Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, Wizkid yageze aho afatira i Kigali amashusho y’indirimbo eshatu nshya zitarasohoka aheruka gukorana na Radio na Weasel bagize itsinda rya Goodlyfe.
Aya makuru mashya aje anyomoza ayavugwaga y’uko Wizkid atigeze abona umwanya wo kugira undi muhanzi akorana na we byaba indirimbo cyangwa se gufata amashusho i Kigali.
Urubuga rwo muri Uganda rwa Matooke Republic rwanditse ko Wizkid atafashe amashusho na Goodlyfe gusa, ko ahubwo banakoranye izindi ndirimbo nshya ebyiri.
Muyoboke Alex, umwe mu nshuti za hafi za Goodlyfe yabwiye Izubarirashe.rw ko amashusho Wizkid yafatanye n’iri tsinda ari ayo muri studio, ko andi bahanye gahunda yo kuzayakorera mu bihugu byabo. Aya mashusho yafashwe na Producer Clarence Peters, usanzwe ukorera muri Capital Dream Pictures.
Muyoboke avuga ko Wizkid yari asanzwe afitanye indirimbo 5 nshya zitazwi yakoranye n’iri tsinda, kuko bafite album bateganya kuzasohorana bari kumwe.
Mu kiganiro Weasel aheruka kugirana n’Izubarirashe.rw ubwo yari mu Rwanda, mu gitaramo cya Wizkid, yavuze ko Wizkid umuhanzi wese wo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba yamwigiraho gukora cyane, no kwitonda.
Yavuze ko Wizkid amaze gutera imbere cyane, ku buryo bizeye ko azabafasha kugeza impano yabo ku rwego mpuzamahanga.
Wizkid asanzwe afitanye indirimbo ebyiri zasohotse ari zo ‘Gat No Love’ na ‘Don’t Cry’.
Kanda hano urebe indirimbo ‘Don’t Cry’ imwe mu zo Wizkid yari asanzwe afitanye na Goodlyfe.
Bivugwa ko aya mashusho y’izi ndirimbo Wizkid yakoranye na Goodlyfe azamurikwa ku mugaragaro mu gitaramo gikomeye kizabera i Kampala muri Uganda, mu Kwakira, iki gitaramo ni na cyo kizamurikirwamo iyi album aba bahanzi bakoranye.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’amasosiyete Star Times na Face TV ari mu yakomeye mu kumenyekanisha imiziki y’abahanzi.
Uretse iyi Goodlyfe, abandi bahanzi bifuzaga gukorana na Wizkida barimo Navio (bivugwa ko yaciwe 15,000$, ni miliyoni zirenga 11 z’amafaranga y’u Rwanda), Urban Boyz (bo bivugwa ko baciwe 5000$, ni miliyoni zirenga 3 z’amafaranga y’u Rwanda), undi ni Teta Barbara bita Babo.
Wizkid nyuma yo gusubiramo indirimbo ye Ojuelegba na Drake yatangiye kwamamara cyane muri Amerika.
Aheruka gukorana indirimbo yitwa ‘Shabba’ ayikorana na Chris Brown, French Montana na Trey Songz.