Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Amabuye menshi y’agaciro Paul Kagame yasahuye mu gihugu cya Congo (RDC) mu myaka myinshi (1996-2013), yayagurishije ahendwa ku isoko ryo mu bihugu byo ku mugabane w’Aziya. Amafaranga yakuye muri ayo mabuye, Kagame yashoboye kuyabitsa mu bwihisho mu mabaki yo mu gihugu cya Panama, asigaye ayubakamo « Kigali Convention Center ». Ububiko bw’ayo mabuye busigayemo ubusa; ibyo bikaba byarateye ikibazo k’ibura ry’amadevize mu Rwanda, Ibiciro ku masoko bikaba byariyongereye, ifaranga ry’u Rwanda rikaba ryarataye agaciro k’uburyo bukomeye, Inzara iraca ibintu mu Rwanda kandi nta madovize yo guhaha ibiribwa mu mahanga, nta bushobozi igihugu gifite bwo gutunga abasilikare barenga ibihumbi 100 kuburyo kubareka gutyo bishobora gutera imvururu mu gihugu… ariko ikibazo gikomeye cyane akaba ari icyo gushaka umutungo wo kurwana intambara yo gukuraho leta iriho ubu mu gihugu cy’Uburundi kuko ibonwa nk’umwanzi wa mbere wa Paul Kagame!
Hagati aho Perezida wa Congo (RDC) Joseph Kabange Kabila ntabwo yorohewe n’ibibazo bya politiki mu gihugu cye ! Uyu mwaka w’2016 niwo wa nyuma kuri Joseph Kabila kugirango abe arangije manda ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu, akaba adashobora kongera kwiyamamaza. Joseph Kabila yashatse guhindura itegeko nshinga ngo yiyongeze manda nk’uko Kagame yabigenje, bimutera ubwoba kuko yasanze Congo atari u Rwanda ashobora kuhasiga agatwe ; maze yiga amayeri yo kuguma kubutegetsi akoresheje abacamanza b’urukiko rukuru rurinda itegeko nshinga ry’icyo gihugu batangazako mu gihe amatora yaba adashoboye gukorwa, Joseph Kabila ariwe waguma ku butegetsi nka perezida w’inzibacyuho !
Mu murwa mukuru wa Congo i Kinshasa hahise hakwizwa amagambo y’ibihuha avuga ko leta ya Congo idafite ubushobozi bwo gukoresha amatora ku mwanya w’umukuru w’igihu; abakongomani banyuranye kimwe n’ibihugu bikomeye kuri iyi si cyane cyane Leta Zunze ubumwe z’Amerika bahise bamagana icyo gitekerezo cyo kuburizamo amatora. Mu minsi yashize, Joseph Kabila yabonyeko igitutu gikomeje kwiyongera, atangaza ku mugaragaro ko nta mpamvu nimwe izatuma amatora ataba, kugirango yoroshye ihangana ryari ritangiye kuvuka mu baturage. Amakuru “veritasinfo” ikesha bamwe mu banyamakuru b’abakongomani bari baherekeje Joseph Kabila mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika i Kigali ku italiki ya 17 na 18 Nyakanga uyu mwaka, yemeza ko Paul Kagame ari kumwe na Museveni bunguye inama Joseph Kabila yo kubirizamo amatora muri Congo, bityo Kabila akabyungukiramo akaguma ku butegetsi kandi Kagame na Museveni nabo bakabibonamo inyungu !
Kagame na Museveni bumvishije Kabila ko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zigomba kwigarurira intara zo mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kagame na Museveni iba muri Kivu zombi; u Rwanda rukazigarurira Kivu y’amajyepfo n’igice kinini cya Kivu y’amajyaruguru, Uganda ikazafata igice kimwe cya Kivu y’amajyaruguru igakomeza igana Kisangani ! Mu gihe izo ngabo z’ibyo bihugu byombi zizaba ziri ku butaka bwa Congo, Joseph Kabila azahita ashyiraho amategeko adasanzwe yo mu gihe cy’intambara kandi ibikorwa by’amatora biteganyijwe bihite bihagarara kuko bizaba bigaragara ko hari igice cy’igihugu abaturage bacyo bazaba badashobora gutora kubera intamba, ubwo Kabila akazaguma ku butegetsi ubuziraherezo ! Iyo nama Kabila yarayemeye!
Kagame na Museveni basobanuriye neza Kabila ko muri iki gihe ibihugu by’iburayi biri kurwana intambara y’ibyihebe, Amerika ikaba iri mu matora kandi Trump ushobora kuyobora icyo gihugu akaba yaravuze ko Amerika itazongera gushishikazwa n’ibibazo bibera mu bindi bihugu; ibyo byose akaba ari umwanya mwiza wo gushimangira ubutegetsi bwabo mu bihugu bayobora nta muntu ubavugijeho induru ! Kagame na Museveni bakaba bariyemeje kuzumvisha ibihugu bya : Tanzania, Afurika y’epfo na Angola kutazivanga muri iyo gahunda yabo; birumvikana ko ibyo bihugu bishobora kubangamira Kagame,Kaguta na Kabila bizashakirwa inyoroshyo izava mu mutungo kamere wa Congo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Papa François yavuze ko isi yinjiye mu ntamaba ya gatatu bucece, abantu ntibabyumva ; uwahoze ari ministre w’intebe w’igihugu cy’Ubufaransa François Fillon yavuze ko muri iki gihe hari kuba intambara ya gatatu y’isi yose, yakuruwe n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islamu! Nk’uko izindi ntamaba z’isi zabanjirije iyi turimo zagenze, ni uko mu gihe ibihugu by’iburayi byarwanaga, ibindi bihugu ku isi nabyo byagabaga ibitero ku bindi bihugu kugira ngo bibyigarurire, akaba ariho izina ryo kwitwa “intambara y’isi yose rituruka” ! No muri iki gihe ibihugu byinshi ku isi biri mu ntambara, buri gihugu cyose kikaba gishaka kwigarurira ikindi ! Iyo tugeze mu karere k’ibiyaga bigari, ubona iyi ntambara y’isi yose ishobora kuzatuma abatekereza gushyiraho ubwami bw’abahima (Empire Hima) babishyira mu bikorwa ! Ese bizafata ? Amateka niyo azaduha igisubizo, inkuru iri hasi aha iradusobanurira neza uko umushinga wo gufata Kivu ugiye gushyirwa mu bikorwa !
