Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27818

Bavandimwe banjye iyo tubwiwe ko tuzapfa kuki turakara abandi ntitubyemere tukumva bitakwigishwa tugahora dushaka ko twigishwa izindi nyigisho yewe na bamwe bagahitamo kudakurikira ???

Bavandimwe nabamenyeshaga ko Malayika w’urupfu atuzenguruka buri munsi incuro 70 kuri buri umwe ..

Igihe icyo ari cyo cyose sijye, si wowe cg wawundi uhabwa inkuru ngo nta kiri kw’Isi …
Tuzapfa……!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Abantu bo mubihe byanyuma bazakunda ibintu 5 bibagirwe ibindi 5 harimo kuba bazakunda amazu meza bibagirwe imva zabo. Hadith swahih

Ese ni gute Malayika w’urupfu aramutse akugendereye agutunguye aho ???

Ese witeguye ute niba uyu munsi ari wo munsi wawe wa nyuma kuba kumwe natwe ??

Ese uzashobora kureba Malayika ISRAIL uko akanganye mu buranga bwe n’indemo ye ubwo azakugenderera ???

Ese witeguye kuvanwamo roho yawe aho uri… MU SOKO, KU KAZI, MU MUPIRA, AHO UTUYE, MURI SINEMA, KU MAZI,, HOTEL, MU MODOKA, MU MUSIGITI, MU BUKWE, KW’ISHURI, N’ahandi hatandukanye ???

Ese witeguye kuvanwamo roho yawe uri kure yo murugo iwanyu ???

Ese witeguye kuvanwamo roho mbere y’umugabo wawe, Baba Mama, cg abana bawe batarakubona bwa nyuma ?

Ese witeguye kwihanganira ububabare bwo gukururwamo roho yawe guhera mu mano yawe kugeza mu kanwa kawe mu isaha imwe ??

Ese witeguye kwihanganira kubura umwuka mu gihe cy’amasegonda 30 igiheJe Upo tayari ukurwamo roho ???

Ese witeguye ko Roho yawe itana burundu n’umubiri wawe ..?

Ese witeguye kubona uburyo abavandimwe bawe batwarirana amakuru ku ma Telephones na whatsapp kuba wowe wamaze gupfa ??

Ese witeguye kubona inzu yanyu yuzuye abashyitsi ku mpamvu yo kugutwara wowe mu cyumba cyawe no kugutwara ku marimbi

Ese witeguye kubona uburyo Mama wawe/ Baba/ Mushiki wawe/ Umuvandimwe wawe muvukana/ Abana bawe/ Inshuti zawe/ Abatauranyi bawe/ Umukozi n’abavandimwe bawe uko babura umwuka kubwo kukuririra wowe k’ubw’urupfu rwawe ??

Ese witeguye k’umubiri wawe utoborwa mu nda n’urushinge uterwa imiti yo kubuza umubiri kudasohora impumuro ntunabore ??

Ese witeguye kwamburwa imyenda yawe n’abantu utazi ku mpamvu yo koza Imaiti yawe ???

Ese witeguye kubona umuryango wawe uri gutegura umwambaro w’icyubahiro isanda yawe ??

Ese witeguye kwambikwa ISANDA yatewe amarashi y’UMUPFU n’amavuta ya Karafuu na miski ??

Ese witeguye kubona uburyo abavandimwe, umuryango, inshuti, umutungo n’inzu bikuririra mu gihe Ijeneza yawe ikurwa mu cyumba ??

Ese witeguye kwinjizwa bwa nyuma mu MUSIGITI bwa nyuma kuri babandi basenga ??

Ese witeguye gusengerwa Swalat JENEZA??

Ese witeguye gusiga Baba, Mama, Musaza wawe, Mushiki wawe, abavandimwe, Inshuti, Umugore, Umugabo, Fiance, Umuturanyi, n’abanzi bawe ?

Ese witeguye guhabwa infunguzo z’icyumba cyawe IKABURI yawe??

Ese witeguye gutangira ubuzima bushya mu kaburi uri wenyine gusa??

Ese witeguye kwinjizwa muri MWANANDANI،?

Ese witeguye kubona abavandimwe bawe bava mu kaburi yawe nyuma yo kukuryamisha muri MWANANDANI bagusige wenyine ?

Subhanallah !!!!!!!!!!!!!!!!!!

Ese witeguye abavandimwe bawe, abakunzi bawe, bagutwikire umucanga upima Toni 7 mu kaburi yawe ?

