Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28031

WARI UZI KO INDWARA YA TIRIKOMONASI (TRICHOMONASE) ISHOBORA GUTUMA UBA INGUMBA CYANGWA UGASAMIRA HANZE Y’UMURA?! SOBANUKIRWA BYINSHI N’UBURYO WAYIRINDA

Tirikomonasi (Trichomonase) ni indwara yo mu myanya ndangagitsina itera kubabuka mu gitsina (inflammation). Iyi ndwara igira ibimenyetso bimwe na bimwe ihuriyeho n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

20-35% by’abagore bari hagati y imyaka 16 na 35 bahura n’iyi ndwara, undi mubare w’abantu benshi, cyane cyane abagabo bagendana udukoko twanduza iyi ndwara batanabizi. Umunani ku ijana (8%) by’abagabo bayirwaye bababuka mu muyoboro w’igitsina. Iyi ndwara kandi gashobora no kugaragara mu kanywa ndetse no mu kibuno igihe hamwe muri aha hagize aho hahurira n’igitsina cy’umuntu urwaye.

Aka gakoko gakunda ahantu hahehereye (milieu humide) hafite ubushyuhe buri hagati ya 35 na 37oC. Gashobora kumara amasaha agera kuri 24 mu nkari cyangwa mu masohoro (sperme) katarapfa. Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS yashyize hanze ikegeranyo kigaragaza ko byibura Tirikomonasi iboneka kuri miliyoni 170 z’abatuye isi buri mwaka. Ibimenyetso by’iyi ndwara bitangira kugaragara hagati y’iminsi 5 na 28 umuntu ayanduye.

IBIMENYETSO BYAYO KU BAGORE:

– Igitsina gisohokamo ibintu bijya kumera nk’amashyira, bigasohoka mu buryo budasanzwe ndetse bikagira n’impumuro mbi kandi idasanzwe.

– Mu gitsina harababuka, hakocyerwa ndetse mu ntangiriro z’iyi ndwara umuntu aba yumva ashaka kwishimamo.

– Nyuma umuntu atangira kubabara igihe arimo kwihagarika ndetse n’igihe cy’imibonano mpuzabitsina.

– Uburyaryate no kwishimagura mu gitsina

– Kubangamirwa mu igihe cyo gukora imibonano

– Kuribwa mu kiziba cy’inda kuri bamwe.

Ibi bimenyetso akenshi birijyana hagati y iminsi 5 na 28 ku bagore. Gusa iyo bigiye ukibwira ko indwara yikijije, utarigeze uyivuza neza uba wikururira ibyago bikurikira:

– Iyo atwite ingobyi y’umwana ishobora gufunguka bityo agakuramo inda

– Iyo umwana avutse ayivukanye aba afite ibyago byo kutageza imyaka 5 mu gihe atavuwe

– Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bityo kwandura SIDA bikaba byoroshye.

IBIMENYETSO KU BAGABO:

Abagabo ntibakunze kugaragaza ibimenyetso ko barwaye. Hari igihe usanga babana n’aka gakoko ntacyo kabatwaye (porteur sain) ariko bakaba bakanduza. Abandi bashobora kugaragaza ibi bimenyetso:

– Mu mwenge w’igitsina ndetse no ku mutwe wacyo haratukura,hagatangira no kubabara.

– Kubabara cyane umuntu ari kwihagarika.

– Kwihagarika ibintu bisa n’amashyira bireduka,ndetse nyuma umuntu akaba yakwihagarika n’amaraso.

ESE UBUNDI TIRUKOMUNASI ITERWA N’IKI?

Iyi ndwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa mikorobe kitwa “Trichomonas vaginalis”. Aka gakoko kagaragara mu rurenda rwo mu gitsina ku bagore ndetse no mu nkari cyane cyane za mu gitondo ku bagabo hakoreshejwe mikorosikope.

IYI NDWARA YANDURA ITE?

Iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,ni naho ha mbere yandurira cyane cyane. Iyi ni yo mpamvu iyi ndwara ishyirwa mu bwoko bw’imitezi (indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina).

Aka gakoko gakunda ahantu hahehereye, umuntu ashobora kwandura igihe habayeho gusangira ibikoresho bimwe na bimwe nk’isume (essui- mains), impapuro z’isuku mu bwiherero zakozweho n’umuntu ufite aka gakoko, kwicara ku bwiherero bwicaweho n’umuntu wanduye, kwambarana imyenda, kurarana mu buriri bumwe, gusangira imyenda yo kogana (bikini), sauna, intoki zakoze ku gitsina ntizisukurwe…

NI GUTE WAKWIRINDA IYI NDWARA?

Hamwe mu hantu iyi ndwara yandurira ni mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ni ukuvuga ko bumwe mu buryo bwo kuyirinda ari ugukoresha agakingirizo ndetse no kwifata. Ikindi ni ukugira isuku haba mu bwiherero,ku ntoki cg imyenda ifite aho ihurira n’igitsina.

Umuntu uyirwaye agomba kugerageza kumesa n’amazi ashyushye imyenda ye yose y’imbere ndetse akayanika ku zuba, gusukura amashuka n’isume hakoreshejwe amazi ashyushye, akagira isuku ihagije muri rusange kugira ngo atanduza abandi.

UBUNDI BURYO BWO KWIRINDA IYI NDWARA:

– Ibuka agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina.

– Irinde guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu wifate.

– Ku bagore, irinde gusangira imyenda y imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro mwihanaguza, ndetse n imisarane bicaraho ya rusange uyirinde mu gihe bishoboka.

– Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.

– Niba umenyeko wanduye bwira uwo mwakoranye imibonano nawe yivuze.

Zimwe mu ngaruka umuntu agaragaza iyo ativuje cyangwa atavuwe neza iyi ndwara

Ubugumba, ububabare buhoraho mu nda yo hasi, umugore ashobora gusamira hanze ya nyababyeyi bityo hakabaho kuvamo kw’inda za hato na hato ndetse no kubyara abana batujuje amezi 9 cyangwa ibiro bike cyane.

Ngaho rero irinde kuruta uko wazivuza. Niba kandi waranduye iyi ndwara ihutire kwivuza utazahura n’ingorane zikomeye.