Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Umuhanzi Teta Diana azahagararira u Rwanda mu mahugurwa akomeye azahuriza hamwe abambabasaderi b’amahoro n’abahanzi bakomeye ku Isi.
Aya mahugurwa ya muzika azabera mu Majyaruguru ya leta ya California mu mujyi wa San Francisco asorezwe ahitwa i Cancun muri Mexico mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.
Teta Diana, umwe mu bagize itsinda Gakondo kuri ubu ari ku mugabane w’u Burayi mu mu Bubiligi aho yagiye gutunganyiriza album ye ashaka kuzamurikira Abanyarwanda muri uyu mwaka.
Muri aya mahugurwa na none azahahurira n’abagize uruhare rukomeye mu kubungaburanga amahoro no guteza imbere uburezi ku Isi.
Abajijwe abahanzi azi bazaba bari kumwe yavuze ko atabazi gusa we yabonye akora ikizamini akagitsinda.
Yagize ati “Natumiwe n’ababiteguye aya mahugurwa bankoresha ‘interview’ ndayitsinda basanga ibyo bifuza mbyujuje mpabwa amahirwe yo guhagararira igihugu cyanjye.”
Teta avuga ko ibi ari iby’agaciro kuri muzika ye ndetse no ku Rwanda muri rusange.
Uyu muhanzi aheruka gusezera mu bihembo bya Salax bitangwa na Ikirezi Group aho yanditse avuga ko atazabasha kubona umwanya kubera ko ngo gahunda yihaye muri uyu mwaka yabonye kubyitabira bitamushobokera.
Avuga ko akumbuye ikirere kidahindagurika ndetse n’imbuto zo mu Rwanda kuko izo mu mahanga ziba zitaryoshe nk’izo mu Rwagasabo.
Teta azagaruka mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka nk’uko yabitangarije izubarirashe.rw.
Zimwe mu ndirimbo za Teta Diana, ni Ndaje, Velo, Cana ikirita, Tanga agatego , Umpe akanya ari kumwe na Jules Sentore n’zindi.