Ese witeguye kumva ubusabe (dua) bazagusabira abavandimwe bawe n’inshuti zawe nyuma yo kuguhamba bari hanze y’IKABURI yawe ??

Ese witeguye kumva inyigisho zizatangirwa hejuru y’Ikaburi yawe ?

Ese witeguye kumva urusaku n’imirindi z’ibirenge by’abavandimwe bawe bagiye bagusize wenyine mu marimbi ?

Ese witeguye guhura n’abamalayika 2 bo mu mva bateye ubwoba.
(MUNKAR/NAAKIR) ku mpamvu y’ibibazo by’ubuzima bwawe uko witwaye n’ibyo wakoze kw’isi ?

Ese witeguye kwihanganira ibihano ADHABU byo mu mva ku bidakwiye (amakosa) byo mu mva wakoze kw’isi ?

Ese witeguye kuryamira urubavu rumwe mu mva kaburi yawe nta kwihindura kugeza k’umunsi w’imperuka ?

Ese witeguye kuribwa n’ibisimba (Imiswa) birye mu maso hawe no mu kanwa hawe n’ururimi rwawe n’amatwi yawe umubiri wawe wose mu gihe nta bushobozi cg intege byo kubibuza ??

Ese witeguye kwihanganira imumpuro y’ububore by’umubiri wawe mu mva ??

Ese witeguye kuba mu mwijima utabona mu mva yawe ??

Ese witeguye kwihanganira UBUSHYUHE BW’IKABURI yawe ubuziraherezo kugeza k’umunsi w’imperuka ?

Subhanallah !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Ese witeguye abavandimwe bawe kw’isi, Baba, Mama Mushiki wawe, Umugabo Umugore abana bawe bakwibagirwe nyuma y’icyumweru kimwe nyuma yo guhamba Imaiti yawe ??

Niba utiteguye kuri ibyo byose rero ……………

Ni Kuki udakora amasengesho 5 ng’unitwararike wubahiriza amategeko ya Allaah nk’uko ukunze kubyigishwa bya buri munsi ?

Kuki udasoma Qur’an buri munsi ?

Kuki wibanda k’ubumenyi bw’isi yawe no kudaha agaciro no gusuzugura by’ubushake ubumenyi bw’idini yawe to nzira Allaah yashyireho umuntu ?

Kuki ugira ukwibona kuri bagenzi bawe ?

Kuki ureba amafoto mabi muri Telephone yawe ?

Kuki ubuza amahoro ababyeyi bawe ?

Kuki ukoresha umutungo wawe mu bidafite akamaro ukanasuzugura kuba wafasha Idini ya Allaah we ushobora byose ufite mu bushobozi bwe imva yawe ??

Kuki uteretana n’abagabo n’abagore kuri Telephone yawe n’ubusanzwe kuri wowe ?

Ari ko kugira ngo urokoke ibibi by’urupfu no mu mva yawe …………

Birashoboka kuri wowe cg njye dusigaje igihe cy’amasaha, iminota, amasegonda se byo kuba kuri iyi Isi…

Mureke duhindure ubuzima bwacu duhereye none …..
Ubu none …………

Tubeho mu buryo bwa kiislaam..

Tubeho mu nyigisho z’Intumwa ya Allaah Muhammad (Swalallahu ”alayih wa alih wa salam) n’uko Allaah (Subhanahu wata’allah) abitwigisha muri Qur’an

Emera cg ntiwemere
Ibyo byooose mvuze aha hejuru ni ngombwa bizangeraho njyewe na we !!!!!!

Ikintu cya ngombwa kugira ngo dukiranuke n’ibyo byooose twabonye biduteye ubwoba ubu none ……. N’uguhindura imibereho y’ubuzima bwacu tunicuze k’uwaturemye Allaah (Subhanahu wata’allah) azatubabarira …………

Users ko buri munsi mushya kuri wowe witegurira urupfu n’urugendo rwo mu mva igihe kirekire .

Ntitubeshywe na Shayitwani mu kwinezeza by’umunezero ushira

QURAAN

“Mukuri uwo munsi n’umunsi utoroshye, uretse kuri babandi uzagaruka kwa Nyagasani we umutima we warejejwe ibyaha ”

ALLAH ATUYOBORE MU BUZIMA BW’IDINI (ISLAMU) GUHERA NONAHA KURI UYU MUNOTA!!

ALLAH ADUSHOBOZE DUPFE TURI MU BYIZA .

Aaamin.. amiyn yaa Rabil’alamiina !!!!