Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie CNRD-Ubwiyunge MU MAZI ABIRA

#27868

CNRD-Ubwiyunge MU MAZI ABIRA

Amakuru akomeje kwerekana ko IRATEGEKA WILSON alias LUMBAGO n’abafatanije na we bakomeje ibiganiro i Goma na Kigali, Kongo na HCR ; mu rwego rwo gucyura impunzi. Amafaranga bahawe agera ku bihumbi maganatandatu (600.000$US) , maze bakayirira igihe bareshyaga abacunguzi ngo bigumure, ayo mafaranga arabakoraho (amafaranga ya DMI ya Kagame byanze bikunze urayishyura) . Bari kubeshya ko bafite impunzi ibihumbi maganabiri (200.000) biteguye kujyana mu nkambi mu Sake.

Iyo Sayinzoga atabivugira ku mugaragaro bajyaga kubihakana.
Ubu se aba CNRD barapfira iki ku rugamba ? Amaraso y’izi nzirakarengane azabazwa nde?
Umugambi wa Kagame awugezeho, abahutu baramaranye mu mashyamba ya Kongo koko !!!!

UMUGAMBI WA KAGAME WO GUSENYA AMASHYAKA AMURWANYA UGEZE HE ?

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 kugeza mu mpera zawo, politiki na propaganda byakorwaga n’amashyaka arwanya Kigali byatumye Kagame adasinzira, kuko byageze aho ubutegetsi bwa Kagame (FPR) bunanirwa kubirwanya no kubisobanurira abanyarwanda, baba abo hanze n’abari mu gihugu ndetse n’abanyamahanga. Icyo gihe inkotanyi zakoze iyo bwabaga, abaminisitiri n’abakozi ba Leta mu nzego zose basobanurira abanyarwanda n’abanyamahanga, ba ambasaderi na Mushikiwabo na Kagame ubwe bazenguruka amahanga bisobanura karahava. Icyo gihe ikoranabuhanga (imbugankoranyambaga na za Rezo sosiyo facebook …) , byari byarigaruriwe n’amashyaka ya opposition Kigali arwanya Kagame. Muri make Kagame na FPR nta jambo bari bagifite mu bihugu byo hanze, kuko aho Kagame yageraga hose yakirwaga n’imyigaragambyo, cyane mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho Kagame asa n’aho yibera kubera ibyitso bye bihari bimufasha gukomeza ubutegetsi bwe.
Kugira ngo ubutegetsi bwe bworoherwe, Kagame yashoye ibifaranga byinshi (hakoreshejwe arenga 50% by’ingengo y’imari y’u Rwanda mu mwaka) mu gushaka abantu bazajya gusenya ayo mashyaka no gushaka uburyo n’amayeri. Hagombaga gusenywa Radiyo Impala, impuzamashyaka CPC, amashyaka, RNC, FDLR, PS IMBERAKURI, FDU INKINGI, imbuga nkoranyambaga zicishwaho inyandiko zirwanya Kigali, …
Umugambi wo gusenya amashyaka wacuriwe mu nama yabereye i Kigali mu kwezi kwa 6, ucurwa n’abacurabwenge ba FPR. Nkuko umutangabuhamya wari woherejwe mu bari bagiye gusenya ayo mashyaka abivugira kuri radiyo Impala mu kwezi kwa 6 n’ukwa 7 mu 2014 (ikiganiro kuri Radiyo Impala) , Kagame yohereje abazasenya mu mashyaka yose (infiltrations), hanashakishwa abasanzwe muri ayo mashyaka ( recrutement des taupes) ; mu byo bagombaga gukora harimo gusenya amashyaka, kuyacamo ibice bashwanisha abayagize, no kwica niba bishoboka abayobozi bazabyanga. Hashowemo amafaranga menshi, hakoreshwa n’uburyo bwose bw’uburiganya bagendeye ku mitekerereze n’imiterere y’abagize amashyaka cyane cyane abayobozi. Ibi kandi Kagame abifashwamo n’abazungu bamushyigikiye n’ibihugu bimushyigikiye ngo agume ku butegetsi.
Ibiri kuba ubu mu mashyaka, ni gahunda ya Kagame, ari kugerageza gucamo ibice amashyaka, nyuma akayasenya. Radiyo Impala yarafunzwe, urubuga ikazeiwacu rwarafunzwe, facebook indatsimburwa zarahagaze abazikoreshaga barishwe, impuzamashyaka CPC yarahagaze, FDLR Irategeka Wilson alias Lumbago arashaka kuyicamo ibice no kuyisenya, RNC Rudasingwa arashaka NEW RNC kubera guhangana na Nyamwasa, PS Imberakuri bacitsemo, FDU Inkingi, …

Banyarwanda, dushishoze, nubwo dufite ibyo tutumvikanaho, ibyo ni ibisanzwe muri sosiyete (société) ; ntibikwiriye gutuma dukora ibyo umwanzi ashaka, ahubwo dushake abatwunga kandi twemere kugirwa inama no guca bugufi twihanganirana. Ibi nitubigeraho, nibwo tuzabohora abanyarwanda ku ngoyi ya Kagame.