Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Ibibazo bikomeje kuba byinshi mu banya Kigali nyuma yuko Jeannette Nyiramongi Kagame atagaragaye mu mihango yo kwakira Perezida wa Benin ubu uri mu ruzindiko rw’akazi mu Rwanda. Muri iyo mihango hagaragaye Louise Mushikiwabo yicaye iruhande rwa Kagame! Ibintu bishobora kuba bikomeye mu gihe abanyarwanda bakomeje kwibaza byinshi?
Ese ibi byaba ari gihamya ko m’Urugwiro bicika? Ese kuki m’ Urugwiro ntacyo babwira abanyarwanda? Ese kuki ibinyamakuru byose mu Rwanda byicecekeye? Na cya kindi ngo ni Rushyashya kirirwa cyandika gisebya abantu bari hanze cyararuciye kirarumira. Njye ikigaragara nuko uyu muhango wo kwakira uyu mu perezida wo muri Benin wari muto ukurikije n’iyindi kandi wabonanga abantu bakonje! Bagiye no kubyica bakoresha amabara y’umukara!
Gasana Eugene Richard yagambaniwe na The Five, si umuryango wa Rushema.
Agatsiko muriro k’abiyise “The Five” (Batanu) mu kugambanira Gasana Eugene bitwaje ugufungwa kwa Capt. Rushema. Amakuru aturuka k’umukozi w’ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (izina ntiritangwa kubera umutekano we); arahamya ko amakuru nyayo y’inkuru yasohotse ivuga k’umwana wa Ambasaderi muri Loni Gasana Eugene Richard yabyaranye n’umufasha wa Perezida Paul Kagame; Nyiramongi Jeanette; yasohowe hanze n’agatsiko kari kuzamuka cyane gashaka imbaraga muri leta ya Kigali ngo kabashe kwigwizaho imitungo.
Ako gatsiko ngo kiyise akazina ka Batanu “The Five” kagizwe na Minisitiri LOUISE MUSHIKIWABO, Ambasaderi OLIVIER NDUHUNGIREHE (twabwiwe ndetse ko ari umugabo rwihishwa wa Mushikiwabo Louise), Ambasaderi MATHILDE MUKANTABANA, Abacuruzi bava inda imwe bitwa DAMASCENE na ALEXIS bakorera cyane muri Angola (bavugwaho gufatanya ubucuruzi na Yvan Cyomoro, imfura ya Perezida Kagame).
“The Five” ngo ikaba yari ibangamiwe cyane n’ikipe ya Gasana Eugene, dore ko uyu Gasana yavugaga rikijyana haba mu kazi ndetse no mu rugo rwa Perezida.
Uburyo bwari bwarabuze bwo kugambanira Gasana Eugene Richard kugeza ubwo babonye ko mubyara wa Kagame ariwe Retired Captain Rushema afunzwe vuba aha azira kuvuga imyitwarire idahwitse y’ubujura n’ubusambanyi bwa hato na hato bw’ Umufasha wa Perezida Kagame, Nyiramongi Jeannette; “The Five” rero niko gutekereza gusohora inkuru y’ibanga ryari ryarabitswe n’imiryango yombi ku ibyarwa ry’umwana wa gatatu wa Nyiramongi, wabyawe igihe umugabo we yari ku rugamba rw’Inkotanyi, inda igaterwa na Gasana Eugene Richard wari uhagarariye FPR mu Budage, ubwo Nyiramongi yari yagiye kumusura mu Budage. “The Five” bakoze ibishoboka babicishije mu nshuti bakwiza igihuha ko ari abavandimwe ba Captain Rushema basohoye ibanga kuko barakajwe n’uko babafungiye umuvandimwe Rushema.
Uyu mukozi watubwiye aya makuru, arakomeza atubwira ko abagize “The Five” banyoye Champagne bamenye ko Ambasaderi Gasana Eugene Richard yirukanwe ku mirimo. Ngo ibyishimo ni byose muri bo kuko bizeye neza ko bagiye kugira ingufu mu gucunga amafaranga y’umuryango wa Perezida ari nako nabo bazabikiriramo. Ngo igikomeye bizeye ni uko igihe Perezida Kagame yavaho baba bose bibereye mu mahanga bityo bikaba byaborohera kuzagumana iyo mitungo.
Umutanga-makuru arakomeza asaba Perezida Kagame kumenya ko Abavandimwe ba Rushema barengana, ko ahubwo ibanga ryamenwe na “The Five” barimo kototera umuryango n’imitungo ye bamubeshya ngo baramushyigikiye!!