Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Amarangamutima atuma twifuza ibintu bisenya
Amarangamutima atuma twifuza ibintu bisenya
Kuko Nkurunziza yatsinze Kagame na US-EU-NATO, abantu benshi barumva yagundira ubutegetsi ngo kuko na mukeba we Kagame azabugundira.
Ibi rero ntago ari byiza.
Buriya hari abantu Nkurunziza abangamiye mu burundi.
Yego bibaho ko umuntu agira ubushobozi mu kintu runaka.
Ariko nkuko #Putin mu Burusiya atagundira ngo ahangane n’agatsiko k’abakoloni bo mu burayi na Amerika kagundiriye mu izina rya democracy, ahubwo akazana ikintu cya #tandemocracy aho ashaka undi muhanga nka we Medvedev akamusimbura, na Nkurunziza yabikora ku nyungu z’igihugu.
Agashyiraho nka Nyamitwe.
Tandemocracy iba igaragazako na democracy ishoboka. Kandi ibyiza ntibiboneka umunsi umwe. Gusa azabikora nyuma y’iyi manda. Gushyiraho ugusimbura si igitugu ni ugutegura umuyobozi. Ni uburezi.
Gusa intego nyamukuru irumvikana. Ni socialism yashaka ikaba inayobowe n’umunyagitugu nka Nkurunziza na Castro.
Ariko socialism iyo ucunze nabi igitugu(kugundira) kikayiganza ushiduka abantu bari kuyitiranya na capitalism.
Tumere nka Nyerere na Mandela.