Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28060

Nta kintu kidasanzwe Dj Zizou avuga ko abona muri Wizkid, iyo ari kumugereranya n’abahanzi nyarwanda, uretse gusa kuba Wizkid we yarashowemo amafaranga menshi.

Zizou avuga ko mu Rwanda hari abahanzi benshi bafite impano zikomeye ariko bakeneye abaterankunga babashora amafaranga yabo kugira ngo izo mpano zabo zigaragare.

Ibi Zizou yabibwiye Izubarirashe.rw agira ati “Umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi. Ntabwo umuntu ashobora kubaka inzu y’amafaranga makeya noneho ngo umuntu aze avuga ngo iyi nzu irahenze. N’umuziki ni uko, umuziki ni ikintu uba ugomba gushoramo.”

Asobanura ko kuba igitaramo cya Wizkid cyaritabiriwe n’abantu benshi byatewe n’uko Wizkid yabanje gushorwamo amafaranga menshi umuziki we ugasakara hose, nta kindi kidasanzwe cyabayeho.

Ati “Amafaranga Wizkid afite n’umuhanzi nyarwanda uyamuhaye ukamushoramo ku rwego nk’urwo Wizkid ashorwamo, agakora amavidewo ahenze nk’ayo Wizkid akora nta cyabuza ko igitaramo na we yateguye cyamera gutya. Rero ntekereza ko nta kindi kinyuranyo kirimo ni amafaranga gusa.”

Si Dj Zizou gusa wabwiye Izubarirashe.rw ibi, kuko na Nina uririmbana na Charly na we ari ko abibona.

We yagize ati “Uyu ni Wizkid, ibyo abantu bagomba kubanza kubimenya ko Wizkid ntakomeye muri Afurika gusa ubu arakomeye hose no mu ruhando mpuzamahanga kuko ari mu maboko meza, afite ibigo bikomeye ku Isi bimushoramo amafaranga ku buryo ashobora gukorana indirimbo n’umuntu uwo ari we wese ku Isi ashatse.”

Nina ashimangira ko n’umuhanzi nyarwanda abonye ubu buryo nta cyamubuza kugeza umuziki kure.

Ati “Burya n’ibyo byose bishyigikira umuhanzi nabyo abantu baba bakwiye kubirebaho.”