Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Ibisobanuro byose abateguye igitaramo cya Wizkid batanga ku mpamvu batagitumiyemo abahanzi bagezweho b’Abanyarwanda ntibyanyura Producer Washington, uri mu bari bacyitabiriye avuye Kampala muri Uganda.
Aya ni amwe mu makosa Washington avuga ko yakozwe bigatuma we yumva atanyuzwe n’iki gitaramo.
Uyu mugabo watunganyije nyinshi mu ndirimbo za Goodlyfe n’izindi nyinshi zagiye zikundwa haba muri Uganda no mu Rwanda avuga ko igitaramo nk’iki kitagombaga kuburamo abahanzi nka Urban Boyz, Dj Pius, Charly na Nina, n’abandi bari mu bitwa abagezweho i Kigali.
Washington yumvikanisha ko Wizkid yari akwiye kubanzirizwa n’abahanzi bandi batari Liquideep, Tito Al Uribe wo muri Chili n’itsinda rya Nubian Gypsies.
Aganira n’Izubarirashe.rw Washington yagize ati “Ntekereza ko bagombaga gushyiramo abahanzi nyarwanda bagezweho kuko iyi ni Kigali hagomba guhabwa agaciro abahanzi ba hano bakunzwe.”
Lion Imanzi wo muri Nubian Gypsies, itsinda rukumbi ry’abahanzi nyarwanda baririmbye muri iki gitaramo yabwiye Izubarirashe.rw ko batumiwe ahanini bitewe n’uko uruganda rwa BRALIRWA rutegura iki gitaramo rwo rwifuje abahanzi basa n’abakuzeho, kandi biyubashye bajyanye n’urugero rw’abantu bakunda ikinyobwa cya Mützig.
Ibi bisobanuro ariko Washington we ntabikozwa. Avuga ko impamvu ibyo atabyemera ari uko Wizkid watumiwe nk’umuhanzi w’imena akiri muto, kandi akunzwe n’urubyiruko rukunda ibigezweho.
Yagize ati “Abahanzi bakuze turabubaha ariko se Wizkid we ko yatumiwe atari umuhanzi ukuze? Ni yo mpamvu rero hagombaga gutumirwamo abahanzi bagezweho nibura ntihabure amazina nka Urban Boyz, Dj Pius, cyangwa se nka ba Charly na Nina n’abandi benshi tuzi bagezweho hano Kigali. Ubutaha hateguwe igitaramo nk’iki gikomeye rwose bajye baha amahirwe n’abahanzi bagezweho bigaragarize abakunzi babo.”
Si iki gusa Washington yanenze, ananenga ko iki gitaramo cyabereye ahantu bigoranye kuhagera, kure y’umujyi.