Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today DORE INKURU UDAKWIYE KWIRENGAGIZA

#28102

DORE INKURU UDAKWIYE KWIRENGAGIZA

Umwarimu yatemberanaga n’umunyeshuri we mu nzira baza guhura n’urukweto rushaje cyane
byagaragaraga ko ari urw’umukene !
Umunyeshuri abwira mwalimu we ati urabona gute dukinishije nyir’urukweto, tugahisha runo
rukweto , natwe tukihisha , yaza tukareba icyo akora kugira ngo tumuseke ?
Umwarimu aramusubiza ati : ” Ntitwemerewe kwishimisha tubabaza abandi “. Ariko kuko wowe
wifite ushobora gukora ikintu kikagushimisha kikanashimisha nyir’urukweto !
Gute ? Aho guhisha ruriya rukweto , warurekera hariya ahubwo ukarushyiramo amafaranga , hanyuma twihishe tuze kureba ikiri bube ??!!
Umunyeshuri yishimira igitekerezo cy’umwarimu we , akora nk’uko yabibwiwe , hanyuma we n’umwarimu we bihisha inyuma y’igiti !
Hashize akanya wa mukene aragaruka aje gufata urukweto rwe , no gutangara cyaane asangamo amafaranga ! Ayakuramo arayabika arangije apfukama hasi atangira gusaba Imana ari kurira
cyaane : ” Mana ndagushimira cyaaane , wowe wamenye ko umugore wanjye arwaye , umwana wanjye
ashonje cyaaane yabuze umugati , ukaba undokoye njye na famille yanjye ” !!
Wa munyeshuri nawe yisanze ari kurira kubera ibibaye ! Mwalimu we aramubwira ati : ntubona ubu ko wishimye kurusha uko wari kwishimira ibyo washakaga gukora kare ?
Umunyeshuri aramusubiza ati : ” nize isomo ntazibagirwa igihe cyose nzaba ndiho , nize ko iyo utanze wishima cyane kurusha uko wakwanga gutanga” !
Umwarimu aramubwira ati nimba ari ibyo , ni kuri wowe kumenya ko gutanga biri mu buryo bwinshi :
* Kubabarira umuntu wari ufite ubushobozi bwo kumuhana nabyo ni UGUTANGA
* Gusabira umuvandimwe wawe ku Mana nawe atabizi , nabyo ni UGUTANGA
* Kudakekera mugenzi wawe nabi nabyo ni UGUTANGA
* Kurinda icyubahiro cya mugenzi wawe adahari nabyo ni UGUTANGA !!
Wowe gutanga ubyumva gute????
Nakahe kamaro iyi post igize cg se igiye kugira mu buzima bwawe bwa buri munsi????