Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27689

Abacumbitse n’abagenda mu muhanda uri inyuma ya Kiliziya Katederale ya Butare bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura n’ubwambuzi bwongeye kubura, bwibasira cyane cyane abakobwa bacumbitse mu nzu z’ababikira zihari.

Ikibazo cy’ubujura mu nzira ica inyuma Kiliziya Katederale ya Butare cyongeye kuvugwa nyuma y’uko hari umwe mu bakobwa bahacumbitse watezwe n’abajura bakabanza kurwana, akanigwa ndetse agakomeretswa bikarangira yambuwe telefone.

Bamwe mu batuye mu macumbi y’abihaye Imana aherereye inyuma ya Katederale ya Butare bagaragaza ko ubu bujura bukorwa bagambiriye kwambura abakobwa bacumbitse muri aya macumbi iyo batashye mu masaha ya nimugoroba.

Abararira amazu y’abihaye Imana nabo banengwa kudatabara utabaza, bikarangira yambuwe cyangwa akomerekejwe nta muntu uramugeraho, nyamara bamwe baba bari hafi yaho byabereye.

Ubu bujura bivugwa ko atari ubwa mbere bukozwe, ahanini ngo butizwa umurindi n’imiterere y’inzira igana ku macumbi, ibihuru bihakikije ndetse n’umwijima uharangwa.

Ibi bigatuma mu masaha y’umugoraba abahacumbitse batinya kuhanyura n’amaguru.Ibyifuzo byabo ni uko bashyirirwaho amatara cyangwa se hagashyirwa abahacungira umutekano.

Uwitwa Hasingizwe, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi nzira inyura inyuma ya Kiliziya basigaye batinya kuyinyuramo, kuko ngo abajura baho bongeye kuyogoza.

Yagize ati:“Ni ikibazo hariya hantu ntawe uhanyura, ubundi mu masaha ya nimugoroba ari wenyine kuko hari abambuzi b’abajura baza bakagushikuza ibyo utwaye.

Byari byarahagaze ariko none birongeye biragarutse, ni ahantu hagati y’amazu ntihaba habona kandi harimo urugendo rusa naho ari rurerure kugira ngo umuntu agere kuri home, ku bwanjye mbona hakeneye amatara wenda habona ntibatinyuka kwambura umuntu.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, yatangaje ko bagiye gukaza umutekano muri aka gace kandi ko bagiye no kuganira n’ubuyobozi bwa Katederale, bakareba uburyo hashyirwa amatara.

Yagize ati:“Ubundi mu mujyi twakajije ingamba z’umutekano kandi hari icyo byatanze, niba rero naho muri ako gace hari ababuza umutekano abaturage tugiye kuhakaza umutekano, tunasabe abihaye Imana tuganire ku buryo hashyirwa amatara kuko ni ahabo, ariko umutekano w’abaturage ukomeze ugende neza.”