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, Brig Gen. Ferdinand Safari
U Rwanda rwaciye amarenga yo gusubira muri Congo kugaba ibitero kuri FDLR
Leta y’u Rwanda ntihwema kugaragaza ko irambiwe uburyo ibitero byatangijwe kuri FDLR muri Mutarama 2015 bidatera intambwe, ahubwo bikaba byarahagaze ku buryo abo barwanyi bongeye kwikusanya.
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, Brig Gen. Ferdinand Safari, yabwiye ikinyamakuru The East African ko inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR yagiye ikorwa inshuro nyinshi kandi igafata na gahunda nziza zo kurandura FDLR, ariko zakomeje guhera mu mpapuro.
Yagize ati “Ibitero bya gisirikare mu Burasirazuba bwa Congo byatangiye neza kandi byatanze umusaruro mu kurandura M23. Ibyo byagombaga gukurikirwa no kurandura FDLR na ADF, ariko umuvuduko wabyo wararangiye,” Gen Safari yavuze ko ibintu nibitajya mu buryo, u Rwanda rushobora kwifashisha igitero nk’uko byagenze kuri ‘Umoja Wetu’ yabaye mu 2009, ubwo ingabo z’u Rwanda n’iza RDC zishyize hamwe zigashegesha 70% bya FDLR mu kwezi kumwe gusa.
Ba Minisitiri b’Ingabo mu karere bongeye gukorana
Gen Safari yatangaje ibi nyuma y’uko kuwa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2016, ba Minisitiri b’Ingabo mu bihugu bigize ICGLR bahuriye i Nairobi muri Kenya, bibukiranya ko “kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC ari uburyo burambye bwo kugarura amahoro mu karere.” Ni inama yitabiriwe ba Minisitiri b’Ingabo muri RDC, u Rwanda, u Burundi na Uganda, hamwe n’ibihugu bifite ingabo zigize umutwe wihariye w’ubutabazi muri RDC [Ukorana n’intumwa za Loni ziri kugarura amahoro muri RDC, Monusco] aribyo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, hiyongeraho na Angola iyoboye ICGLR.
Iyi nama ya ba Minisitiri b’ingabo yakurikiye iy’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda muri Angola kuwa 14 Kamena 2016, aho basabye ko hongerwa ubufasha ku basirikare 3000 boherejwe kugarura amahoro muri RDC n’ibihugu byo mu karere. Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gaheruka gusaba RDC kwifashisha ibihugu byose bigize akarere mu gushaka umuti urambye wo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR nyuma yo kwamburwa intwaro hamwe n’imiryango yabo.
FDLR yari yarasabwe kumanika amaboko bitarenze kuwa Mbere Mutarama 2015 bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero bya gisirikare, ariko abarwanyi 300 bonyine nibo bashyize intwaro hasi, abasigaye bakomeza gushinjwa ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, kwinjiza abana mu gisirikare n’ibindi. Minisitiri wungirije muri RDC ushinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Rene Sibu Matubuka we yabwiye The East African ko “FDLR itagikwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro kuko abazifite bafashwe bagafungwa.” Ubu ngo igisigaye ni ikibazo cy’amategeko kuko abarwanyi bayo basigaye ari amabandi, bashimuta abantu, gufata ku ngufu no kwica abana n’abagore.
FDLR mu matariki y’ingenzi
Kamena 1994: Benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaire
Mutarama 2009: Ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka wa Goma zigiye gutanga umusanzu mu kurandura burundu FDLR, nyuma y’amasezerano yari yemeranyijweho n’impande zombi, mu gikorwa bise “Umoja wetu”.
Gicurasi 2009: Hatangijwe ibitero bya gisirikare kuri FDLR byiswe ‘Kimia II’ byakozwe n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, hagamijwe kurandura uwo mutwe muBurasirazuba bw’igihugu.
Kanama 2014: FDLR yahawe kugeza kuwa 31 Ukuboza 2014 ikaba yamaze gushyira intwaro hasi, bitaba ibyo ikagabwaho ibitero.
Tariki 2 Mutarama 2015: Itariki ntarengwa yarangiye abagera kuri 300 bo muri FDLR aribo bamanitse amaboko
Kuwa 29 Mutarama 2015: Repubulika Iharanira Demokarasi yatangaje ko yatangiye ibitero kuri FDLR, ifatanyije n’intumwa za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro, Monusco.
Gashyantare 2015: Monusco yivanye mu bikorwa byo gufasha FARDC kurwanya FDLR, kubera ibitero byari biyobowe n’abajenerali Loni ishinja ibyaha.
Kamena 2016: FDLR yacitsemo ibice nyuma y’ubwumvikane bucye hagati y’umuyobozi wayo Gen.Maj. Victor Byiringiro n’icyegera cye, Col.Wilson Irategeka, hashingwa umutwe mushya, CNRD (Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie.”