Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28321

Kagame ntiyigeze akurikira amasomo yo muli Command and General Staff College (CGSC) ya Fort Leavenworth muli Kansas.

Paul Kagame ntiyigeze akurikira amasomo yo muli Command and General Staff College (CGSC) ya Fort Leavenworth muli Kansas. Dore uko byagenze:

1. Muli byabindi byo kwitegura kuzikiza ikimwaro ko uwo bagennye guha igihugu akiri ” mayibobo” Kagame yemerewe na Amerika kujya kwiga nk’umu officier w’umugande muli Command and general Staff College ya Fort Lievenworth i Kansas muli promotion ya 1990-1992.

2. Ubundi amasomo ya gisilikare muli CGSC atangira muli September (Nzeli). Ariko aba officiers bo mu bihugu by’amahanga bagomba kuhagera muli June (Kamena) kugira ngo bahugurwe mu rurimi ry’icyongereza kugeza babonye ya Certificat bita TOFL yemeza ko bashobora gukurikira amasomo mu Cyogereza;

3. Kagame rero nka Major wo mungabo za Uganda nawe yaje muli Amerika muli June 1990. Ahahurira n’umunyarwanda nawe wagombaga gukurikira amasomo muli iyo promotion ariwe Major Marcel Bivugabagabo.

4. Nyuma ya TOFL, amasomo yaratangiye muli mi-september (muri Nzeri hagati) 1990, Bivugabagabo yicarana na Kagame mu ishuli rimwe.

5. Kuli tariki ya 02 z’ukwa cumi ( 2 octobrer 1990) , Major Paul Kagame ntiyaje mw’ishuli abandi bakeka ko yarwaye… Bukeye umu officier w’umunyamerika yegera Bivugabagabo aramubaza ati: mbese ntabwo uzi ko intambara yateye mu Rwanda none ba officiers b’abanyarwanda bose babaga muli Amerika bakaba batahutse ngo bajye ku rugamba? Undi nawe ati: muli iri shuli ninjye mu officier w’umunyarwanda uhari kandi ntacyo ambassade yari yambwira niba ngomba gutaha. Undi ati none se mugenzi wawe Kagame hari uwo ubona? Undi agerageje gusobanura ko iby’aba officiers b’abagande bibareba , abona umunyamerika atamwumva.

6. Ibyakurikiye: Bivugabagabo yakomeje amasomo kandi na Etat-Major y’u Rwanda imubwira ko azaza arangije , niko byagenze kuko yatashye muli 1992 afite iyi Diplome. Naho Kagame nyuma y’iminsi mike abuze muli Fort Leavenwort itangazamakuru ryose ryahise ritangaza ko ari we uyoboye ibitero bigabwa ku Rwanda nyuma y’urupfu rwa Rwigema. Ubwo hari muli november 1990.

Umwanzuro: None se Kagame utarize n’icyumweru kimwe muli Command and General Staff ta Kansas, yaherahe avuga ko afite brevêt y’iryo shuli ? Niba kandi barayimuhaye nyuma bajye bongeraho ko ari iy’icyubahiro “Honoris Causa” uretse ko muli Kaminuza za gisilikare bitamenyerewe!