Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27899

Chris Brown, Jay-Z, Nicki Minaj, Lil Wayne, Kanye West, Alicia Keys, Wiz Khalifa, Puff Didy, T.I, Lil Wayne,
50Cent, Drake, Boyz II Men n’abandi bahanzi b’ibyamamare ku Isi barifuza kuzaza gukorera ibitaramo bikomeye i
Kigali mu Rwanda, muri uyu mwaka wa 2016.
Abasanzwe bategura ibitaramo bo mu Rwanda babwiye Izuba Rirashe ko bamaze igihe bari mu biganiro n’itsinda
rikomeye ryo muri Amerika rya “Live Nation” rifasha aba bahanzi mu gutegura ibitaramo hirya no hino ku Isi.
Judo Kanobana, umuyobozi wa “Positive Production” yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko imbarutso yabaye igitaramo Stromae yakoreye mu Rwanda, kikagenda neza. Kanobana yeretse Izuba Rirashe ubutumwa yahawe n’abo muri Live Nation, bamubwira ko ibi byamamare byifuza gukorera ibitaramo bikomeye mu Rwanda.
Kanobana avuga ko Live Nation bamubwiye ko aba bahanzi b’ibyamamare ari bo ubwabo babyisabiye kuzaza mu Rwanda, ariko ko hakibura amikoro yo kubazana, ati “Bo barabyifuza; ba Nicki Minaj, ba Chris Brown n’abandi barabyisabiye ngo turashaka kuza. Twe turacyashaka abaterankunga kugira ngo baze.” Kanobana yagize ati “[Live Nation] Baranditse, bumvise ko hano mu Rwanda ari igihugu cyiza gifite umutekano, gifite abantu bagira imico myiza banumva ko hari abandi bahanzi baje bakaharirimba Tiken Jah Fakoly baratuvugiye, abazanye ba Kassav baratuvugiye, bumvise ibitaramo bya Stromae, ba Akon barababwira ko mu Rwanda ibitaramo nk’ibi bibaho.”
Stromae, umwe mu bahanzi b’ibyamamare baheruka kuririmbira mu Rwanda (Ifoto/Irakoze R.) Stromae, umwe mu bahanzi b’ibyamamare baheruka kuririmbira mu Rwanda (Ifoto/Irakoze R.) Yongeraho ati “Kuva kuri Alicia Keys,
Drake arashaka kuza mu Rw II Men barashaka kuza mu Rwanda, […] abahanzi bagera kuri batandatu bose
ibiciro babishyize hasi, bavuga ngo barashaka kuza, Wiz Khalifa nawe arashaka kuza mu Rwanda, i Kigali, barahari benshi cyane” Kanobana yatweretse urutonde rw’aba bahanzi bamweretse ko bifuza kuzaza ruriho Nicki Minaj, Puff Diddy, T.I, Lil Wayne, 50 Cent, Drake, Alicia Keys, Boyz II Men bose bifuza kuza mu Rwanda.
Gusa Kanobana, uri gutegura iserukiramuco rya Isaano, we avuga ko kubona ubushobozi buzana ibi byamamare mu Rwanda bigoye cyane, kuko buri umwe nibura bisaba gutanga hagati ya miliyoni imwe na miliyoni n’igice z’amadolari ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda ajya kungana na 763,154,925.76 RWF na miliyari isaga (1,138,650,000Rwf ).

Kanobana anagaragaza ko nta cyizere cya nonaha gihari, kuko n’igitaramo giheruka cya Stromae hari imyenda
abaterankunga batarabasha kumufasha kwishyura.
Yagize ati “Harabura ubushobozi no gutegura, biriya bintu biravuna cyane, na Stromae uvuye hano n’ubu turacyafite ibisigisigi by’imvune z’ubwitange twashyize mu gutegura kiriya gitaramo.”
Gusa akavuga ko bitewe n’urukundo bafitiye muzika Abanyarwanda bakwizera ko bishoboka ko ibi byamamare byazazanwa mu Rwanda.
Kuri ubu mu Rwanda haherutse abahanzi b’ibyamamare barimo Nneka Lucia Egbuna, waririmbye kuri Petit
Stade i Remera kuri uyu wa 12 Gashyantare 2016, mu Iserukiramuco rya “Isaano Arts Festival”.
Abahanzi b’ibyamamare baje mu Rwanda harimo nka Sean Paul waje mu Rwanda mu 2008 azanywe na
Rwandatel, Nyakwigendera Lucky Philip Dube waje muri FESPAD mu 2006, Brick and Lace nabo baje muri FESPAD mu 2008, Sean Kingston waririmbiye kuri Stade Amahoro mu 2011 hasozwa irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ya mbere. Hari kandi na P Square baje kuririmba mu isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR Inkotanyi, Davido waririmbye u Rwanda rwizihiza imyaka 20 yo kwibohora, Jason Derulo
waririmbye hasozwa amarushanwa ya PGGSS2, Alpha Blondy, Lauryn Hill, Elephant Man, Shaggy, Konshens n’abandi.