Rwanda Forums Rwanda Today Rwanda Paparazzi on the Move Dore uburyo ushobora gutereta umukobwa muhuye bwambere

#28502

Dore uburyo ushobora gutereta umukobwa muhuye bwambere


Urugero, ushobora kuba uri kwigendera mumuhanda ukabona umukobwa mwiza ukumva wamukunze, cg ukaba uri muri bus ukabona muricaranye ntukamutinye niba wamukunze, ndaje nkwereke uko wabyitwramo:
.
Umukobwa muhuriye mumuhanda, wowe icyo uzakora ntuzatinye, kandi ntuzumveko ataba uwawe, banza wihe icyizere kandi wumveko bishoboka. Icyo uzakora wowe uzamusuhuze mukinyabupfura, ubundi umubwire uti:
nshuti nakubaza gato? Ndabizi ntabwo azanga, uzahite umubwira ngo wandangiye ahantu bita
kwa ruvenge? Impamvu mvuze kwa ruvenge nuko arizina ryamugora kumenya kandi ntahantu wapfa
kubona hitwa gutyo, mbese nawe washaka ikindi kizina kugrango ukomeze kumurindagiza , aguhemwanya muganire nawe atazi uko umukino ugenda. Ndabizi neza, umukobwa azagusubiza ko atahazi, kdi arubwambere ahumvise, wowe icyo uzakora uzamubwire ngo: sha uraziko bambwiye ko ari hafi hano kandi ndahashaka cyane,
Umukobwa azaguma akubwire ko atahazi, nawe uzahite umubwirango: eh! Mbega wowe! Ese wowe ntabwo uba hano hafi? Ubivuge useka.
Umukobwa azahita akubwirako ahaba cg atahaba, nakubwirako ahaba, uzahite useka ariko gake, wirinde
kuvuga amagambo menci cyane, uhite umubwira ngo yo biratangaje kuba utazi ahantu nkaha kandi ariwanyu, Nusanga atariho atuye uzamubwire ngo  eh! Kumbi sha
narinziko arho iwanyu, azahita umubaza aho atuye . Namara kukubwira aho atuye wowe, uzahite umubwirango nukuri urakoze cyane pe, nishimiye uko wamvugshije, uhite umubwira ngo: sha byiza kumenyana nawe nitwa Radhi Fulgence Ntuzamubaze izina rye mbere, numara kwivuga azahita
nawe wenda akwibwira ati: nanjye nitwa….👱


Urumvako muzaba mumaze kumenyana nka 5%, ubwo uzahite umubwira ngo murakoze cyane.
Uzahite umubwira ngo reka nkomeze nyoboze wenda
ndahamenya, ariko ubivuge wamuhaye

ukuboko, usa nkumusezera nyuma uhite umubwirango : ariko mbere yuko ngusezera, ngusabe akantu
kamwe?
Ndabizi azavuga ngo ntakibazo, uhite umubwira ngo : reka nguhe nimero yanjye wenda twazongera guhura undi munsi, Ntuzamusabe nimero ye. Azahita ashaka kuzandika. Wowe ufate fone ye ushyiremo number yawe, ubundi wibipe, umubwire ngo ngiyi niyawe nyibonye. Usanze ntamafaranga arimo, wahita uyimusaba ntakibazo. Uzahite umusezera, ubundi wikomereze, ariko kumusezera umubwire akajambo kamuguma kumutima, urugero: uritonda cyane pe, ndabona uhebuje.

Nko muma 19h30, umwoherereze ka msg kagira gati: muraho? Wageze murugo amahoro!
Nukuri burya kumenyana nawe byancimishije, urote Imana Burya umukobwa ntakunda umuhungu
uvuga amagambo menci.
Ujye umwandikira rimwe na rimwe apana msg zaburimunsi, ugerageze unjye umuhamagara nka rimwe
mubyumweru2, ikindi uzakora unjye wirinda gutinda kuri fone, kuko yakurambirwa, muhamagare 2min gusa cg munsi yayo.
Nubona atangiye kugenda akwiyumvamo, uzapange musohokane, munjye nkahantu muganire, mubiganiro
muzagirana ntugahubuke, jya uvuga byo watekereje, kandi wirinde kwitaka, ngo uvuge aho ukora, wapi ibyo ntabwo umukobwa abikunda, wowe uzibande kumenya amakuru ye naya famille ye, burya
ntanimpamvu kubwira umukobwa ko wamukunze, ahubwo we ubwe nawe, muzashiguka muri murukundo,….


Maze muzongere kuvuga ngo muri single….

Ndabizi ugiye kugenda ntana like umpaye kandi nkwigishije guheheta/ gutereta da !! Doreko nivugira gato mukarakara!!!!!???????