Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Umugabo yari amaze umwaka urenga yaragiye gukorera akazi kure y’urugo.
Iri joro yaraye agarutse, ageze mu rugo asanga umugore we atari mu rugo. Abajije abana bamubwira ko batazi aho ari! Afata telephone aramuhamagara… telephone ye yitabwa n’umugabo, amubwira ko ari umuforomo ku bitaro…kdi ahakenewe cyane kuko nyiri iyo fone ameze nabi…ati “ahubwo twari twakubuze banguka hano ku bitaro”! N’igihunga ndetse n’ubwoba bwinshi umugabo yahise yirukankiye
ku bitaro.
Ageze kwa muganga asanga umuganga afite impapuro amusaba gusinyaho mbere y’uko umugore we bamubaga.
Yahise agwa mu kantu ati “Ese umugore wanjye yabaye iki?”
Muganga amushyira ku ruhande amutekerereza inkuru ati: “Umugore wawe yaje hano ameze nabi avirirana. Isuzuma twakoze twasanze yarakuyemo inda nabi, nyababyeyi irangirika cyane… icyo twamukoreye ni ukomwongerera amaraso, none ubwo uje sinya izi mpampuro tumubage nyababyeyi ye tuyikuremo.”
(BIVUZE KO IGIHE ATARIAHARI UMUGORE WE YASAMBANYE, ATWARA INDA, AGERAGEZA KUYIKURAMO BIRAMUPFUBANA).
Uri uyu mugabo wakora iki:
– Uraguma aha ku bitaro umugore bamubage ukomeze umurwaze?
– Uramuta aho wigendere?
Tubwizanye ukuri