya King James!
‪‎UMUSAZA‬ aba arasohotse ati ko numva mukunda cyane kumva indirimbo z’ubu aho mujya mwumva n’izakera nk’iyitwa ‘Ntimunjijishe sindigicucu’ ya Makanyaga cyangwa ‘Muzapfa nabi’ y’impala? UMUKOBWA N’UMUSORE bagwa mu kantu.

UMUSAZA ati hari n’iyo Byumvuhore yaririmbye yitwa ‘Nibagutera inda uzahereyo’ nayo ni nziza.
Ari wowe wabyifatamo ute??