Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Dore abo bagabo nibo bari kurikoroza muri Yaoundé ngo bahagarirye Urugaga FDLR
Dore abo bagabo nibo bari kurikoroza muri Yaoundé ngo bahagarirye Urugaga FDLR
Nyuma y’aho Ijisho rya Rubanda rivumburiye umugabo witwa Hategekimana Felicien uba muri Michigani muri USA wahurudutse akikubita i Yaoundé muri Cameroun aho yakoreshereje inama muri Hotel Fontana agiye kubeshya abanyarwanda bahaba ko ahagarariye FDLR ngo bamuhe imfashano zo kujyanira Abacunguzi (http://intabaza.com/?p=1475), ubu noneho yadukanye amayeri mashya.
Ubu noneho yatangiye kuvuga ko afite umutwe w’ingabo n’ibikoresho bigezweho ziteguye gutera u Rwanda. Ese ibi yabikoreye iki? Kubera ko abanyarwanda bamaze kumutahura, yabonye gukomeza kwiyita umuntu woherejwe na FDLR bitarimo kumuhira kuko yamaze kuvumburwa, ahitamo guhimba ikinyoma gishya cyo kuvuga ko afite ingabo n’ibikoresho ahubwo ko akeneye gufatanya na FDLR. Ese uyu mtwe w’ingabo wa Felicien witwa ngo iki? Ese ubarizwa he? Ese ugizwe na bande? Ese uyu mutwe w’ingabo ni uwa Felicien wenyine cga ni uw’ishyaka ahagarariye ariryo MN-Inkubiri ryahoze ryitwa FDU-Inkubiri?
Hagati aha hari bamwe mu banyarwanda bari muri Cameroun yabashije guca murihumye abasaba kwiyita ko bahagarariye FDLR nohe bagakorana nawe bavuga ko bakoze coalition igizwe n’umutwe w’ingabo za Hategekimana Felicien zifatanije niza FDLR. Uyu Hategekimana Felicien avuga ko ingabo ze ziyobowe n’umu general wahoze mu ngabo z’u Rwanda za kera (Ex-FAR) tutashatse gutangaza amazina ye kuko tugitohoza impamvu Felicien yaba amushyira muri iri tekamutwe rye.
Dore abo bagabo nibo bari kurikoroza muri Yaoundé ngo bahagarirye Urugaga FDLR.
MUGABARIGIRA CYPRIEN alias NGABO LISARA
BIBONIMANA CELSE
NKEJUWIMYE JEREMIE
NZABARINDA VENERAND
Aba bagabo nibo bari kugendana na Felicien Hategekimana mu mago y’abantu kuko ibyo gukoresha inama basanze batabona uko bihisha Ijisho rya Rubanda! Bahinduye stratégie !
Uyu niwe Mugabarigira Cyprien alias Ngabo Lisala
Uyu ni Nzabarinda Venerand
Twagerageje guhamagara Hategekimana Felicien ngo tumubaze uko umutwe w’ingabo ze witwa n’aho ubarizwa dusanga numero za telephone yari amaze iminsi akoresha yamaze kuzihindura kuko abo yagiye abeshya bakamuvumbura atagishaka ko bamubaza ibibazo.</p>
Twagerageje guhamagara n’abayobozi b’Urugaga FDLR ngo tubabaze ubu bufatanye n’umutwe w’ingabo za Hategekimana Felicien, batubwira ko bariya bantu bari kwiyita ko bahagarariye FDLR i Yaounde babeshya. Urugaga FDLR ntaho ruhuriye na bariya bagabo bane barimo gukorana na Felicien Hategekimana muri iyo Coalition.
Banyarwanda, banayarwandakazi batuye iYaounde muri Cameroun muramenye ntihagire ubaca mu rihumye ngo ababeshye ko hari aho ahuriye n’Urugaga FDLR ngo abatware ibyanyu. Uwo Hategekimana Felicien n’abo bagabo birirwa bazengurukana mu ngo zanyu ni abatekamutwe. Baragenzwa n’inda nini, inda nini muyime amayira.
Ijisho rya Rubanda rirakomeza kubakurikiranira hafi ibyo uwo mutekamutwe Felicien n’abo batakumutwe bagenzi be bakora umunota kuwundi.
Mu nkuru itaha tubaza twashije kuvugana n’uriya mu General Felicien agenda avuga ko ayoboye ingabo ze kugeza ubu tutazi aho ziba n’uko zitwa. Ese kuki Felicien yaba yahisemo gukoresha amazina y’uyu musirikari wa Ex-FAR usanzwe yubahwa cyane? Ese nyiri ubwite abivugaho iki? Ese bariya bagabo biyise ko bahagariye FDLR bagafatanya na Felicien muri Coalition bataravuga uko yitwa bo bagamije iki? Ibisubizo ni mu nkuru itaha.
Ijisho rya Rubanda